ARTISTES Blazing News East Africa Editor's Picks Music Rwanda Video

Hashobora kuvuka umwuka mubi hagati ya Wasafi na Meddy nyuma y’indirimbo yageze hanze ikabanza gusibwa.

Mu gihe indirimbo ‘we don’t care’ umuhanzi Meddy w’Umunyarwanda yakoranye na RJ The DJ na Rayvanny bakorera mu nzu y’umuziki ya Wasafi izwi muri Tanzaniya ya Diamond yari imaze kujya hanze, Meddy yatunguwe n’uko yaje guhita isibwa ku rubuga rwa YouTube.


Umuhanzi Meddy akibibona yahise ashyira utumenyetso kuri instagram twerekana ko atunguwe no kuba indirimbo ye yasibwe.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bahise barya karungu batangira kuvuga ko batishimiye ibyakozwe n’abantu ba Wasafi, ndetse bamwe babifata nko gusuzugura umuhanzi Meddy.

Birakekwa ko bashobora kuba bapfuye amafaranga batishyuwe mbere y’uko indirimbo ijya hanze, cyangwa se ko yaba yashyizwe hanze mbere y’igihe bumvikanye, gusa kugeza ubu nta ruhande ruragira icyo rutangaza ku kuba abantu bo muri Wasafi basibye indirimbo nshya bakoranye na Meddy.

fungura iyo link urebe indirimbo we don’t care ya Meddy na rayvanny.

Related posts

Bayisenge Emery inzira zimwerekeza muri As Kigali zafunguwe

Ndayambaje Jonathan

Uyu mwaka wa 2019 urarangira u Rwanda rwibitseho sitade zigera kuri esheshatu mpuzamahanga. Muri uno mwaka wa 2019 uturere nka Nyagatare, Ngoma na Bugesera hatangijwe gahunda yo kubaka amasitade azajya akinirwaho imikino itandukanye by'umwihariko umupira w'amaguru ndetse no kwiruka Ku maguru.

thebondsrwanda

Mwishyingurwa rya George Floyd Bwana Donald Trump yongeye kunegwa uko yitwaye!

Munyantore Adolphe