Africa ARTISTES Blazing News Celebrity Lyf East Africa Editor's Picks Fashion Music

Zari Hassan na Burna Boy begukanye ibihembo bikomeye muri One Africa Award.

Zari Hassan, umuherwekazi w’umugande wibera muri Afruka y’Epfo yegukanye igihembo cy’umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane naho Burna Boy yegukana igihembo cy’Umuco mu bihembo byatanzwe na One Africa Award itegura ibi bihembo byo mu ngeri zitandukanye.

Bitewe n’ibihe bya COVID-19 ntabwo ibirori byabaye ariko abatsinze muri iri rushanwa rya One Africa Organization bazabihemberwa.

Zari akaba yegukanye iki gihembo cy’umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane (Social Media Award), ni nyuma y’uminsi mike umuhungu we yabyaranye na Diamond, Nilan yegukanye igihembo cy’umwana w’icyamamare wambara neza muri Afurika y’Iburasirazuba.


Umuhanzi Burna Boy we akaba yegukanye igihembo cy’Umuco (Cultural),umwe mu bahanzi nakomeje kujya ku rutonde rwa bahanzi b’abanyafurika batsindiye ibihembo byinshi.

Mu bindi bihembo byatanzwe harimo icyegukanywe na Prof Salome Maswime wegukanye icya Research in Healthcare Award, Tendai Mtawarira atwara Outstanding Person in Sport Award, Fred Swaniker yegukana Excellence in Education Award na Dr Brylyne Chitsunge muri Innovation in Agriculture and Farming Award.

Related posts

Ukwamamara kwa Mwiseneza Josiane kwafashe indi ntera!.

thebondsrwanda

Miss vivine yerekanye ibimenyetso by’uko arengana nyuma y’uko bivuzwe ko iwe habaye akabare.

Munyantore Adolphe

Michael Sarpong yanyuzwe n’imyanzuro Rayon Sports yamufatiye.

admin