Blazing News Culture n' Society Editor's Picks

Uwahoze ari Perezida wa Mali yitabye Imana!! Menya icyo yazize

Moussa Traoré wayoboye Mali guhera mu 1968 kugeza mu 1991 yapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri aguye mu murwa mukuru Bamako, ku myaka 83.

Traoré yagiye ku butegetsi tariki 19 Ugushyingo mu 1968 ahiritse ubutegetsi bwa Modibo Keïta wagejeje icyo gihugu ku bwigenge, nyuma y’uko abaturage bari bamaze kwinubira ubutegetsi bwe.

Mousaa Traore yitabye Imana

Traoré n’agatsiko k’abasirikare bafatanyije guhirika ubutegetsi babanje gushyiraho Komite ya gisirikare igamije kubohora abaturage, aho bahise bahagarika Itegeko Nshinga. Tariki 19 Ugushyingo 1969 nibwo Traoré yagiye ku butegetsi nka Perezida.

Tariki 26 Werurwe 1991, Traoré yahiritswe ku butegetesi n’abasirikare bayobowe na Amadou Toumani Touré. Traoré yahise afatwa arafungwa, akatirwa urwo gupfa gusa aza kugabanyirizwa igihano ahabwa igifungo cya burundu, naho mu 2002 arababarirwa.

Related posts

Mu kiganiro n’itangazamakuru asobanuye indirimbo I gare//Mico the best//

Munyantore Adolphe

ABAKINNYI 10 BAZATORWAMO UWITWAYE NEZA KU ISI MURI 2018 BAMENYEKANYE

Muhire Kevin arakina umukino we wa mbere mu ntizanyo.

thebondsrwanda