Advertisements
Blazing News Culture n' Society Editor's Picks

#Kwibohora26:Abagezweho n’amashanyarazi mu 1994 ubu biyongereyo 53%.

Mu gihe U Rwanda rwizihiza imyaka 26 ishize rwibohoye umubare wabafite amashanyarazi bageze kuri 55% bavuye kuri 2% umubare wo mu mwaka wa 1994, haracyakenewe nibura miliyari 1 n’igice z’amadolari kugira ngo imishinga 5 yo kongera ingano y’amashanyarazi yuzure.

Abaturage bishimira ko insinga z’amashanyarazi zitakibanyuraga hejuru zijyanye umuriro ahandi, ahubwo na bo amashanyarazi yatangiye kubageraho ndetse bafite iterambere.

I gingo y’amashanyarazi, imwe mu nkingi zifatiye runini ubukungu bw’u Rwanda cyane ko byinshi mu bibushingirwaho ari yo bwubakiyeho. Bamwe mu baturage bavuga ko n’ubwo mu myaka yo hambere n’ubusanzwe abagerwagaho n’umuriro bari bake ngo ntibyabuzaga ko insinga zibanyura hejuru ziwujyanye ahandi.

U Rwanda rumaze kubohorwa, abagerwagaho n’amashanyarazi kwiyongera aho abagera kuri 40% bafatira ku muyoboro mugari(on grid), mu gihe 15% bakoresha ingufu zisubiramo.(off grid).

Mu Rwanda ingano y’amashanyarazi ihari yariyongereye kuko yavuye kuri megawati 42 akaba ageze kuri megawati 228. ibintu abikorera bavuga ko uku kwiyongera kw’amashanyarazi byatumye hari abayabyaza umusaruro mu guhanga imirimo ibyara inyungu kandi itanga akazi mu duce babarizwamo cyane ko ahenshi bitakiri ngombwa ko bajya kure mu gushaka umuriro.

U Rwanda rufite imirenge 406 ifite umuriro w’amashanyarazi naho imirenge 10 ntaragezwamo. Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze busobanura ko hari aho amashanyarazi ataragezwa, ariko aho yagejejwe yahinduye ubuzima bw’abaturage ku buryo bugaragara cyane ko hari n’abazayabona vuba.

Ibi kandi ni mu gihe umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi wazamutse ndetse n’ingano yawo ikaba yarikubye inshuro 5 mu myaka 26 u Rwanda rumaze rwibohoye; igihugu cyari cyihaye intego y’uko mu cyerekezo 2020 hejuru ya 70% by’abaturage bazaba bagerwaho n’amashanyarazi, naho mu ntego zo kwihutisha iterambere NST1, abagerwaho nayo bakazagera ku 100% mu mwaka wa 2024.

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu kigo gikwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda Umugwaneza Clementine asobanura ko ingengo y’imari idahagije ari yo ituma intego igihugu cyihaye zitagerwaho uko bikwiye.

Kugira ngo imishinga yo kubaka ibikorwa remezo by’amashanyarazi cyane cyane ingomero bigerweho nibura kugeza mu mwaka wa 2024, hakenewe nibura miliyari 1 n’igice z’amadolari.

Umushinga wo kubyaza mashanyarazi Nyiramugengeri mu karere ka Gisagara uzatanga megawati 80, Uwa Gaz Methane uzwi nka Shema uzatanga megawati 56, Rusizi ya 3 izatanga megawatt 80, Rusumo megawatt 27 na ho Nyabarongo ya 2 itange megawatt 43.

Advertisements

Related posts

Rubavu:RIB yamaze kugaruza amabati 98 mu 103 yibwe n’ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Rubavu.

Munyantore Adolphe

Igisubizo kundwara y’agahinda gakabije//depression//

Munyantore Adolphe

UMUNYAMAKURU MC P WAMAMAYE NTAZIBAGIRWA IBINTU NEG THE GENERAL YAMUKOREYE

admin