ARTISTES Blazing News Editor's Picks Fashion Life Style Movies Music Video

Ibirori bya MTV Video music Awards babituye Chedwick.

Ibirori by’ibihembo bya muzika bizwi cyane nka MTV Video Music Awards babituye ikirangirire muri cinema Chadwick Boseman, wapfuye ku wa gatanu afite imyaka 43 azize kanseri y’urura runini yari amaranye imyaka ine.

Ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku cyumweru hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’iyakure, Keke Palmer wari ubiyoboye yabitangije agira ati:

Mbere yo kujya mu muziki, reka tubanze tuvuge ku kababaro dufite ko kubura Chadwick Boseman, umukinnyi wa cinema w’impano yabereye benshi urugero“.

Muri ibi birori berekanye amashusho ya Boseman harimo ubwo yari yaje mu birori bya MTV Movie and TV Awards mu 2018.

Nyuma y’urupfu rwa Boseman nibwo byatangajwe ko no mu gihe yakinaga cinema ze ziheruka yari ku rugamba n’iyo kanseri, aho yagiye abagwa kenshi muri icyo gihe kandi agakomeza ibyo bikorwa nk’uko umuryango we wabitangaje.

Boseman yakinnye cinema zitandukanye ariko amenyekana cyane ku isi kubera iyitwa Black Panther yasohotse mu 2018.

Izindi nka 21 Bridges yo mu 2019 na Da 5 Bloods yasohotse muri uyu mwaka nazo yazikinnyemo.

Mu muhango waraye ubaye wo gutanga ibihembo bya MTV Video Music, Lady Gaga ni we wiganje kuko yatsindiye ibihembo bine wenyine.

Ibyo birimo; uwarushije abandi, indirimbo yarushije izindi, no gufatanya kw’abahanzi (collabo)kwiza kurusha ukundi kose, n’igihembo gitanzwe bwa mbere cyitwa ‘Tricon award’ cy’umuhanzi wigaragaje muri muzika, imideri na cinema.

Ibi birori byashojwe n’indirimbo y’itsinda rya muzika The Black Eyed Peas, aho umwe muri bo yavuze arangurura ati: “Wakanda forever“, imvugo ikoreshwa muri film ya Black Panther.

Related posts

Miss Rwanda 2019: Undi mukobwa wa kane arasezerewe

thebondsrwanda

KING JAMES , KNWOLESS ,MASAMBA NA ORCHESTRE IMPALA BITEZWE MU MAJYEPFO Y’AFURIKA

thebondsrwanda

Ubuzima bwo hanze y’akazi kuri Perezida Kagame

Ndayambaje Jonathan