Blazing News Editor's Picks Rwanda

Miss vivine yerekanye ibimenyetso by’uko arengana nyuma y’uko bivuzwe ko iwe habaye akabare.

Ku munsi w’ejo kucyumweru mu masaha y’umugoroba nibwo abashinzwe umutekano bataye muri yombi abantu bagera 9 bari mu rugo rwa Miss vivine uwizeye ruherereye mu karere ka kicukiro umurenge wa gatenga akagari ka gatenga umudugudu w’Ihuriro aho bashinjwa gushinga akabari muri urwo rugo.

Mu mafoto yafashwe n’abapolisi yerekanaga neza ko basanze abo bantu barimo kunywa Inzoga.

Nyiri urwo rugo Miss vivine yerekanye uburyo bwo kwirinda COVID-19 bwifashishijwe.

Kuruhande rwa Miss vivine yavuzeko ari akarengane gukorerwa nkana ngo kuko abo bantu basanzwe mu rugo rwe bari abashyitsi bari baje kumuremera nyuma yo kurwara COVID-19 ndetse ikanamutera zimwe mu ngaruka zitandukanye, Miss vivine akomeza avugako iki gikorwa yari yabanje kugisabira uburenganzira aho yandikiye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze abumenyesha ko hari abavandimwe bazaza kumuremera kubera ibibazo bitoroshye yaciyemo aho agereweho n’icyorezo cya coronavirus.

Mu ibaruwa thebondsrwanda.com ifitiye kopi igaragara ko yanditswe taliki ya 8.8.2020 yandikiwe umuyobozi w’umudugudu w’Ihuriro arinawo uyu vivine atuye, ku mpamvu zo kumenyekanisha abashyitsi, muri iyi baruwa Miss vivine yanditse agaragaza umubare w’abashyitsi bazaza ndetse ko mu kubakira hazakurikizwa amabwiriza yashyizweho yo kurwanya no gukumira coronavirus.

Iyi baruwa yasinyweho n’umuyobozi w’umudugudu w’Ihuriro Mbanda Antoine bigaragazako yayibonye, miss vivine asoza yavuzeko hari umwe mubakozi bakora ku murenge ukomeje kumugendaho anamuharabika.

Related posts

Tchabalala yavuye muri Bugesera fc abona Indi ekipe yo mu Rwanda.

Ndayambaje Jonathan

TOM CLOSE YATANGAJE KO ABAHANZI BARI MURI GUMA GUMA BAKWIYE KUGURA ABAFANA.

thebondsrwanda

Nigeria:Imikino y’amahirwe(betting) ihangayikishije Guverinoma.

Munyantore Adolphe