thebondsrwanda.com https://thebondsrwanda.com Amakuru agezweho muri Entertainment, culture&society,Fashin,Lifestyle,Music,Cinema etc... Tue, 22 Sep 2020 13:23:22 +0000 en-US hourly 1 https://wordpress.org/?v=5.4.2 167298516 Sadate na komite ye bambuwe ububasha bwo kuyobora Rayon Sports hatangazwa igihe komite nshya izafata izo nshingano https://thebondsrwanda.com/2020/09/22/sadate-na-komite-ye-bambuwe-ububasha-bwo-kuyobora-rayon-sports-hatangazwa-igihe-komite-nshya-izafata-izo-nshingano/ https://thebondsrwanda.com/2020/09/22/sadate-na-komite-ye-bambuwe-ububasha-bwo-kuyobora-rayon-sports-hatangazwa-igihe-komite-nshya-izafata-izo-nshingano/#respond Tue, 22 Sep 2020 13:23:15 +0000 https://thebondsrwanda.com/?p=39260 Munyakazi Sadate na bagenzi be bari abayobozi ba Rayon Sports bambuwe ububasha bwo gukomeza kuyobora iyi kipe nyuma y’igihe kinini ivugwamo ibibazo byagejeje n’aho inzego za leta zifata iya mbere mu kubikemura. Amakuru atugeraho ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri habaye inama ihuje inzego ziyobora Rayon Sports...

The post Sadate na komite ye bambuwe ububasha bwo kuyobora Rayon Sports hatangazwa igihe komite nshya izafata izo nshingano appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
Munyakazi Sadate na bagenzi be bari abayobozi ba Rayon Sports bambuwe ububasha bwo gukomeza kuyobora iyi kipe nyuma y’igihe kinini ivugwamo ibibazo byagejeje n’aho inzego za leta zifata iya mbere mu kubikemura.

Amakuru atugeraho ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri habaye inama ihuje inzego ziyobora Rayon Sports ndetse n’uruhande rw’abahoze mu buyobozi bwayo ihagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB. Uruhande rw’ubuyobozi rwari ruhagarariwe na Munyakazi Sadate mu gihe uruhande rw’abatavuga rumwe nawe rwari ruhagarariwe na Muvunyi Paul.

Bivugwa ko hanzuwe ko Munyakazi na bagenzi be bagomba kuva ku buyobozi bw’iyi kipe yambara umweru n’ubururu kandi ko batagomba kugaruka muri komite nshya iyobora iyi kipe.

Ikindi ni uko uruhande rurimo abahoze mu buyobozi narwo rutemerewe kugaragara muri komite nshya, igomba gushyirwaho mu gihe kitarenze iminsi ibiri. Abazaba bagize iyo komite bivugwa ko bazagenwa n’izi mpande zombi, ubundi hakaba ihererekanyabubasha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri muri Kigali Arena, Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko Komite ya Munyakazi yananiwe kuzuza inshingano yahawe.

Ati “Murabizi ko twahagaritse inzego zindi z’umuryango, dusigaho komite nyobozi kuko twifuzaga ko ishobora gukomeza kuba ikora ubuzima bw’umuryango […] ariko isesengura ryacu ryagaragaje ko inshingano twabahaye n’inshingano zisanzwe z’umuryango batashoboye kuzikora, ntabwo bashoboye guhuza umuryango ndetse ntibanashoboye no kudushyikiriza inyandiko zivuguruye nk’uko twari twabibasabye.”

Yavuze ko nyuma yo guhagarika aba bayobozi basanzwe bayobora Rayon Sports, hagiye gushyirwaho abayobozi bazategura impinduka mu gihe cy’inzibacyuho. Ati“Abayobozi bahagaritswe, basabwa kuzakora ihererekanyabubasha n’abo baza kuba bashyizweho [rikazaba] kuwa 24 Nzeri.”

Dr Kaitesi yavuze ko mu gihe cy’ukwezi, ibibazo bya Rayon Sports nibiba bitarakemuka, RGB ifite uburenganzira bwo gufata ibindi byemezo birimo no guhagarikwa by’agateganyo.

Imyanzuro yafashwe na RGB:

- RGB yihanangirije Umuryango Rayon Sports Association kuko wateshutse ku nshingano.

- Komite Nyobozi y’Umuryango iriho irahagaritswe kuko itabashije gusoza inshingano yahawe mu gukemura ibibazo by’umuryango.

- Mu rwego rwo kubungabunga ibikorwa by’umuryango, ibikorwa bya Rayon Sports biraragizwa mu buryo bw’agateganyo Komite y’inzibacyuho.

- Ihererekanya bubasha hagati ya Komite yari isanzwe iriho na Komite y’Inzibacyuho rizakorwa bitarenze tariki ya 24 Nzeri 2020. Abazayobora iyi nzibacyuho bazamenyekana mbere y’iherekanyabubasha.

- Mu gihe Rayon Sports izaba itabashije gekemura ibibazo dushingiyeho tubihanangiriza mu gihe cy’ukwezi (iminsi 30), hazakurikizwa ibiteganywa n’ingingo ya 32 y’itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya leta biteganya ihagarikwa ry’agateganyo ry’umuryango.

RGB yavuze ko muri Gicurasi, Ngarambe Charles yanditse ibaruwa amenyesha uru rwego ko ariwe muyobozi wayo. Dr Kaitesi ati “Byagombye ko dutangira gusesengura ibijyanye n’uwo muryango”.

Hadaciye iminsi itanu Munyakakazi Sadate uyobora Rayon Sprts nawe ngo yaranditse ati “dore uko natowe n’ibyemejwe ku wa 19 Mutarama 2020”. Ngo izo nyandiko zose zagaragazaga ko muri uyu muryango harimo ibibazo bishingiye ku miyoborere n’amategeko.

Ati “Ni ibibazo bishingiye ku miyoborere n’ibishingiye ku miterere. Niba mwarabibonye hari ikirangantego gisa n’ikarita y’u Rwanda n’ikindi, ugasanga hari ibyicaro bine, ntibamenye ko kubihindura bigenwa n’amategeko.”

Ikoreshwa nabi ry’umutungo na konti ziriho ubusa

Mu 2015 igenzura ku mutungo w’iyi kipe ryagaragaje ko hari ikibazo cy’amafaranga akoreshwa nabi, uburyo amafaranga yinjira n’uburyo asohoka budasobanutse, amadeni n’ibindi.

Ati “Twasanze harimo imyenda idafite gihamya y’uburyo yafashwe. Ugasanga hari umuyobozi ugaragaza ko yayigurije, ariko wasaba gihamya bikabura […] Twasanze hari amafaranga y’abaterankunga aza, uburyo yakoreshejwe ntibigaragare mu bitabo byayo.”

“Harimo ikibazo cy’imisoro itandikwa, imaze kuba myinshi cyane. Twasanze kuri konti zose za Rayon Sports nta bihumbi 200 Frw, hari igihe kuri konti za Rayon Sports haba hariho ubusa. Ubu uyu munsi Rayon Sports ifite amadeni arenga miliyoni 800 Frw. Mu gihe cy’umwaka hiyongeyeho nka miliyoni 200 Frw.”

Dr Kaitesi ati “Twihanangirije umuryango, ariko ubuyobozi burahagarikwa kuko bwananiwe gukora inshingano. Iyo dusanze umuryango unaniwe kwikemurira ibibazo cyangwa ngo ujye mu mpuzamiryango ubarizwamo ngo bawufashe kubikemura, dushaka uburyo ikibazo gikemuka.”

Yakomeje avuga ko hari amazina 16 yatanzwe agomba kuvamo abayobora uyu muryango mu gihe cy’inzibacyuho.

Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa, avuga ku mpande zitumvikana muri iyi kipe, yagize ati “Byasaga nk’aho hari impande ebyiri zihanganye. Impande zombi zahamagawe kugira ngo bagire uruhare mu gushaka igisubizo kirambye cy’ibibazo biri muri Rayon Sports.”

“Uretse no kubihanangiriza, twabasabye ko batozangera kugaragara mu buyobozi bwa Rayon Sports nubwo uwayoboye akenshi aba ashaka kongera kuyobora. Twabasabye ko badufasha guhitamo abantu bashobora kuyizamo bakayifasha ariko batagaragaye mu bibazo bya Rayon Sports.7Munyakazi Sadate na komite ye bakuwe ku buyobozi bwa Rayon Sports

Kuva muri Mata uyu mwaka, muri Rayon Sports- ikipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi- havugwamo umwuka utari mwiza, aho hari abadashyigikiye ubuyobozi buhari buyobowe na Munyakazi, ku isonga ry’abashaka impinduka hakaba abigeze kuyiyobora barangajwe imbere na Muvunyi Paul yasimbuye.

Iyi kipe kandi ivugwamo ikibazo cy’amikoro make n’imikoranire itari myiza n’abaterankunga barimo SKOL, aho abakinnyi baheruka umushahara wa Werurwe, bamwe bavuga ko bahawe igice mu ntangiriro z’uku kwezi, ni nyuma y’uko bari bamaze hafi amezi atanu barahagarikiwe akazi kubera icyorezo cya Coronavirus.

Muri ibi bibazo byayivuzwemo cyane ibishingiye ku buyobozi, niho havuye ibaruwa Munyakazi Sadate yandikiye RGB ayimenyesha ko hari abantu atazi bivanga mu buyobozi bw’ikipe.

Iyi yakurikiwe n’indi yanditswe n’abahoze bayobora Rayon Sports, barimo Ngarambe Charles wandikiye RGB avuga ko ari we muyobozi uhagarariye Umuryango Rayon Sports byemewe n’amategeko ndetse nyuma y’aho, aba bakoze inama ikuraho Komite Nyobozi ihagarariwe na Munyakazi Sadate bayishinja imikorere mibi irimo gucamo ibice abafana no gushwana n’abaterankunga.

Hari n’abavugaga kandi ko uburyo Sadate yatowemo binyuranyije n’amategeko bityo yakagombye kwegura kuko yatowe n’abafana aho kuba abanyamuryango bemewe b’ikipe.

Munyakazi Sadate yandikiye kandi Perezida Kagame ibaruwa ndende y’amapaji ane, amumenyesha ibibazo byose bivugwa muri iyi kipe birimo kunyereza umutungo kw’abahoze bayiyobora, ruswa, kugura abasifuzi no kuba hari abavuga ko bazarimbura Rayon Sports.

Guhera mu mpera za Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangiye kugaragara mu bibazo bya Rayon Sports.

Ibi byatumye mu mpera z’uko kwezi, RGB yemeza ko Munyakazi Sadate, ari we muyobowe wemewe ndetse imusaba kuyigezaho raporo y’ibikorwa by’iyi kipe, yakozwe hagati ya Gicurasi na Kamena no kugira ibyo avugurura mu mategeko shingiro y’Umuryango Rayon Sports.

Ku wa 7 Kanama 2020, RGB yandikiye Munyakazi Sadate imusaba guhagarika inzego zose zigize Umuryango Rayon Sports hagasigara gusa Komite Nyobozi ireberera ikipe mu gihe hagikorwa inonosora y’amategeko shingiro yawo ndetse kuva icyo gihe bikaba bitari byemewe gutumiza inama y’Inteko Rusange.

Iki cyemezo cya RGB nticyakiriwe neza na bamwe mu bavuga ko ari bo banyamuryango bemewe ba Rayon Sports, bandikiye Munyakazi Sadate tariki ya 8 Kanama bamusaba gutumiza Inama y’Inteko Rusange bivugwa ko yari igamije kumukuraho, aho bo bagaragazaga ko ari iyo gukemura ibibazo bivugwa muri uwo muryango.

Ku wa 26 Kanama, aba banyamuryango bandikiye RGB basaba gutumiza Inama y’Inteko Rusange, ariko basubizwa ko hakinonosorwa amategeko shingiro y’Umuryango Rayon Sports bityo gutumiza inama y’Inteko Rusange bidashoboka kugeza igihe kizamenyeshwa.

Kuba nta gisubizo kibanyuze bahawe na RGB, byatumye aba bavuga ko ari bo banyamuryango nyakuri ba Rayon Sports, bandikira Perezida Kagame mu ntangiriro z’uku kwezi.

Muri iyi baruwa yagiye ahagaragara tariki ya 5 Nzeri, aba banyamuryango bahagarariwe na Me Kabuye N. Jean, basabye Perezida Kagame ko yavanaho icyemezo cyafashwe na RGB kuko atari yo yagakwiye gushyiraho amategeko ya Rayon Sports kuko urwego rukuru muri uwo muryango ari Inteko Rusange, akaba ari nayo yemeza amategeko shingiro.

The post Sadate na komite ye bambuwe ububasha bwo kuyobora Rayon Sports hatangazwa igihe komite nshya izafata izo nshingano appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
https://thebondsrwanda.com/2020/09/22/sadate-na-komite-ye-bambuwe-ububasha-bwo-kuyobora-rayon-sports-hatangazwa-igihe-komite-nshya-izafata-izo-nshingano/feed/ 0 39260
Rayon sports isinyishije umwataka ikuye muri Kiyovu Sports https://thebondsrwanda.com/2020/09/21/rayon-sports-isinyishije-umwataka-ikuye-muri-kiyovu-sports/ https://thebondsrwanda.com/2020/09/21/rayon-sports-isinyishije-umwataka-ikuye-muri-kiyovu-sports/#respond Mon, 21 Sep 2020 15:03:45 +0000 https://thebondsrwanda.com/?p=39256 Rutahizamu Armel Ghislain wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinya amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’uko amafaranga Urucaca rwari rwamusigayemo basinyana amasezerano rutayamuhaye. Nyuma yo kwongera amasezerano mu ikipe ya Kiyovu Sports,Uyu munya Cameroon ntahabwe amafaranga bumvikanye,bakarenza igihe bari bemeranyije, uyu yateye umugongo urucaca asinya imyaka 3 mu...

The post Rayon sports isinyishije umwataka ikuye muri Kiyovu Sports appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
Rutahizamu Armel Ghislain wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinya amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’uko amafaranga Urucaca rwari rwamusigayemo basinyana amasezerano rutayamuhaye.

Nyuma yo kwongera amasezerano mu ikipe ya Kiyovu Sports,Uyu munya Cameroon ntahabwe amafaranga bumvikanye,bakarenza igihe bari bemeranyije, uyu yateye umugongo urucaca asinya imyaka 3 mu ikipe ya Rayon Sports.

Almel ni Umukinnyi uca ku ruhande ukina asatira izamu

Amakuru avuga ko Kiyovu Sports yananiwe kwishyura Ghislain Armel Miliyoni 1,6 FRW.

Kuwa 29 Werurwe 2020,nibwo byamenyekanye ko uyu rutahizamu w’ikipe ya Kiyovu Sports, ukomoka mu gihugu cya Cameroun,Armel Ghislain,yemeye kongera amasezerano muri iyi kipe.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwavuze ko Armel yongereye amasezerano y’umwaka umwe ,ahabwa igice cy’amafanga bumvikanye, batatangaje, bamusigaramo ikindi.

Mu Ukuboza 2019, ni bwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwareze ikipe ya As Kigali FC, buyishinja kuganiriza no gusinyisha Armel Ghislain wari ugifite amasezerano y’umwaka muri Kiyovu Sports.

Kiyovu yareze AS Kigali kwica nkana amategeko agenga igura n’igurisha ry’abakinnyi, aho bavugaga ko basinyishije umukinnyi wabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kuwa Kabiri tariki 09/06/2020, ni bwo akanama gashinzwe imyitwarire muri FERWAFA kateranye ndetse kanatangaza imyanzuro kuri iki kibazo, aho kaje no kumenyesha na Kiyovu Sports ko ihagaritse gukurikirana iki kibazo, kuko bicaye bakagikemura, nyuma y’aho AS Kigali isabiye imbabazi.

The post Rayon sports isinyishije umwataka ikuye muri Kiyovu Sports appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
https://thebondsrwanda.com/2020/09/21/rayon-sports-isinyishije-umwataka-ikuye-muri-kiyovu-sports/feed/ 0 39256
Ukekwaho koherereza Perezida Trump ibaruwa irimo uburozi yafashwe. https://thebondsrwanda.com/2020/09/21/ukekwaho-koherereza-perezida-trump-ibaruwa-irimo-uburozi-yafashwe/ https://thebondsrwanda.com/2020/09/21/ukekwaho-koherereza-perezida-trump-ibaruwa-irimo-uburozi-yafashwe/#respond Mon, 21 Sep 2020 10:24:04 +0000 https://thebondsrwanda.com/?p=39253 Umugore ukekwaho kohereza ibaruwa irimo uburozi kuri Perezida Donald Trump wa Amerika yafashwe agerageza kwinjira muri Amerika avuye muri Canada nk’uko abashinzwe umutekano babitangaje. Bavuga ko uwo mugore – utatangajwe umwirondoro – yari afite imbunda ubwo yafatwaga. Biteganyijwe ko abashinjacyaha b’i Washington DC bamurega ibirego bitandukanye. Mu cyumweru gishize abashinzwe...

The post Ukekwaho koherereza Perezida Trump ibaruwa irimo uburozi yafashwe. appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
Umugore ukekwaho kohereza ibaruwa irimo uburozi kuri Perezida Donald Trump wa Amerika yafashwe agerageza kwinjira muri Amerika avuye muri Canada nk’uko abashinzwe umutekano babitangaje.

Bavuga ko uwo mugore – utatangajwe umwirondoro – yari afite imbunda ubwo yafatwaga.

Biteganyijwe ko abashinjacyaha b’i Washington DC bamurega ibirego bitandukanye.

Mu cyumweru gishize abashinzwe umutekano bafashe ibaruwa yohererejwe Donald Trump irimo uburozi bwo mu bwoko bwa ricin, bakomeza iperereza kuko bakekaga ko yavuye muri Canada.

Televiziyo ya CNN isubiramo ibyavuzwe n’umwe mu bamenyereye iperereza avuga ko iyo baruwa yaturutse ahitwa St. Hubert muri Quebec irimo uburozi karemano buba mu ntete z’ikimera cya ‘castor’ cyo mu bwoko bw’ikibonobono.

Ubusanzwe ibyohererejwe ibiro bya perezida wa Amerika bibanza kugenzurwa no gutoranywa mbere y’uko bigera muri White House.

Mu ijoro ryo ku cyumweru umuvugizi mu biro bya FBI i Washington yemeje ifatwa ry’uwo mugore, kandi ko iperereza rikomeje.

Hari gukorwa iperereza ku bundi butumwa busa n’ubu bwoherejwe ahantu hatandukanye muri leta ya Texas, bivugwa ko bwavuye ku muntu umwe muri Canada.

Ricin ni uburozi bukaze buvanwa muri kiriya kimera bwagiye bukoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba.

Bushobora gukoreshwa nk’ifu itumuka, nk’intete zifatanyije, cyangwa nka aside.

Uwo bugezemo bumutera isesemi, kuruka, no kuvira imbere mu gifu no mara bigatera umwijima n’impyiko guhagarara, umuntu agapfa.

Ubu burozi bucye cyane ku kigero cya 500 micrograms – ikigero kingana n’umutwe w’intete – bushobora kwica umuntu mukuru, ndetse nta muti uriho uzwi w’ubu burozi.

Ricin ishobora gutunganywa no kuboneka mu buryo bworoshye, gusa abahanga bavuga ko ishobora gukoreshwa cyane ku bantu bacyeya kurusha uko yaba intwaro yo kurimbura imbaga.

Src:bbc

The post Ukekwaho koherereza Perezida Trump ibaruwa irimo uburozi yafashwe. appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
https://thebondsrwanda.com/2020/09/21/ukekwaho-koherereza-perezida-trump-ibaruwa-irimo-uburozi-yafashwe/feed/ 0 39253
Impamvu ikomeye itera bamwe mu bana b’abakozi b’Imana kwigira ibyigomecye https://thebondsrwanda.com/2020/09/19/impamvu-ikomeye-itera-bamwe-mu-bana-babakozi-bimana-kwigira-ibyigomecye/ https://thebondsrwanda.com/2020/09/19/impamvu-ikomeye-itera-bamwe-mu-bana-babakozi-bimana-kwigira-ibyigomecye/#respond Sat, 19 Sep 2020 05:28:43 +0000 https://thebondsrwanda.com/?p=39249 Kugeza magingo aya hari ikintu gihora gitera urujijo mu matorero amwe n’amwe, aho akenshi ubona ukwakira agakiza kw’abana b’abakozi b’Imana uko ibihe byagiye bihita usanga kwibazwaho na buri wese kuko bitajya bimera neza nk’uko biba byitezwe ukurikije uko n’abayeyi babo na bo baba babyifuza. Dusesengure iki kibazo mu buryo bubiri...

The post Impamvu ikomeye itera bamwe mu bana b’abakozi b’Imana kwigira ibyigomecye appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
Kugeza magingo aya hari ikintu gihora gitera urujijo mu matorero amwe n’amwe, aho akenshi ubona ukwakira agakiza kw’abana b’abakozi b’Imana uko ibihe byagiye bihita usanga kwibazwaho na buri wese kuko bitajya bimera neza nk’uko biba byitezwe ukurikije uko n’abayeyi babo na bo baba babyifuza.

Dusesengure iki kibazo mu buryo bubiri

Uburyo bwa mbere butuma aba bana bakunda kunanirana, ahanini ni uko biba bituruka ku kuba ababyeyi babo babasharirira cyangwa se bakabahatira ibintu abana ubwabo batumva neza ugereranyije n’ikigero cyabo.

Muri Bibiliya ibyanditswe byera dusoma uburyo abana bakwiye kumvira ababyeyi babo “Bana mujye mwumvira abayeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye…” Ariko hepfo Bibiliya igakomeza iti: “Namwe ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu.” – Abefeso 6: 1-4

Mu mikurire y’umwana, iyo uhora umubuza bimwe mu byo umuntu yakwita uburenganzira bwe nk’umwana, bitewe cyangwa bijyanye n’imyaka ye ndetse n’uburyo aba abona urungano rwe rwavutse ku bandi batari abakozi b’Imana ruba rukora, bituma umutima we uhora udatuje, ndetse akabifata nko kumubuza amahwemo.

Ahanini bigaterwa n’uko uyu mwana iteka aba yiyumva nk’imfungwa izira ubusa kuko aba asa nk’aho yahatiwe ibintu byo gusenga ndetse no kwitwara uko ategetswe kandi atabyumva bitanamurimo, ikindi akabona n’abandi bana bafite ubwigenge n’umudendezo we asa n’uwavukijwe. Kuko burya twese ntabwo turemwe kimwe.

Uko umwana agenda akura, ni ko ashaka kwigobotora iyo ngoyi iba yaramuboshye, bityo ugasanga uko akura ibyiza n’ibibi byose atigeze akora akiri munsi y’amategeko y’ababyeyi be ashaka kubigerageza byose aho aboneye ubwigenge, bityo ugasanga arakora ibyo umuntu yakwita agahomamunwa kuko biba bidakwiriye gukorwa n’umwana uvuka mu batambyi (abapasiteri cyangwa abakozi b’Imana,…)

Ikindi cya kabiri twavugaho nacyo, ni uko iyo abona ababyeyi be basenga cyane, bituma yumva ko aho adasenga ababyeyi be bahamusengera, bityo agahora yumva ko mu gihe cyose azaba acumuye ku Mana, se cyangwa nyina bamubereye maso bazamwingingira maze Imana ikamubabarira.

Ibi rero bikunda kwigaragaza mu matorero menshi hirya no hino ku isi, aho usanga ababyeyi b’abakozi b’Imana baba bameze nk’icyambu kigeza benshi mu gakiza k’Imana gatanga ubugingo buzima, ariko bagahorana umutwaro wo guhora bahangayikiye urubyaro rwabo ruba rukura rusubira mu irimbukiro kandi inshingano zabo ari ukuvanayo abariyo.

Mbese ni izihe nama zakurikizwa? Hakorwa iki?

Ni byiza kuzirikana ko kuba uri umupasteri cyangwa umukozi w’Imana runaka, ntibivuga yuko n’abana bawe bagomba kuba abakristu ku itegeko. Si byiza ko abana bagomba guhora bari munsi y’igitsure cy’umubyeyi wabo ku myemerere yemera.

Birakwiye kuzirikana ko umwana wawe ari umuntu nk’abandi ufite uburenganzira bwo guhitamo ukwemera kwe ashaka yihitiyemo kabone nubwo uku kwemera kwe kwaba gutandukanye n’ukwo wowe mubyeyi we wemera.

Iyo umuhatiye kumera nk’uko ushaka mu bijyanye no gukizwa (kwakira agakiza), ibi bituma abikorana ubwoba bwo kugutinya no kukubaha gusa nk’umubyeyi we, ariko aho azacira icyo twakwita nk’ikiziriko umushyiraho agakora n’ibidakorwa kuko wamujyanye mu bintu we ubwe atumva neza.

Muri Bibiliya dusoma ngo “Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo.”- Imigani 22:6

Mu by’ukuri ntabwo Bibiliya itubwiye ngo “Tegeka umwana inzira akwiriye kunyuramo…” ahubwo ikoresheje ijambo “kumenyereza”. Bivuga ngo ni igikorwa gikorwa hatarimo agahato ahubwo gikorwa buhoro buhoro wabona umwana atabyumva ukirinda guhatiriza.

Icyo umubyeyi w’umupasteri cyangwa undi w’umukozi w’Imana yakwitaho anafite nk’inshingo ni uburere umubyeyi wese asabwa guha umwana we muri rusange, hanyuma ibindi bijyanye n’ukwemera; iyo ushaka kubimucengezamo ni ibintu bikorwa buhoro buhoro bitari ku gahato.

Umwana akigishwa urugendo rwo kubyinjiramo ariko hibandwa cyane ku kumwereka yuko ari amahitamo ye n’ubushake bwe kubijyamo. Kuko ukwemera ni igikorwa cy’umutima nyira wo afatira umwanzuro we ubwe nta gitutu ashyizweho ahubwo bigakorwa buhoro buhoro.

The post Impamvu ikomeye itera bamwe mu bana b’abakozi b’Imana kwigira ibyigomecye appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
https://thebondsrwanda.com/2020/09/19/impamvu-ikomeye-itera-bamwe-mu-bana-babakozi-bimana-kwigira-ibyigomecye/feed/ 0 39249
Amafoto: Jack Tuyisenge yeretswe itangazamakuru nk’umukinnyi wa APR Fc https://thebondsrwanda.com/2020/09/18/amafoto-jack-tuyisenge-yeretswe-itangazamakuru-nkumukinnyi-wa-apr-fc/ https://thebondsrwanda.com/2020/09/18/amafoto-jack-tuyisenge-yeretswe-itangazamakuru-nkumukinnyi-wa-apr-fc/#respond Fri, 18 Sep 2020 08:29:10 +0000 https://thebondsrwanda.com/?p=39242 Ikipe ya APR FC iratangaza ku mugaragaro ko imaze gusinyisha rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge, nyuma yo gusezera mu ikipe ya Petro Atlético de Luanda yo muri Angola yari amazemo umwaka umwe. Ni umuhango wayobowe n’umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen. Mubarakah Muganga kuri uyu wa Gatanu Tariki...

The post Amafoto: Jack Tuyisenge yeretswe itangazamakuru nk’umukinnyi wa APR Fc appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
Ikipe ya APR FC iratangaza ku mugaragaro ko imaze gusinyisha rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge, nyuma yo gusezera mu ikipe ya Petro Atlético de Luanda yo muri Angola yari amazemo umwaka umwe.

Ni umuhango wayobowe n’umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen. Mubarakah Muganga kuri uyu wa Gatanu Tariki 18 Nzeri 2020.

Jacques Tuyisenge w’imyaka 29 yagiye yitwara neza mu makipe ya hano mu Rwanda ya Etincelles FC, Kiyovu Sports, Police FC ndetse no hanze y’u Rwanda muri Gor Mahia FC na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola. Akaba ashyize umukono ku masezarano y’imyaka ibiri akinira ikipe y’ingabo z’igihugu.

Jack Tuyisenge yasinye amasezerano y’imyaka ibiri

The post Amafoto: Jack Tuyisenge yeretswe itangazamakuru nk’umukinnyi wa APR Fc appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
https://thebondsrwanda.com/2020/09/18/amafoto-jack-tuyisenge-yeretswe-itangazamakuru-nkumukinnyi-wa-apr-fc/feed/ 0 39242
Impamvu zikomeye zituma umuntu ashengurwa n’agahinda https://thebondsrwanda.com/2020/09/17/impamvu-zikomeye-zituma-umuntu-ashengurwa-nagahinda/ https://thebondsrwanda.com/2020/09/17/impamvu-zikomeye-zituma-umuntu-ashengurwa-nagahinda/#respond Thu, 17 Sep 2020 17:47:39 +0000 https://thebondsrwanda.com/?p=39239 Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu 121 bapfuye biyahuye mu mezi icyenda ya 2019, mu gihe ababigerageje bose hamwe ari 205. OMS ivuga ko abantu miliyoni imwe buri mwaka biyahura ku isi, bivuze ko buri masegonda 40 umuntu aba yiyahuye. Mu buzima bwa muntu kubabara si ikintu gishya cyangwa gitangaje...

The post Impamvu zikomeye zituma umuntu ashengurwa n’agahinda appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu 121 bapfuye biyahuye mu mezi icyenda ya 2019, mu gihe ababigerageje bose hamwe ari 205. OMS ivuga ko abantu miliyoni imwe buri mwaka biyahura ku isi, bivuze ko buri masegonda 40 umuntu aba yiyahuye.

Mu buzima bwa muntu kubabara si ikintu gishya cyangwa gitangaje kuko biri mu bimugize. Hari ibyo ashobora kunyuramo rimwe na rimwe ntabyihanganire bigatuma imbamutima ze zizamuka bikamutera kubabara.

Kugira agahinda gakabije ni urwego ruri hejuru y’umubabaro kuko agahinda gakabije ko kamara igihe kinini ugereranyine n’umubabaro usanzwe abantu bagira.

Kugira agahinda gakabije ariko bifitanye isano n’imiterera ya muntu n’uburyo yakira ibimubayeho bigoye. Si igitangaza ko hari umuntu uzirukanwa ku kazi kubera impamvu runaka akabirwara nk’ibyumweru bibiri afite agahinda, hakaba n’undi uzavuga ati “nta kundi n’i Nyagasambu rirarema” ubuzima bugakomeza.

Agahinda gakabije ni iki?

Agahinda gasaze ni indwara yo mu mutwe ituma imitekerereze ya muntu ihinduka ikarangwa n’umubabaro umara igihe kitari gito. Ibi bishobora guterwa n’imihindagurikire y’imibereho umuntu ashobora guhura nayo nko gupfusha, gutandukana n’umukunzi, ibibazo byo mu miryango n’ibindi bikora ku ndiba y’amarangamutima.
N’ubwo hari abagera muri iki gihe bakiyumanganya kuburyo utapfa kurabukwa ibyo bari guhura nabyo mu buzima, niwitegereza neza ukumva n’imvugo zabo uzasanga umuntu ufite agahinda gakabije arangwa n’ibimenyetso bikurukira:

Gutakaza icyizere cyo kubaho ukanga ubuzima

Prof. Sezibera Vincent, umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuzima n’Ubuvuzi, yabwiye IGIHE ko umuntu ufite agahinda gakabije arangwa no guhora avuga ko kubaho ntacyo bimaze birutwa no gupfa.

Ati “Mu mvugo ushobora kumva iziganisha ku kwiheba no guta icyizere. Akenshi umuntu aba agaragaza ko ubuzima ntacyo bumaze, ko ejo hazaza nta cyizere hamuha. Ikindi ni ukumva ibitekerezo by’umuntu biganisha ku kuvuga ko gupfa bimurutira kubaho.”

Prof. Sezibera akomeza avuga ko uko iminsi ishira ugenda wumva umuntu ashyiraho n’uburyo bwamufasha kubura ubuzima.

Kumva nta kintu kikigushishikaza ukazinukwa

Agahinda gakabije gashobora kuguhuza ibyo wakundaga biguha ibyishimo nko gukora siporo, gusohokana n’inshuti zawe no gusabana wagiraga kukagabanuka.

Prof. Sezibera avuga ko ku mukobwa usanga uburyo yiyitagaho bihinduka, akaba yasohoka atisize amavuta nkuko yabikoraga, imyambarire n’uko agaragara mu bandi ugasanga ntacyo bikimubwiye. Umuhungu byabayeho nawe ngo usanga bimwe byo kuba yakwambara neza bishira.

Ku muntu ufite akazi atangira gukererwa, ndetse yaba yagiraga ibakwe rikagabanuka agatangira no kujya asiba akazi nta mpamvu. Ikindi kandi ni uko ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku bashakanye bugabanuka kuburyo bishobora kuviramo umuntu kuba ikiremba.

Umunaniro udashira no guhorana ibitotsi

Imwe mu mpamvu ishobora gutera umuntu guhagarika ibyo yakoraga kandi yarabikunze ni ukuba yumva ananiwe cyane. Agahinda gakabije gashobora kurangwa n’uko umuntu ahorana umunaniro ndetse akumva atentebutse, bikamutera guhorana ibitotsi bya buri gihe.

Kugira ubwoba

Umuntu wese ashobora kugira ubwoba nko mu gihe agiye gukora ikizami cy’akazi cyangwa agiye guhura n’uwo yihebeye. Rimwe na rimwe kandi hari igihe ubwoba bufasha umuntu kuba yakwitekerezaho bukamutera gufata n’ingamba z’umumaro.

Iyo umuntu amaranye ubwoba igihe kirenze ibyumweru bibiri ntibiba bikiri ibisanzwe kuko biba byageze ku rundi rwego. Ibi bituma umuntu yahumeka insigane, akagira guhangayika gukomeye, gututubikana kwa hato na hato no guhora utekereza ko hari ikintu kidasanzwe kigiye kukubaho.

Umujinya udasanzwe ku bagabo

Agahinda gakabije kibasira abagabo n’abagore ariko ku buryo butandukanye. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo bafite agahinda gakabije bakunze kugira umujinya udasanzwe, imyitwarire iteye inkeke, kunywa ibiyobyabwenge no kugira uburakari batabasha kugenzura.

Imihindagurikire mu bushake bwo gufata amafunguro no kwiyongera cyangwa kugabanuka kw’ibiro

Ingano y’ibiro n’ubushake bwo gufata amafunguro bishobora kukwereka ko umuntu afite agahinda gakabije n’ubwo bishobora kugaragara mu buryo butandukanye. Hari abantu ubushake bwo kurya buziyongera cyane bityo ibiro nabyo bikaba byinshi, mu gihe hari abazumva gufata amafunguro ntacyo bikibamariye ari nabyo bituma batakaza ibiro.

Kugira amarangamutima utabasha kugenzura

Iyo umuntu afite agahinda gakabije, ntaba akibasha kugenzura amarangamutima ye. Mu kanya gato ushobora kumubona afite umujinya mwinshi, ubundi ukamubona arimo kurira nyamara nta ruhare yabigizemo.

Amarangamutima y’umuntu wahuye n’ikibazo cyo kugira agahinda gakabije ahora ahindagurika, uko umubonye mu minota mike ishize siko uza ku mubona mu masaha ari imbere.

Kwifuza urupfu

Kumva urupfu ruruta kubaho ni kimwe mu bimenyetso by’agahinda gakabije, ibi bikajyana no gushaka kwiyahura. Umuntu ajya kwiyahura ageze ku cyiciro cya kane nyuma y’ibindi bitatu aba yanyuzemo abantu ntibabibone cyangwa ntibabyiteho.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) igaragaza ko 60% y’abagerageza kwiyahura baba bafite agahinda gakabije, naho 90% baba bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe.

Prof. Sezibera avuga ko iyo umuntu yamenye icyamubabaje bimufasha kumenya uko yakwiyitaho. Akomeza avuga ko iyo waganiriye n’abantu bakakugaragariza ko bakumvishe kandi bafatanyije nawe mu byakubayeho hari icyo bigufasah mu marangamutima.

Yongeraho ko iyo ubona agahinda kagusaze kandi kakurushije imbaraga usanga ababifitiye ubunararibonye babyigiye nk’abafasha mu by’imyumvire, kuko ngo uko wakwivuza malaria ari nako wakwivuza agahinda gakabije.

At “ubuzima bwo mu mutwe hari ukuntu babutekereza, hari n’abumva ko umuntu ugiye gushaka ubufasha ari igisebo, abandi bakavuga ngo kujya gusaba ubufasha kubera agahinda ari ukwigira umwana n’ubutesi ngo ntawe agahinda kishe.”

The post Impamvu zikomeye zituma umuntu ashengurwa n’agahinda appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
https://thebondsrwanda.com/2020/09/17/impamvu-zikomeye-zituma-umuntu-ashengurwa-nagahinda/feed/ 0 39239
Bayisenge Emery inzira zimwerekeza muri As Kigali zafunguwe https://thebondsrwanda.com/2020/09/17/bayisenge-emery-inzira-zimwerekeza-muri-as-kigali-zafunguwe/ https://thebondsrwanda.com/2020/09/17/bayisenge-emery-inzira-zimwerekeza-muri-as-kigali-zafunguwe/#respond Thu, 17 Sep 2020 11:55:44 +0000 https://thebondsrwanda.com/?p=39236 Emery Bayisenge urimo gukora imyitozo mu ikipe y’igihugu amaze kubona ibyangombwa bimwemerera gusohoka mu ikipe ya Saif Sportif yo muri Bangladesh maze akerekeza muri As Kigali imwifuza cyane. Bayisenge amaze igihe mu Rwanda nyuma yo kuva muri Bangladesh ntiyongere gusubirayo kubera Covid-19. Yari amaze igihe yifuzwa n’umutoza Nshimiyimana Eric wamutoje...

The post Bayisenge Emery inzira zimwerekeza muri As Kigali zafunguwe appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
Emery Bayisenge urimo gukora imyitozo mu ikipe y’igihugu amaze kubona ibyangombwa bimwemerera gusohoka mu ikipe ya Saif Sportif yo muri Bangladesh maze akerekeza muri As Kigali imwifuza cyane.

Bayisenge amaze igihe mu Rwanda nyuma yo kuva muri Bangladesh ntiyongere gusubirayo kubera Covid-19.

Yari amaze igihe yifuzwa n’umutoza Nshimiyimana Eric wamutoje muri APR FC, kugira ngo ajye afatanya mu mutima w’ubwugarizi na Bishira Latif uheruka kongera amasezerano.

Emery Bayisenge azakinira AS Kigali mu gihe cy’umwaka 1 w’imikino nkuko amakuru atugeraho abitangaza.

Muri Mutarama 2020,Emery Bayisenge wari umaze amezi atandatu adakina, yasinyiye iyi kipe yo mu gihugu cya Bangladesh nyuma yo kwemererwa umushahara wa miliyoni 8 900 000 Frw ku kwezi.Icyo gihe bivugwa ko yaguzwe ibihumbi 16 by’Amadolari (asaga miliyoni 14 Frw).

Bayisenge wabaye kapiteni w’Amavubi U17 yakinnye igikombe cy’isi muri 2011, yakinnye mu makipe atandukanye mu Rwanda nka Isonga FC na APR FC ndetse yakinnye muri Maroc no muri Algeria.

Muri iyi mpeshyi, AS Kigali yaguze myugariro w’iburyo Rugirayabo Hassan wavuye muri Mukura, rutahizamu Shaban Hussein ‘Tchabalala’ wasoje amasezerano muri Bugesera FC ndetse na Hakizimana Muhadjiri wavuye muri UAE.

The post Bayisenge Emery inzira zimwerekeza muri As Kigali zafunguwe appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
https://thebondsrwanda.com/2020/09/17/bayisenge-emery-inzira-zimwerekeza-muri-as-kigali-zafunguwe/feed/ 0 39236
Cristiano Ronaldo ayoboye urutonde rw’ibyamamare byishyuye abagore za miliyoni ngo babatwitire!! Ese abandi ni bande? https://thebondsrwanda.com/2020/09/16/cristiano-ronaldo-ayoboye-urutonde-rwibyamamare-byishyuye-abagore-za-miliyoni-ngo-babatwitire-ese-abandi-ni-bande/ https://thebondsrwanda.com/2020/09/16/cristiano-ronaldo-ayoboye-urutonde-rwibyamamare-byishyuye-abagore-za-miliyoni-ngo-babatwitire-ese-abandi-ni-bande/#respond Wed, 16 Sep 2020 04:21:17 +0000 https://thebondsrwanda.com/?p=39232 Mu cyumweru gishize muri uku kwezi kwa Nzeli 2020, nibwo urukiko rwemeje ko umugore n’umugabo baha igi rizavamo umwana undi mugore akabatwitira akazababyarira, ibizwi nka ‘surrogacy’ mu rurimi rw’icyongereza. Ibi, byafashwe nk’aho ari igitangaza, aho abantu benshi bahise batangira kubiganiraho ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye. Nyamara ariko, ibi ntabwo ari bishya...

The post Cristiano Ronaldo ayoboye urutonde rw’ibyamamare byishyuye abagore za miliyoni ngo babatwitire!! Ese abandi ni bande? appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
Mu cyumweru gishize muri uku kwezi kwa Nzeli 2020, nibwo urukiko rwemeje ko umugore n’umugabo baha igi rizavamo umwana undi mugore akabatwitira akazababyarira, ibizwi nka ‘surrogacy’ mu rurimi rw’icyongereza.

Ibi, byafashwe nk’aho ari igitangaza, aho abantu benshi bahise batangira kubiganiraho ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye. Nyamara ariko, ibi ntabwo ari bishya ku isi, kuko hari benshi bagiye bakoresha ubu buryo, ubu bakaba bafite abana bakuru. Ubu buryo kandi, bwagiye bukiza abagore batwitiye ibihangange ku isi, kuko bishyurwa amamiliyoni y’amafaranga.

Dore bamwe mu byamamare bikomeye ku isi bagiye bakoresha ubu buryo.

1. Cristiano Ronaldo

Cristiano Ronaldo, umukinnyi ukunzwe cyane ku isi mu mupira w’amaguru, yitabaje abakobwa babiri kugira ngo bamubyarire abana. Cristiano Ronaldo Jr.wavutse mu mwaka wa 2010, yavutse ku mugore wamubyaye, abizi neza ko atazaba umwana we, ahubwo akabikora nk’akazi azahemberwa. Mu mwaka wa 2017 yongeye kandi abyara izindi mpanga z’abahungu Eva na Mateo, aho yishyuwe asaga miliyoni 220 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

2. Kanye West na Kim Kardashian

Umuhanzi w’umunyamerika Kanye West, ndetse na Kardashian West ukunzwe cyane mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga ku isi, akaba amurika imideli ndetse akina na films, bashatse umugore ubabyarira umwana wabo wa gatatu. Ibi, ngo babitewe n’uko bashakaga undi mwana, kandi Kardashian akaba atarashoboraga kongera kubyara, bitewe n’ibibazo yagize mu mubiri we. Chicago, ni umwana wavutse kuri icyo gikorwa, avuka tariki ya 16 Mutarama umwaka wa 2018.

3. Elton John et David Furnish

Elton John, umuhanzi ukunzwe cyane mu Bwongereza, ukunzwe cyane n’Umwamikazi Elizabeth, ndetse n’umugabo we David Furnish, bagerageje kenshi kugira umwana uwo batabyaye (adoption), ariko bikagenda byanga, kuko bavugaga ko ari umugabo ubana n’undi mugabo. Yahise ashaka umugore yishyura, kugira ngo azabatwitire umwana. Uyu mugore, yababyariye abana babiri, Zachary ufite imyaka 8 na Elijah w’imyaka 6. Uwo mugore, yishyuwe asaga miliyoni 45 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda kuri abo bana bombi.

4. Ricky Martin

Enrique Martín Morales wamenyekanye cyane ku izina rya Ricky Martin, ni umuhanzi akaba n’umukinnyi wa za filimi, ufite ubwenegihugu bwa Esipanye. Mu kwezi kwa Kanama 2008, nibwo yabyaye abana b’impanga, Mateo na Valentino. Uyu yatangaje ko umugore wemeye kumubyarira abana ntacyo atamuha, kuko yamukoreye ibikomeye mu buzima. Kuri ubu, Ricky Martin abana n’undi mugabo witwa Jwan Yosef, n’abahungu babo babiri.

Gabrielle Union na Dwyane Wade

Dwyane Wade, umukinnyi wakunzwe cyane mu mukino wa Basketball, aho yasoje ibijyanye no gukina mu mwaka wa 2019 akinira ikipe ya Miami Heat, akaba kandi yarakunzwe no muri Chicago Bulls, Clevaland Cavaliers, na we yabyaye umwana witwa Kaavia James Union Wade, unakunzwe cyane ku rubuga rwa Instagram (akurikirwa n’abasaga miliyoni) akoresheje ubu buryo, akaba yaravutse mu mwaka wa 2018.

The post Cristiano Ronaldo ayoboye urutonde rw’ibyamamare byishyuye abagore za miliyoni ngo babatwitire!! Ese abandi ni bande? appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
https://thebondsrwanda.com/2020/09/16/cristiano-ronaldo-ayoboye-urutonde-rwibyamamare-byishyuye-abagore-za-miliyoni-ngo-babatwitire-ese-abandi-ni-bande/feed/ 0 39232
Uwahoze ari Perezida wa Mali yitabye Imana!! Menya icyo yazize https://thebondsrwanda.com/2020/09/15/uwahoze-ari-perezida-wa-mali-yitabye-imana-menya-icyo-yazize/ https://thebondsrwanda.com/2020/09/15/uwahoze-ari-perezida-wa-mali-yitabye-imana-menya-icyo-yazize/#respond Tue, 15 Sep 2020 16:27:03 +0000 https://thebondsrwanda.com/?p=39228 Moussa Traoré wayoboye Mali guhera mu 1968 kugeza mu 1991 yapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri aguye mu murwa mukuru Bamako, ku myaka 83. Traoré yagiye ku butegetsi tariki 19 Ugushyingo mu 1968 ahiritse ubutegetsi bwa Modibo Keïta wagejeje icyo gihugu ku bwigenge, nyuma y’uko abaturage bari bamaze...

The post Uwahoze ari Perezida wa Mali yitabye Imana!! Menya icyo yazize appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
Moussa Traoré wayoboye Mali guhera mu 1968 kugeza mu 1991 yapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri aguye mu murwa mukuru Bamako, ku myaka 83.

Traoré yagiye ku butegetsi tariki 19 Ugushyingo mu 1968 ahiritse ubutegetsi bwa Modibo Keïta wagejeje icyo gihugu ku bwigenge, nyuma y’uko abaturage bari bamaze kwinubira ubutegetsi bwe.

Mousaa Traore yitabye Imana

Traoré n’agatsiko k’abasirikare bafatanyije guhirika ubutegetsi babanje gushyiraho Komite ya gisirikare igamije kubohora abaturage, aho bahise bahagarika Itegeko Nshinga. Tariki 19 Ugushyingo 1969 nibwo Traoré yagiye ku butegetsi nka Perezida.

Tariki 26 Werurwe 1991, Traoré yahiritswe ku butegetesi n’abasirikare bayobowe na Amadou Toumani Touré. Traoré yahise afatwa arafungwa, akatirwa urwo gupfa gusa aza kugabanyirizwa igihano ahabwa igifungo cya burundu, naho mu 2002 arababarirwa.

The post Uwahoze ari Perezida wa Mali yitabye Imana!! Menya icyo yazize appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
https://thebondsrwanda.com/2020/09/15/uwahoze-ari-perezida-wa-mali-yitabye-imana-menya-icyo-yazize/feed/ 0 39228
Igiciro cy’urukingo rwa corona virus n’igihe ruzagurishirizwa ku isi cyamenyekanye https://thebondsrwanda.com/2020/09/11/igiciro-cyurukingo-rwa-corona-virus-nigihe-ruzagurishirizwa-ku-isi-cyamenyekanye/ https://thebondsrwanda.com/2020/09/11/igiciro-cyurukingo-rwa-corona-virus-nigihe-ruzagurishirizwa-ku-isi-cyamenyekanye/#respond Fri, 11 Sep 2020 17:18:38 +0000 https://thebondsrwanda.com/?p=39225 ‘Laboratoires’ z’ubushakashatsi na kompanyi zikora imiti ziri gusubiramo igihe byafataga gukora, kugerageza no kwemeza urukingo rukora neza. Ibikorwa byihutirwa bidasanzwe biri gukorwa ngo urukingo rwa Coronavirus niruboneka ruzatangwe hose ku isi. Ariko hari impungenge ku ngaruka zo gutanguranwa kurubona. Nonese ni inde uzarubona mbere, bizasaba ikihe kiguzi, ni gute kandi...

The post Igiciro cy’urukingo rwa corona virus n’igihe ruzagurishirizwa ku isi cyamenyekanye appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
‘Laboratoires’ z’ubushakashatsi na kompanyi zikora imiti ziri gusubiramo igihe byafataga gukora, kugerageza no kwemeza urukingo rukora neza.

Ibikorwa byihutirwa bidasanzwe biri gukorwa ngo urukingo rwa Coronavirus niruboneka ruzatangwe hose ku isi. Ariko hari impungenge ku ngaruka zo gutanguranwa kurubona.

Nonese ni inde uzarubona mbere, bizasaba ikihe kiguzi, ni gute kandi ruzatugeraho twese?

short grey line

Ubusanzwe inkingo zo kurwanya ibyorezo zifata imyaka ngo zikorwe neza zemezwe zinagezweho ku bantu. Ndetse rimwe ntizibe zitunganye neza.

Kugeza ubu, kimwe mu byorezo byandura cyararanduwe burundu – ubushita (smallpox/variole) – byafashe imyaka 200.

Ibindi – kuva ku mbasa, tetanusi, iseru n’igituntu – turacyabana nabyo ariko tukabihashya, ku bw’inkingo.

Ni ryari twakwitega urukingo rwa coronavirus?

Ishusho y'urukingo rwa Covid-19

Hari gukorwa amagerageza y’inkingo ku bihumbi by’abantu bashaka urukingira abantu Covid-19, indwara y’ubuhumekero iterwa na virusi yo mu bwoko bw’izitwa corona.

Igikorwa ubundi gishobora kumara imyaka 10, kuva ku bushakashatsi kugera ku kurugeza ku bantu, ubu kiri gukorwa mu gihe cy’amezi gusa.

Abashoramari bashyize miliyari z’amadorari muri ibi bikorwa byo gushakisha vuba bishoboka urukingo rw’iki cyorezo.

Amagerageza y’urukingo Uburusiya bwise Sputnik-V yerekanye gushitura ubwirinzi bw’umubiri kuri iyi virusi kandi kurutera abantu biratangira mu kwezi kwa cumi.

Ubushinwa buvuga ko bwamaze kubona urukingo rukora neza ubu ruri gukorwa ku bwinshi ngo ruhabwe abasirikare.

Gusa hagaragajwe impungenge nyinshi ku muvuduko izi nkingo zombi zakoranywe.

Nta na rumwe muri izo rwashyizwe ku rutonde rw’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO/OMS) rw’inkingo zageze ku cyiciro cya gatatu cy’igerageza – icyiciro cyo kugerageza urukingo ku bantu benshi.

Bamwe mu bari imbere muri iri siganwa bizeye ko inkingo zabo zizemezwa mu mpera z’uyu mwaka – nubwo OMS yo ivuga ko ititeze gutangira gukingira abantu bose Covid-19 mbere ya hagati mu 2021.

presentational white space

Kompanyi AstraZeneca y’Abongereza n’Abanya-Suède iri gukorana urukingo na Kaminuza ya Oxford, yo ubu iri gukora rwinshi mu rwo yamaze kugeraho mu gihe rukiri mu igerageza rya nyuma, yemeje kuzahita iha isi doze miliyari ebyiri zarwo nirumara kwemezwa.

Pfizer na BioNTech, zivuga ko zashoye arenga miliyari imwe y’amadorari muri gahunda yabo y’urukingo rwa Covid-19, bizeye ko ruzaba rwamaze kwemezwa nibura mu kwezi gutaha kwa cumi.

Nirwemezwa, bizaba bivuze ko bazahita batubura bagakora doze nibura miliyoni 100 bitarenze impera za 2020, ndetse birashoboka ko bagera kuri doze miliyari 1.3 ahagana ku mpera za 2021.

Hari kompanyi zisaga 20 zikora imiti ziri mu magerageza y’inkingo zabo.

Ntabwo zose zizaba inkingo zikora neza zemewe – ubusanzwe 10% gusa by’inkingo ziri kugeragezwa ni zo zikora neza. Icyizere ni uko abari kurushaka ari benshi no kubona nyinshi zikora bishoboka.

Gusa nubwo rumwe muri izi nkingo rwakwemezwa ko rukora neza, kuba ruzahita ruba iyanga (rucyeya cyane) nta wubishidikanya.

short grey line
short grey line

OMS iri gukorana n’itsinda ryo kurwanya ibyorezo, CEPI, hamwe n’ihuriro rya za leta n’imiryango ku by’inkingo rizwi nka Gavi, mu kugira ibyo bumvikanaho.

Nibura ibihugu 80 bifite ubukungu bukomeye, kugeza ubu byemeje gahunda yiswe Covax igamije gukusanya miliyari ebyiri z’amadorari bitarenze impera za 2020 yo gufasha kugura no gutanga mu buryo budasumbanya umuti cyangwa urukingo.

Leta ya Amerika, ifite umugambi wo kuva muri OMS, ntabwo iri muri ibyo bihugu.

Kuba ku isi hari kugeragezwa inkingo nyinshi, Gavi yizeye ko nibura hari uruzaba rwabonetse kandi rwemejwe bityo doze yarwo igera kuri miliyari ebyiri bayigeze ku bantu bitarenze impera za 2021.

Dr Seth Berkley ukuriye Gavi agira ati: “Ku nkingo za Covid-19 twifuza ko ibintu bihinduka. Niba ibihugu bikize ku isi bizaba byirinze byonyine ubwo n’ubucuruzi n’imibereho y’abantu muri rusange ku isi izakomeza kuzahara kuko icyorezo cyaba gikomeje ahandi ku isi.”

short grey line

Bizafata imari ingana iki?

Mu gihe miliyari z’amadorari ziri gushorwa mu gukora urukingo, izindi miliyoni nyinshi ziri gutegurwa mu kurugura no kurugeza aho rukenewe.

Agaciro ka doze imwe gaterwa n’ubwoko bw’urukingo, abarukoze n’umubare w’inkingo zifujwe.

Urugero, kompanyi y’imiti yitwa Moderna bivugwa ko iri kugurisha urukingo iri kugerageza ku giciro kiri hagati ya $32 na $37 (30,000 na 35,000Frw)

Serum Institute of India (SII), kompanyi nini ikora inkingo ku isi, igiye guhabwa miliyoni $150 na Gavi hamwe na Bill & Melinda Gates Foundation ngo ikore inatange mu Buhinde no mu bindi bihugu bikennye doze miliyoni 100 z’urukingo ruzaba rwemejwe. Bavuga ko igiciro cyo hejuru kizaba ari $3 (2,900Frw) kuri doze imwe.

Gusa abazakingirwa biteganyijwe ko benshi batazishyuzwa.

Abazakingirwa biciye mu miryango nterankunga ku isi, nabo ntabwo bazarwishyura.

short grey line

Ni bande bazaruhabwa mbere?

Kompanyi ziri gukora inkingo za Covid-19 si zo zizagena abazakingirwa mbere y’abandi.

Gahunda yo gukingira

Sir Mene Pangalo, umukuru wungirije wa AstraZeneca, yabwiye BBC ati: “Buri muryango cyangwa igihugu ni bo bazagena abazakingirwa mbere.”

Kubera ko inkingo zizaboneka mbere zizaba nkeya, kugabanya impfu ku barwaye no kurinda abakora mu nzego z’ubuzima ni byo bishobora kuzitabwaho mbere.

Umugambi wa Gavi ni uko ibihugu byasinye gahunda ya Covax, ibikize n’ibikennye, bizahita bihabwa doze ingana na 3% by’abaturage babyo – ingano ihagije yo kurinda abo mu nzego z’ubuzima.

Uko izindi nkingo zizagenda zituburwa, ibihugu bizahabwa izingana na 20% by’umubare w’ababituye – iki gihe abarengeje imyaka 65 ni bo bazitabwaho n’andi matsinda y’abantu afite ibyago byinshi byo kwandura.

Nyuma y’uko ibihugu byose bibonye 20%, urukingo noneho ruzahabwa ibihugu hari ibikurikijwe, nk’uburyo igihugu cyugarijwe na Covid-19.

src:BBC

The post Igiciro cy’urukingo rwa corona virus n’igihe ruzagurishirizwa ku isi cyamenyekanye appeared first on thebondsrwanda.com.

]]>
https://thebondsrwanda.com/2020/09/11/igiciro-cyurukingo-rwa-corona-virus-nigihe-ruzagurishirizwa-ku-isi-cyamenyekanye/feed/ 0 39225