Blazing News Editor's Picks Sport

Minisport yatangaje igihe ibibazo bya Rayon sports bizakemurirwa

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko ibibazo bivugwa muri Rayon Sports bimaze iminsi biri kwigwaho ndetse imyanzuro izatangarizwa abakunzi b’iyi kipe mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Ku Cyumweru nibwo umukuru w’igihugu yatangaje ko muri Rayon sports yumvise harimo amakimbirane, ariko bikurikiranwa na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa kandi yizera ko bishobora kuba byarabonewe igisubizo.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Munyangaju yavuze ko ibi bibazo bakomeje kubikurikirana ndetse biri mu nzira nziza ko gukemuka.

Ati “Aho tubigejeje, turabikurikirana kuva bigitangira kuko bandikiye RGB twebwe bakabitumenyesha. Ariko nk’uko siporo iri mu nshingano zacu, turabikurikirana kandi twababwira ko inzira birimo ari nziza kandi biri hafi gukemuka. Turabizeza ko bizakemuka mu minsi iri imbere kandi ya vuba.”

Abajijwe niba kuba Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) aribwo rugaragara muri ibi bibazo, ari bo baruhaye ububasha, Minisitiri Munyangaju yagize icyo abivugaho anasubiza abavuga ko rwaba rwarabyivanzemo kandi atari rwo rukwiye gukemura ibibazo bya Rayon Sports.

Ati “Mu mategeko imiryango itari iya leta irimo Rayon Sports, ifite urwego ruyireberera arirwo RGB. Sinemeranya na bo [abavuga ko RGB itabyitwaramo neza] kuko RGB nk’uko ari rwego rurebera imiryango itari iya Leta, rwagejejweho ikibazo, rubifatira umwanya, ruragisesengura. Icyo nasaba abanyamuryango ni uko hakirindwa kugendera ku marangamutima. Amategeko niyo nzira twafashe, ni yo nzira RGB irimo.”

Abajijwe niba haba harahujwe abatavuga rumwe bigendanye no kuba hari inzego zahagaritswe zirimo Akanama Ngishwanama kagizwe n’abahoze bayobora iyi kipe, Minisitiri Munyangaju yavuze ko icyihutirwaga ari ukubanza kureba niba Rayon Sports yaragenderaga ku mategeko kuruta guhuza impande zitavuga rumwe.

Ati “Twebwe twabanje gukora isesengura, twabanje gukurikirana ikibazo mu mizi, twabanje gukurikirana ikibazo nk’uko bagihaye inzego zibishinzwe, inzego zacu zirakorana kuko ni iza Leta, ziruzuzanya. Twabanje gukora isesengura, ntabwo twabanje gufata impande zishyamiranye kuko twashakaga kubanza kureba niba barubahirije amategeko mbere yo kureba ko twabahuza cyangwa tukabavugisha.”

Minisitiri Munyangaju yirinze gutangaza icyagaragajwe n’isesengura ryakozwe, ariko yemeza ko iki kibazo kizakemurwa mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Ati “Icyo nababwira ni uko mwategereza, imyanzuro izafatwa hashingiwe ku byavuye mu isesengura. Uyu munsi ntabwo nakubwira ibyavuyemo, twihaye igihe kandi twababwira ko bigiye gukemuka mu gihe cya vuba.”

“Sinakubwira ngo ni uyu munsi cyangwa ni ejo, ariko bitarenze ukwezi, iki kibazo cya Rayon Sports tuzaba twagikemuye, tuzaba twanamaze kukigeza ku banyamuryango no ku bakunzi ba Rayon Sports.”

Amakuru dutite ni uko ku wa Kabiri habaye inama yahuje inzego z’ubuyobozi zifite aho zihuriye na Rayon Sports zirimo Minisiteri ya Siporo, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) na FERWAFA, hagamijwe kurebera hamwe uburyo ibibazo biri muri iyi kipe byakemuka.

Related posts

Impamvu mukaperezida w'imyaka 48 agiye gushakana numusore arusha imyaka 27.

thebondsrwanda

Ubukwe bw’umuhanzi Alpha bwateye kwibaza ku magambo yatangaje muri 2015.

Munyantore Adolphe

Amakuru y’igura n’igurisha dore ibivugwa mu makipe

Ndayambaje Jonathan