Blazing News Culture n' Society Diaspora Editor's Picks Life Style Rwanda

Nta munyarwanda ukwiye kujya mu mubare w’abakeneye uburenganzira mu bihugu by’abazungu//Dumba//.

Umwe mubadiyasipora avuga ko abanyarwanda benshi baba mu bihugu byo mu mahanga nta rukundo rw’ubuzima ndetse n’iterambere ribagaragaraho mu gihe bakabaye bashyigikirana nk’abanyarwanda.

Umudiyasipora ni igihe umuturage ava mu gihugu avukamo akajya gutura mu kindi gihugu nyuma yo kuhabonera ubwenegihugu nk’uko byemezwa n’amategeko y’igihugu. mu gihe uyu wimukiye mu kindi gihugu aba abomba gukomeza kugira indangagaciro ndetse no gukurikirana igihugu cya mubyaye akagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye.

Dumba umunyarwanda utuye muri Canada kuri ubu arabarizwa mu Rwanda akaba arinaho yavukiye, uyu amaze kubaka izina k’urubuga rwa Instagram aho akunze kugaragara aririmba indirimbo iba ikunzwe muri East Africa ndetse akunze kugaragara aririmba indirimbo z’abanyarwanda ibi bikaba bimaze gutuma y’amamara kuri uru rubuga rwa Instagram.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Dumba yabajijwe byinshi kubijyanye n’imibereho muri rusange y’abirabura muri Canada ndetse na America hagaragara irondaruhu cyane ku isi, mu gahinda kenshi yagize Ati: Buriya umwana w’umwirabura agaragazwa nk’ucuruza ibiyobyabwenge mu rwego rwo kubasebya nabwo aruko uwo mwana aba yaragiye kubicuruza arundi muhamagaro akenshi umwirabura mu ishuri yibwa amanota ndetse akanabwirwa ko yakabaye kuba akora ibindi bitari ukwiga harimo imirimo y’ingufu n’ibindi, rero bituma umwana ahitamo gukora ubwo bucuruzi kuko aribwo bwonyine buba bushobora kumwinjiriza ntayandi mananiza akomeye kubijyanye no kubona akazi nk’umwirabura.

Yakomeje avuga ko ubundi umupolisi w’umuzungu iyo abonye umwirabura k’umuhanda abibona nkaho abonye akazi.

Ubwo yabazwaga kubijyanye n’abanyarwanda uko babana hagati yabo muri Canada arinaho atuye kuri ubu n’umuryango we, yavuze ko abanyarwanda bahora bashwana ntibahura ngo baganire kubyabateza imbere ahubwo usanga rimwe na rimwe nacyabatez’imbere baganiraho.

Akomeza avuga ko we agenda imijyi myinshi irimo abanyarwanda urugero yatanze harimo, umujyi wa Toronto ubona ko bagifite kominote kandi bahura baganira ku muco n’ibindi byabateza imbere,ariko nk’aho atuye byahahoze cyera ubu byaracitse kuko ntibagihura aribyo biganiro bavugaho.

Gusa kubijyanye n’imibanire y’abanyarwanda baba mu mahanga the bondsrwanda twaganiriye n’umwe mu banyarwanda baba mu gihugu cy’ububiligi, utashatse ko izina rye rijya ahagaragara avuga ko usibye kubura uwo muganira ariko iyo bahuye nk’abanyarwanda baganira ndetse bamwe bakiga umuco nyarwanda kuko hari n’abanyarwanda baba barabyariyeyo abana bityo rero bibasaba imbaraga zo kubanza kwigisha umwana indangagaciro na kirazira by’abanyarwanda.

dumba yasoje asaba abanyarwanda kutishyiramo ko bakwiye n’abo kujya mumubare w’abakeneye uburenganzira mu bihugu by’abazungu kandi bafite iwabo yagize ati:
nago numva ukuntu umunyarwanda abashaka kugura imodoka,inzu n’ibindi mu mahanga kandi bidashoboka ko yabitahana igihe byaba bihindutse, abanyarwanda dukwiye gukora twibuka ko dufite iwacu niho twagakwiye gukora twubaka amazu dushinga ibigo by’imari bityo binadufashe gutez’imbere igihugu cyacu.

Related posts

Donald Trump yisubiyeho kubijyanye n’agapfukamunwa.

Munyantore Adolphe

MENYA AMAKURU Y'ABAKINNYI BABANYARWANDA BAKINA HANZE Y'URWANDA.

thebondsrwanda

BIDASUBIRWAHO RUTAMU ABABAJE ABAKUNZI BAMUKUNDA MU ITANGAZAMAKURU