ARTISTES Blazing News Celebrity Lyf East Africa Editor's Picks

Diamond platinumz impano yahaye zuchu yatumye asabirwa Umugisha.

Mu minsi ishize nibwo umuhanzikazi mushya wa WCB, Zuchu, yarize amarira y’ibyishimo nyuma yo guhabwa imodoka nshya na Boss we, Diamond Platnumz ubwo yagaragaraga kuri televiziyo ya Wasafi ‘Big Sunday Live “.

Zuchu umaze kwamamara mu gihe gito amaze muri Wasafi, ntiyashoboye guhishira ibyishimo no kugenzura amarira ye ubwo yabonaga impano yimodoka Chibu Dangote yamugeneye n’umuryango we WCB wari wamuherekeje baje kumuha impano.

Zuchu ashimira cyane yavuze ko ibyo bitarimo usibye impano nini ya Boss we ashingiye ku kuba yarinjijwe mu muziki mu mezi atatu ashize gusa,

yagize ati:

Mana yanjye ndavuga Alhamdulillah, Mana boss wanjye umwongere kuri kiriya gikomeye yongeyeho mu buzima bwanjye. Ntabwo buri wese afite umutima nk’uwa boss wanjye.nta kintu na kimwe nakwishyura rwose Imana iguhe ubuzima bwiza, urokora benshi Urakoze Boss.

Umuhanzikazi Zuchu yasutse amarira y’ibyishimo nyuma yo guhabwa na Diamond impano y’imodoka nshya
Nyina wa Zuchu Bi Khadija Omar Kopa nawe yari ahari mu gihe cyo guhererekanya iyo mpano, yashimiye cyane Diamond, asaba Imana gukomeza kwagura ibikorwa bye kugira ngo akomeze gufasha abantu benshi, ati:

Ndashaka gushimira umubyeyi wabyaye Diamond, (@mama_dangote), yabyaye umuntu mwiza, kuva mu nda ye Ndashimira byimazeyo Diamond, nta kindi navuga uretse Urakoze, hari ikindi kintu kitari icyo navuga ariko urakoze cyane Mwana wanjye, wowe hamwe n’abandi basigaye muri Label ya Wasafi yareze Umwana wanjye, none uyu munsi Zuchu yabaye umuntu ukomeye cyane kandi n’ubu sindasinzira.

Zuchu yahawe impano y’imodoka nshya nyuma yo kwitwara neza mu gitaramo cye cyo mu rwego rwo hejuru cyiswe “Ndi Zuchu, Asante, Nashukuru”.

Ubuyobozi bwa WCB bwateguye igitaramo kinini kandi cyiza kuri Zuchu mu rwego rwo gushimira abakunzi be bamushyigikiye mu mezi atatu ashize kuva ya kwinjizwa mu muziki.

Related posts

Inkuru mwumva nizishaka ko APR Fc ivugwa nta gikuba cyacitse. “Afande Mubaraka Muganga”

admin

Karisa Francois wari umutoza wa Kirehe fc yeretswe umuryango.

thebondsrwanda

Liliane Iradukunda Miss Rwanda 2018 yagize icyo avuga kuri mama we wamureze ko yamutaye.

thebondsrwanda