Blazing News Culture n' Society Editor's Picks GOSPEL

Impamvu ikomeye itera bamwe mu bana b’abakozi b’Imana kwigira ibyigomecye

Kugeza magingo aya hari ikintu gihora gitera urujijo mu matorero amwe n’amwe, aho akenshi ubona ukwakira agakiza kw’abana b’abakozi b’Imana uko ibihe byagiye bihita usanga kwibazwaho na buri wese kuko bitajya bimera neza nk’uko biba byitezwe ukurikije uko n’abayeyi babo na bo baba babyifuza.

Dusesengure iki kibazo mu buryo bubiri

Uburyo bwa mbere butuma aba bana bakunda kunanirana, ahanini ni uko biba bituruka ku kuba ababyeyi babo babasharirira cyangwa se bakabahatira ibintu abana ubwabo batumva neza ugereranyije n’ikigero cyabo.

Muri Bibiliya ibyanditswe byera dusoma uburyo abana bakwiye kumvira ababyeyi babo “Bana mujye mwumvira abayeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye…” Ariko hepfo Bibiliya igakomeza iti: “Namwe ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu.” – Abefeso 6: 1-4

Mu mikurire y’umwana, iyo uhora umubuza bimwe mu byo umuntu yakwita uburenganzira bwe nk’umwana, bitewe cyangwa bijyanye n’imyaka ye ndetse n’uburyo aba abona urungano rwe rwavutse ku bandi batari abakozi b’Imana ruba rukora, bituma umutima we uhora udatuje, ndetse akabifata nko kumubuza amahwemo.

Ahanini bigaterwa n’uko uyu mwana iteka aba yiyumva nk’imfungwa izira ubusa kuko aba asa nk’aho yahatiwe ibintu byo gusenga ndetse no kwitwara uko ategetswe kandi atabyumva bitanamurimo, ikindi akabona n’abandi bana bafite ubwigenge n’umudendezo we asa n’uwavukijwe. Kuko burya twese ntabwo turemwe kimwe.

Uko umwana agenda akura, ni ko ashaka kwigobotora iyo ngoyi iba yaramuboshye, bityo ugasanga uko akura ibyiza n’ibibi byose atigeze akora akiri munsi y’amategeko y’ababyeyi be ashaka kubigerageza byose aho aboneye ubwigenge, bityo ugasanga arakora ibyo umuntu yakwita agahomamunwa kuko biba bidakwiriye gukorwa n’umwana uvuka mu batambyi (abapasiteri cyangwa abakozi b’Imana,…)

Ikindi cya kabiri twavugaho nacyo, ni uko iyo abona ababyeyi be basenga cyane, bituma yumva ko aho adasenga ababyeyi be bahamusengera, bityo agahora yumva ko mu gihe cyose azaba acumuye ku Mana, se cyangwa nyina bamubereye maso bazamwingingira maze Imana ikamubabarira.

Ibi rero bikunda kwigaragaza mu matorero menshi hirya no hino ku isi, aho usanga ababyeyi b’abakozi b’Imana baba bameze nk’icyambu kigeza benshi mu gakiza k’Imana gatanga ubugingo buzima, ariko bagahorana umutwaro wo guhora bahangayikiye urubyaro rwabo ruba rukura rusubira mu irimbukiro kandi inshingano zabo ari ukuvanayo abariyo.

Mbese ni izihe nama zakurikizwa? Hakorwa iki?

Ni byiza kuzirikana ko kuba uri umupasteri cyangwa umukozi w’Imana runaka, ntibivuga yuko n’abana bawe bagomba kuba abakristu ku itegeko. Si byiza ko abana bagomba guhora bari munsi y’igitsure cy’umubyeyi wabo ku myemerere yemera.

Birakwiye kuzirikana ko umwana wawe ari umuntu nk’abandi ufite uburenganzira bwo guhitamo ukwemera kwe ashaka yihitiyemo kabone nubwo uku kwemera kwe kwaba gutandukanye n’ukwo wowe mubyeyi we wemera.

Iyo umuhatiye kumera nk’uko ushaka mu bijyanye no gukizwa (kwakira agakiza), ibi bituma abikorana ubwoba bwo kugutinya no kukubaha gusa nk’umubyeyi we, ariko aho azacira icyo twakwita nk’ikiziriko umushyiraho agakora n’ibidakorwa kuko wamujyanye mu bintu we ubwe atumva neza.

Muri Bibiliya dusoma ngo “Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo.”- Imigani 22:6

Mu by’ukuri ntabwo Bibiliya itubwiye ngo “Tegeka umwana inzira akwiriye kunyuramo…” ahubwo ikoresheje ijambo “kumenyereza”. Bivuga ngo ni igikorwa gikorwa hatarimo agahato ahubwo gikorwa buhoro buhoro wabona umwana atabyumva ukirinda guhatiriza.

Icyo umubyeyi w’umupasteri cyangwa undi w’umukozi w’Imana yakwitaho anafite nk’inshingo ni uburere umubyeyi wese asabwa guha umwana we muri rusange, hanyuma ibindi bijyanye n’ukwemera; iyo ushaka kubimucengezamo ni ibintu bikorwa buhoro buhoro bitari ku gahato.

Umwana akigishwa urugendo rwo kubyinjiramo ariko hibandwa cyane ku kumwereka yuko ari amahitamo ye n’ubushake bwe kubijyamo. Kuko ukwemera ni igikorwa cy’umutima nyira wo afatira umwanzuro we ubwe nta gitutu ashyizweho ahubwo bigakorwa buhoro buhoro.

Related posts

Ibaruwa Sadate yandikiye umukuru w’igihugu ntirikuvugwaho rumwe!

Ndayambaje Jonathan

ASINAH YASHYIZE HANZE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO IRI JORO

thebondsrwanda

ALPHA RWIRANGIRA YIHANANGIRIJE KHALIFAN KO AKWIYE GUKOSORA IMVUGO YE

thebondsrwanda