Blazing News Editor's Picks Fashion

Uburambe bwa Niyokwizerwa mu mideri//Umulinga fashion Rwanda//.

Umunyarwanda Niyokwizerwa E. Chris Gentle ni umunyamideri iri ku rwego mpuzamahanga, abona imideri ikorerwa mu Rwanda n’uruganda rw’imideri muri rusange imaze gutera imbere.

Uyu munyamideri yahisemo guhanga imideri, ari uko abikunda cyane kuva akiri muto, yakuze akunda gushushanya cyane cyane imyenda, aho arangirije amashuri yisumbuye ni bwo yabyinjiyemo neza.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru Niyokwizerwa yagize ati, “Urumva nk’ibintu nakuze nkunda, aho nsoreje amashuri naje gusanga na bya bintu nakundaga birimo akazi gakomeye, kandi kabyara inyungu mpitamo kubyaza umusaruro impano yange.”

Yakomeje avuga ko guhanga imideri ari bizinesi yatunga umuntu ubuzima bwe bwose, kuko byinjiza amafaranga kandi ni akazi katagoranye ku muntu ubikunze, cyane ko gasaba gutekereza ndetse no gutekerereza abandi ku bwoko bw’imyenda cyangwa se ikindi gihangano runaka gishobora gukundwa n’ingeri z’abantu batandukanye.

Niyokwizerwa ngo yifuza guteza imbere urubyiruko rufite impano mu guhanga imideri, ndetse n’abandi bantu bose babyifuza by’umwihariko abana b’Abanyarwanda.

Uyu munyamideri abona impano ye ishobora kugirira akamaro abantu benshi binyuze mu guhanga imideri, aho yagize ati, “Muri uyu mwuga ushobora guha akazi abantu benshi bize ibintu bitandukanye, navuga nk’abadozi, abashushanya imideri, abahanga imideri, aberekana imideri, ndetse n’abacuruza imideri n’abandi benshi batandukanye.

Akaba ari muri urwo rwego nifuza kugira uruhure mu guteza imbere igihugu cyange, mpanga imideri ifite ireme ibi bishimangira gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’.

Ati, “Ikindi kuba ari umwuga usaba uwukora gusa neza ndetse agatekereza cyane, ndetse akaba ari umuntu uzi guhanga udushya, byanteye imbaraga zo kumva ko nimywinjiramo bizazamura ubushobozi bwange bw’imitekerereze ndetse bukagura n’ibitekerezo byange binyuze mu gusangira n’abandi ibitekerezo no kungurana ubumenyi.”

Uyu munyamideri yavuze ko icyo yishimira cya mbere ari uburambe amaze kugira muri uyu mwuga we, ikindi ngo amaze kwiyungura ubumenyi burenzeho kandi ni urugendo akomeza kugenda yigiramo n’ibindi byinshi.

Niyokwizerwa yagize ati: “Guhanga imideri byamfashije kumenyana n’ingeri nyinshi z’abantu batandukanye bafite byinshi bandusha kandi mbigiraho. Ku byerekeranye n’akazi kange, bityo bikampa ikizere ko nzakomeza kugenda naguka mu mikorere ndetse no mu mitekerereze.

Ikindi navuga byamfashije ni ukwiremamo ikizere cyo kumva ko nshoboye kandi ko nshobora kwitunga no gukemura bimwe mu bibazo biba bikeneye inyunganizi y’amafranga ndetse nkaba nafasha n’abandi muri rusange.”

Ikindi gikomeye yishimira byamufashije gufasha bagenzi be abaha akazi barakorana, bikaba bimwe mu ntego ze yari afite kuko bimwongerera imbaraga zo gukomeza gukora cyane no kudacika intege.

Niyokwizerwa amaze kubaka ikizere mu banyarwanda batandukanye, ndetse n’abanyamahanga banyuranye binyuze mu nzu ye ‘Umulinga-Fashion-Rwanda’, kubera ibihangano by’imyenda akora bifite ireme, yifuza kwagura impano ye ikagera ku rwego mpuzamahanga.

Related posts

Hashobora kuvuka umwuka mubi hagati ya Wasafi na Meddy nyuma y’indirimbo yageze hanze ikabanza gusibwa.

Munyantore Adolphe

Steve Bing umu producer wa filime muri Hollywood y’itabye Imana yiyahuye.

Munyantore Adolphe

Mali:Radiyo na Televisiyo bya Leta byigaruriwe n’abigaragambya.

Munyantore Adolphe