Blazing News Culture n' Society Editor's Picks

Ubusabe bw’abaturage bwemejwe nyuma yiturika ryabereye muri liban.

Uyu munsi, abigaragambya mu mihanda bahanganye n’abapolisi ku munsi wa gatatu bikurikiranya.

Kuriya guturika guhambaye kwatewe na toni 2,750 z’ikinyabutabire cya ammonium nitrate, zari zihunitswe mu buryo budakwiriye ku cyambu cya Beirut kuva mu myaka ishize.

Bwana Diab yagize ati: “Uyu munsi twemeye ugushaka kw’abaturage ko kubaza ababishinzwe akaga kari kabitswe imyaka irindwi, n’ugushaka kwabo kw’impinduka nyazo”.

Mu ijambo rye, Bwana Diab we yigaragaje nk’umuntu wari uzanye impinduka ariko wananijwe na ruswa yabaye karande.

Inteko ishinga amategeko ubu igomba gushyiraho minisitiri w’intebe mushya, igikorwa kizakorwa n’abantu basanzwe mu butegetsi abaturage bari kwibunira nk’uko uyu munyamakuru abivuga.

Kuwa mbere, umubare w’abamaze kugwa mu guturika kwabaye wageze ku bantu 220, naho ababuriwe irengero kugeza ubu ni 110 nk’uko byatangajwe na guverineri w’umujyi wa Beirut Marwan Abboud.

Abakozi benshi b’abanyamahanga n’abatwara amakamyo yari yaje ku cyambu bari mu bataraboneka nk’uko uyu ukuriye umujyi wa Beirut yabibwiye Al Jadeed TV.

Guturika guhambaye kwabayeho kwangije inzu ziri ku murambararo wa za kirometero nyinshi uvuye aho kwabereye.

Ibi byatumye abantu barenga 200,000 basigara ntaho kwikinga bafite cyangwa bari mu nzu zidafite amadirishya cyangwa inzugi.

ku munsi w’ejo imyigaragambyo yari yarushije gukara aho abapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambya.

Related posts

Igiciro cy’urukingo rwa corona virus n’igihe ruzagurishirizwa ku isi cyamenyekanye

Ndayambaje Jonathan

OMS yagiranye ibiganiro na Madagascar ku bijyanye n’umuti bakoze!

Ndayambaje Jonathan

Misiri:Haneen Hossam na Mawada Eladhm bakatiwe n’urukiko kubera gukoresha Tik Tok.

Munyantore Adolphe