Advertisements
Blazing News Editor's Picks Life Style

Mu bwongereza abageni barasabwa kubanza gukaraba intoki mbere yo kwambikana impeta.

Kuri uyu wa Kane nibwo leta y’ubwongereza yatangaje ko abageni barasabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bakaraba intoki mbere yo kwambikana impeta.

ibi ni ibyatangajwe na guverinoma y’u Bwongereza mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya covid-19.

Kwiyakira ndetse n’indi minsi mikuru na byo bizitabirwa n’abo mu miryango ibiri gusa yo ku mpande zombi iwabo w’umukobwa n’iwabo w’umuhungu.

Icyakora abo bantu ngo ntibagomba kurenga batandatu muri buri muryango.

Ikindi ni uko abashyingiranwa basabwa kwirinda kuririmba kuko amatembabuzi y’uwaba yanduye ashobora kugera ku bandi akaba yabanduza.

Iyi nkuru tuyikesha urubuga metro.co.uk iravuga ko n’ubwo abageni bemerewe gukora ubukwe amabwiriza y’ubwirinzi agomba kubahirizwa abantu bakomeza guhana intera, kwirinda kuramukanya ndetse no kwambara neza udupfukamunwa.

Ibi kandi bizubahirizwa no ku babatirisha abana ndetse n’indi mihango ituma abantu barenze umwe bahurira hamwe.

Advertisements

Related posts

Guy Bukasa asobanuye byose hagati ye na Rayon sports

Ndayambaje Jonathan

Perezida Kagame yishimiye kubona umwuzukuru.

Munyantore Adolphe

Prof. Laurent Nkusi wakoze muri Guverinoma y’uRwanda yitabye Imana.

Ndayambaje Jonathan