Africa Blazing News Editor's Picks Life Style

Afrika:Imirimo yo kubaka umujyi wa Akon irarimbanyije.

Akon, umuhanzi w’injyana ya R&B wo muri Amerika, kuva mu 2018 yavugaga iby’umujyi mushya ashaka kubaka muri Senegal, kuwa mbere yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ko umwaka utaha imirimo yo kuwubaka izatangira.

Yavuze ko atavuga abashoramari babirimo ariko ko kimwe cya gatatu cya miliyari esheshatu z’amadorari ya Amerika yari akenewe yamaze kuboneka.

Hussein Bakri, umuhanga mu bwubatsi wakoze igishushanyo mboneracy’uwo mujyi, avuga ko niwuzura uzaturwa n’abantu bagera ku 300,000.

Akon, amazina ye nyakuri ni Aliaune Badara Thiam, ni we watangiye kubwira iby’uyu mujyi abirabura bakomoka muri Afurika baba muri Amerika.

Mu nkuru yagize ati: “Rero nashakaga kubaka umujyi cyangwa umushinga nk’uyu uzabereka ko bafite ahandi bakwita iwabo

Yongeraho ati: “Mu gihe uje uvuye muri Amerika, cyangwa i Burayi cyangwa mu yandi mahanga, ukumva ushaka gusura Afurika, turashaka ko Senegal iba ahantu ha mbere uzahagarara“.

Akon asanzwe afite umushinga yise ‘Akon Lighting Africa’ umaze kugeza amashanyarazi ku baturage batari bayafite mu bihugu birenga 10 muri Afurika.

Related posts

Amafoto yavugishije benshi kumbuga nkoranyambaga.

Munyantore Adolphe

Alassane Ouattara ashobora kongera kuyobora côte d’Ivoire.

Munyantore Adolphe

Utuntu n’utundi: Menya ibyiza byo kuryama wambaye ubusa!

Ndayambaje Jonathan