Blazing News Editor's Picks Fashion

Beyoncé akoresha umuco nyafurika munyungu ze bwite//Dimssoo//

Umunyamideli wo muri Nijeriya yashinje umuririmbyikazi w’umunyamerika Beyoncé kuba Knowles kuba yarakoresheje umuco nyafurika mu nyungu ze bwite Afurika itabyungukiyemo.

Uyu munyamideli ukoresha izina rya @Dimssoo kuri Twitter, yashinje kandi uyu muririmbyi w’umunyamerika kuba yaragize uruhare mu kugaragaza Afurika uko itari abinyujije mu ndirimbo ze, bituma abantu bumva ko “Afurika ariho dukangukira mu gitondo , tukambara imyenda gakondo, tukisiga amakara mu maso maze tugasakuza tuvuga nesheje ubutunzi bw’umuco nyafurika kubera ibihangano bye.

Aya magambo ya @ Dimssoo’s kuri twitter aje nyuma yuko Beyoncé asohoye agce k’amashusho kamamaza alubumu ye y’amashusho ‘Black is King’ (Umwirabura ni Umwami).

Black is King ikoresha umuziki wo muri alubumu ya Beyoncé yo muri 2019, The Lion King: The Gift (Intare Umwami: Impano), yasohotse hamwe n’isubiramo ry’amashusho ya The Lion King.

Igihe Beyoncé yasangizaga ako gace ko kwamamaza , yaranditse agira ati:

Ni umushinga wanjye nkunda kandi unshishikaje, maze umwaka umwe nkora nkora ubushakashatsi kandi nkanatunganya amashusho amanywa n’ijoro. Nawutanze byose none ni uwanyu. Habanje gufatwa amashusho aherekejwe n’amajwi y’abadize “The Lion King: The Gift” kandi yari agamije kwishimira ubutarutwa n’ubwiza bw’abakurambere b’abirabura.


Beyoncé yongeyeho ati:

Nifuzaga kwerekana ibintu bigize amateka y’abirabura n’imigenzo ya Afurika, hamwe n’ibihe bigezweho ndetse n’ubutumwa bukwiye ku isi hose, ndetse n’icyo bisobanura kumenya umwirondoro wawe no kubaka umurage. Njyewe namaze igihe kinini nshakisha kandi nkuramo amasomo y’ibisekuruza byashize n’amateka akomeye y’imigenzo itandukanye ya Afrika.

Inkuru y’uyu mugore wo muri Nijeriya ushinja Beyoncé gukoresha umuco nyafurika kugirango akire yagaragaye bwa mbere muri AfrikMag.

Related posts

Anne kansiime urwenya rwe ruvuyemo amakimbirane!

Munyantore Adolphe

Polisi yatesheje Iratwumva Jean Claude umugambi wo gukora amafaranga yamiganano.

Munyantore Adolphe

Rwanda:umupolisikazi yitabye Imana azize covid-19

Munyantore Adolphe