Advertisements
Blazing News Editor's Picks Music

Kuri uyu wa Gatandatu Jules Sentore arataramira abanyarwanda kuri televisiyo.

Umuhanzi Jules sentore aritegura igitaramo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Nyakanga 2020 ku munsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26.

Nk’uko byari byatangajwe nuko ku wa 05 Nyakanga 2020, uyu muhanzi yagombaga gukora igitaramo “Inganzo Yaratabaye” mu ihema rinini rya Camp Kigali, biza gusubikwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije isi.

Ku nshuro ya kabiri uyu muhanzi yari agiye gukora igitaramo nk’iki kuko Yatanze ibyishimo bisendereye ku nshuro ya mbere ubwo yagikoraga ku wa 05 Nyakanga 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Kuri uwo munsi ni nabwo Masamba Intore yamushyikirije inkoni ya Sentore Athanase amuragiza injyana gakondo y’umuryango.

iki gitaramo kizamara amasaha agera kuri abiri kuri televisiyo y’igihugu kuri uyu wa gatandatu.

Ibi n’inyuma yuko muri muzika, Jules Sentore aherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Agafoto” ndetse na “Urera” yakoranye na Yvan Ngenzi.

Jules Sentore injyana ya Gakondo ayifitemo ubuhanga bw’umwimerere mu kuririmba. Yakunzwe mu ndirimbo ‘Umpe akanya’, ‘Kora akazi’ ‘Gakondo” n’izindi.

Mu mwaka wa 2013 yasohoye alubumu yise ‘Muraho neza’, mu 2017 amurika iyo yise ‘Indashyikirwa’ yazirikanyemo umurage yasigiwe na Sentore.

Ni umwe mu bahanzi bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda. Yahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars ndetse no muri Salax Awards n’andi.

Advertisements

Related posts

Minisiteri y’ubuzima yasobanuye Impamvu hakomeza kugaragara abanduye covid-19 ndetse bimwe mu bikorwa bikemerwa gukora//Dr Daniel Ngamije//

Munyantore Adolphe

shaddy boo yavuze amagambo akomeye nyuma yo kumushinja ko yiyambika ubusa.

thebondsrwanda

Igikorwa cyo gupima abantu covid-19 mu muhanda kirarimbanyije.

Munyantore Adolphe