Blazing News East Africa Editor's Picks

Abanyarwanda bagera kuri 12 barekuwe na Uganda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Nyakanga 2020 nibwo Abanyarwanda 12 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda banyuze ku mupaka wa Kagitumba.

Saa yine n’iminota 15 nibwo bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba ku ruhande rw’u Rwanda,ndetse baje hifashishijwe uburyo bwa bus(coaster) bahanye intera murwego rwo kwirinda kwanduzanya icyorezo cya Coronavirus.

Bakigera mu Rwanda babanje gupimwa umuriro ngo barebe ko badafite indwara ya COVID-19.

Biteganyijwe ko bava ku mupaka wa Kagitumba berekeza mu kigo kibacumbikira bakamaramo iminsi 14 kugira ngo harebwe niba ntawe urwaye COVID-19.

Related posts

Uduce twegereye Kigali natwo dushyizwe mu twemerewe kugera muri Kigali.

admin

Nta tax voiture cyangwa Moto byemerewe gutwara abagenzi hagati ya Kigali n’izindi ntara.

Munyantore Adolphe

Hanze y’ikibuga: Urutonde rwa bamwe mu bakinnyi bafite amashuri menshi.

Ndayambaje Jonathan