Blazing News Editor's Picks Fashion Featured Life Style Rwanda

Kigali:Ibindi byamamare bikomeje gushyirwa mu kato kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19.

Ku wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2020, abantu 35 bateraniye mu birori byiswe “Les Samedis Sympas” byateguwe n’umunyamideli Juan Nsabiye ku bufatanye na Hotel iherereye mu Kiyovu yitwa The Retreat y’uwitwa Josh & Alyssa Ruxin bakaba baracurangirwaga umuziki na DJ Toxxyk ndetse na K’Ru.

Usibye kuba ibitaramo bihuriza abantu benshi ahantu hamwe bitemewe, ibyo birori byiswe Les Samedis Sympas byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya #COVID19.

Abitabiriye ibyo birori bagaragaye mu mafoto banyuranyije n’amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa, ndetse batanahanye intera.

Polisi y’u Rwanda ndetse n’inzego z’ubuzima mu Rwanda ziravuga ko iyo myitwarire igayitse, dore ko ibyo bikorwa bigaragaramo abakiri bato n’ibindi byamamare bagakwiye gutanga urugero rwiza mu kwirinda COVID-19, ariko bakaba barenga ku mabwiriza nkana, ndetse bakifata n’amafoto bakayashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Abagaragaye muri ibyo birori inzego zibishinzwe ngo zarabahamagaye bashyirwa mu kato bazamaramo iminsi irindwi, hakurikijwe amabwiriza atangwa n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC). Biteganyijwe ko nyuma y’iyo minsi bazasuzumwa COVID-19, ibi byose bakazabyiyishyurira.

Related posts

AS KIGALI NA POLICE FC ZEREKANYE KO ZINGANYA IMBARAGA REBA AMAFOTO AGARAGAZA UKO UMUKINO WAGENZE

thebondsrwanda

Covid-19:kigali amasoko abiri acuruza ibiribwa abaye afunzwe.

Munyantore Adolphe

Azam premier league: Rayon sport yisubije umwanya wa kabiri! uko byari byifashe.

thebondsrwanda