ARTISTES Blazing News Editor's Picks Life Style Rwanda

Mu mitoma myinshi knowless yifurije umugabo we umunsi mwiza w’amavuko.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 01 Nzeri, umuhanzikazi Butera Knowless, mu magambo yuzuye urukundo, yafashe umwanya yifuriza umugabo we, Ishimwe Clement isabukuru nziza.

Buri tariki ya 1 Nzeri, umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Kina Music, Ishimwe Clement yizihiza isabukuru y’amavuko, akaba ari inshuro ya 5 yizihije iyi sabukuru ari umugabo washinze urugo, ni nyuma yo gushakana na Butera Knowless banamaze kubyarana umwana w’umukobwa.

Mu butumwa Butera Knowless yashyize kuri Instagram, yabwiye umugabo we Ishimwe Clement ko ari umugisha atasimbuza waje mu buzima bwe, kandi ko ko amukunda cyane. Yagize ati:

Nshuti DARAGO, wambereye umugisha muri iyi myaka yose. Sinigeze nifuza umwunganizi mwiza tujyana mu rugendo rw’ubuzima. Nkwifurije ko isabukuru ya we n’ubuzima bwawe byaba byiza nk’uko na we uri mwiza. Isabukuru nziza ndagukunda, ufite umutima mwiza.

Butera Knowless na Ishimwe Clement bamaranye imyaka 5 bari umugabo n’umugore, dore ko bakoze ubukwe bashakana kandi basezerana kubana akaramata tariki ya 07 Kanama 2016, bakaba bamaze kubyarana umwana umwe w’umukobwa bise Ishimwe Or Butera.

Related posts

Ubushakashatsi: Ubwanwa ni indiri ibitse umwanda ungana nk’uwo Mu bwiherero.

Ndayambaje Jonathan

Fablice Mugheni yasezeye Abakunzi ba Rayon sports.

Ndayambaje Jonathan

Kuwa Gatandatu tariki ya 06/06 umunsi utangaje. Menya Ibyaranze uyu munsi mu mateka.

Ndayambaje Jonathan