Blazing News Editor's Picks Sport

Ferwafa ihinduye gahunda y’itangira rya champiyona y’uRwanda igitaraganya

Mu ibaruwa y’igitaraganya ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa imaze kwandikira abanyamuryango bayo ndetse n’abandi bireba ibamenyesheje ko amatariki bari bahawe abaye impfabusa.

Gusa ntago batangaje andi matariki mashya imikino izasubukurirwaho,byari biteganyikwe ko izatangira tariki 30/10 nkuko byari byatangajwe mu rwandiko ruheruka.

Amakuru atugeraho aravuga ko iyi mikino ishobora kwegezwa imbere ikaba mbere y’uko iyi tariki igera mu rwego rwo gufasha ikipe y’igihugu kwitegura imikino mpuzamahanga ya Caf.

Hakavugwa ko imikino yazajya iba ntabafana ndetse amakipe agacumbikirwa nta gutaha ngo bahure n’abandi bantu,imikino ikajya yerekanwa kuri televiziyo imwe hano mu Rwanda bivugwa ko iri mu biganiro na Ferwafa.

Ibaruwa yandikiwe abo bireba irebana n’isubikwa ry’amatariki yari yatangajwe mbere.

Hari amwe mu makipe yahamagaje abakozi bayo (abakinnyi) ayo ni nka SunRise ibarirwa i Burasizuba bw’igihugu abasaba kugaruka mu kazi (imyitozo) mu rwego rwo kwitegura umwaka mashya.

Andi makuru kandi kandi akavugwa ko umupira w’amaguru ushobora kuzagarukira igihe amashuri nayo azaba agarutse kuko byose bihuza abantu benshi.

Mu ishize umuyobozi wa RBC Dr. Nsanzimana Sabin yavuzeko gusubukura umupira w’amaguru byaba ari uguha urwaho ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Kugeza ubu amezi atandatu yuzuye neza arabura iminsi 2 gusa ngo yuzure coronavirus igeze mu Rwanda ikaba imaze guhitana abantu 22 kugeza uyu munsi.

Related posts

Ibigwi n’amateka by’abakinnyi bahawe amakarita y’umutuku menshi ku isi.

Ndayambaje Jonathan

APR FC IKOMEJE GUSHYIRA HABI ARBERT MPHANDE WA POLICE FC.

thebondsrwanda

Abanyamakuru babiri batawe muri yombi bazira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Munyantore Adolphe