ARTISTES Blazing News Editor's Picks Life Style

Bitunguranye Ed Sheeran yagarutse kuri Instagram n’ubutumwa bwiza.

Umuhanzi w’icyamamare ku isi Ed Sheeran yatunguye abantu benshi ubwo yagarukaga ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amezi menshi atagaragara.

Ed Sheeran yaherukaga kuri Instagram mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize wa 2020, akaba yaragarutse aje kubwira abantu ko yabyaye umwana w’umukobwa.

Yavuze kenshi ko bari mu byishimo bidasanzwe n’umugore we Cherry Seaborn kuba baribarutse akana k’agakobwa ndetse ashyira hanze ifoto y’amasogisi y’ako gakobwa.

Yagize ati “Nzanywe no kubabwira ikintu gikomeye, mu cyumweru gishize tubifashijwemo n’abaganga badufashije, Cherry umugore wanjye yabyaye agakobwa keza kandi kameze neza na nyina ameze neza, turanezerewe cyane kubera umukobwa wacu Lyra Antarctica Seaborn Sheeran”.

Yakomeje agira ati “Twizere ko muzubaha ubuzima bwacu bwite, ndabakunda cyane kandi nzababwira ubwo nzongera kugaruka mu buzima busanzwe bwa gihanzi”.

Ed Sheeran ni umuhanzi ukunzwe ku isi akaba azwi mu ndirimbo nka Prefect, I don’t care, Put it all on me, Bibia yeeee n’izindi.

Uyu mukobwa ni we mwana we wa mbere yabyaranye na Cherry Seaborn.

Related posts

FERWAFA: Ibijyanye na champiyona Twahaye Caf Umunsi ntarengwa tuzasubiza.

admin

Sobanukirwa n’ibyiza byo gufata urubuto rwa Pome mu kwirinda indwara zitandura

Ndayambaje Jonathan

Mu mitoma myinshi knowless yifurije umugabo we umunsi mwiza w’amavuko.

Munyantore Adolphe