Blazing News Editor's Picks Sport

Bayisenge Emery inzira zimwerekeza muri As Kigali zafunguwe

Emery Bayisenge urimo gukora imyitozo mu ikipe y’igihugu amaze kubona ibyangombwa bimwemerera gusohoka mu ikipe ya Saif Sportif yo muri Bangladesh maze akerekeza muri As Kigali imwifuza cyane.

Bayisenge amaze igihe mu Rwanda nyuma yo kuva muri Bangladesh ntiyongere gusubirayo kubera Covid-19.

Yari amaze igihe yifuzwa n’umutoza Nshimiyimana Eric wamutoje muri APR FC, kugira ngo ajye afatanya mu mutima w’ubwugarizi na Bishira Latif uheruka kongera amasezerano.

Emery Bayisenge azakinira AS Kigali mu gihe cy’umwaka 1 w’imikino nkuko amakuru atugeraho abitangaza.

Muri Mutarama 2020,Emery Bayisenge wari umaze amezi atandatu adakina, yasinyiye iyi kipe yo mu gihugu cya Bangladesh nyuma yo kwemererwa umushahara wa miliyoni 8 900 000 Frw ku kwezi.Icyo gihe bivugwa ko yaguzwe ibihumbi 16 by’Amadolari (asaga miliyoni 14 Frw).

Bayisenge wabaye kapiteni w’Amavubi U17 yakinnye igikombe cy’isi muri 2011, yakinnye mu makipe atandukanye mu Rwanda nka Isonga FC na APR FC ndetse yakinnye muri Maroc no muri Algeria.

Muri iyi mpeshyi, AS Kigali yaguze myugariro w’iburyo Rugirayabo Hassan wavuye muri Mukura, rutahizamu Shaban Hussein ‘Tchabalala’ wasoje amasezerano muri Bugesera FC ndetse na Hakizimana Muhadjiri wavuye muri UAE.

Related posts

Shaddy boo aritegura kuba umuherwe nyuma y’icyorezo cya covid-19.

Munyantore Adolphe

UN bwa mbere yasabye inkunga nini mukurwanya covid-19.

Munyantore Adolphe

#Kwibohora26:Abagezweho n’amashanyarazi mu 1994 ubu biyongereyo 53%.

Munyantore Adolphe