ARTISTES Blazing News Editor's Picks Music Rwanda

Bruce Melody ahakanye ibyo gusinyisha the ben muri igitangaza music label.

Umuhanzi Bruce Melody,amazina ye bwite akaba Itahiwacu Bruce, yahakanye amakuru avuga ko ari ibihuha, yavugaga ko yasinyishije The Ben ndetse anavuga ko kugeza ubu nta ’lebel’ y’abanyamuziki agira.

Nyuma y’amakuru yatangajwe ejo na Radio B&B Umwezi, ivuga ko umuhanzi The Ben (Tiger B nk’uko akunze kwiyita) yaba yamaze kwinjira muri Label y’umuhanzi Bruce Melodie yitwa ‘Igitangaza Music’, Bruce Melody yanyomoje ayo makuru yise ibihuha abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, aho yagize ati:

Mbere na mbere nta Label mfite, Kenny Sol na Kizigenza ni bo bahanzi bari mu itsinda twise Igitangaza Music kandi ntabwo ari Record Label murabizi. Ni ngombwa kubaha brand z’abantu, The Ben ntabwo ari izina ryo kuvuga uko wiboneye.

The Ben usa n’uwikomanze mu gituza, akibona ayo makuru yahise yandika ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko abavuze iby’isinyishwa rye bakanguye Igisamagwe (Tiger), agerekaho ko ari izina rikomeye, ati:

Ndi izina rikomeye mu gihugu. Ibyo nta muntu ubishidikanyaho! None murabona nsa n’ugiye ku ruhande kugira ngo mbareke mwishimishe mwarangiza mugakubagana! Umuntu wese unzi azi ko nta kindi ngira uretse urukundo n’imbaraga. Ndi Tiger B.

Kuri ubu Bruce Melody ari mu bahanzi bakunzwe cyane kubera imiririmbire ye mu ndirimbo ze bwite no mu zo yakunze gukorana n’abandi bahanzi batandukanye. Indirimbo ziheruka ni nka “Saa Moya”,”Ubushyuhe” yakoranye na Dj Pius n’izindi.

Related posts

Rubavu:Abari mu kato 12 babasanzemo covid-19.

Munyantore Adolphe

Don Jazz yahawe urwamenyo nyuma y’ifoto yashyize ahagaragara arikumwe na Rihanna atwite.

Munyantore Adolphe

Nyuma yigihe gito The Ben asohoye Fine Girl ubu yatangiye guca kuma Televiziyo akomeye ku isi

thebondsrwanda