Advertisements
Blazing News Editor's Picks Fashion

Dore inkomoko yo kwambara imikufi kumaguru.

Muri iki gihe, hari abagore bakunze kwambara imiringa cyangwa imikufi ku bice bitandukanye by’imibiri yabo, aho usanga hari iyambarwa mu ijosi, ku mazuru, ku matwi, ku maboko, ku mukondo, mu rukenyerero, ndetse no ku maguru.

Nubwo kwambara imirimbo ku maguru byahozeho no mu Rwanda rwo hambere, hari ababiha ibisobanuro bitandukanye, bamwe bakagaragaza ko hari ibyambarwa n’abakora umwuga w’uburaya, abandi bakavuga ko ari imitako yo kwirimbisha bijyanye n’igihe tugezemo.

Rwandaday.org ifite inyandiko ivuga ko Rudahigwa yima ingoma nyuma ya se Yuhi V Musinga, habaye impinduka zikomeye mu byerekeye imitako y’ibwami. Buri gice cy’umubiri cyagiraga imitamirizo yabugenewe. Habagaho imitamirizo yo ku mutwe, imitako yo mu ijosi, ku gihimba, ku maguru no ku maboko, ndetse n’imitamirizo y’inka.

Bamwe mu Banyarwanda bagaragaza ko hari imiringa abagore bambara bagamije kwitaka, ariko bakavuga ko kwambara ibikomo ku maguru byo ari ukwiyerekana nk’umuntu ukora umwuga wo kwicuruza (uburaya), ko ndetse bitagombye kuranga Abanyarwanda.

Ibi bisa n’ibishimangira ibitangazwa n’urubuga quora.com ruvuga ko kwambara umurimbo ku kaguru bigaragaza ko umugore cyangwa se umukobwa, n’ubwo yaba yarashatse yifuza kugirana imibonano mpuzabitsina n’abandi. Ruvuga ko iyo umugore yambaye uyu murimbo imbere ya ’bas’, biba bivuze ko bagomba kwikingira mu mibonano yabo. Iyo awambaye inyuma ngo biba bivuze ko kwikingira atari ngombwa.

Hari abandi batabibona muri ubwo buryo, bakavuga ko kwambara ibikomo ku maguru ari kimwe no kubyambara ku maboko, kuko byose bigamije kwirimbisha no gusa neza.

Mu kiganiro the bondsrwanda twagiranye numwe mu bakobwa utifuje ko imyirondoro ye yatangazwa, asanzwe yambara iyi miringa avuga ko byose ari imyumvire abantu biha, kuko we abifata nko kwambara ngo yirimbishe.

Ati “Nk’uko wakwambara shenete mu ijosi cyangwa ibikomo ku maboko, ni na ko wabyambara ku maguru. Byose biterwa n’imyumvire ufite. Gusa njye mbyambara nk’uko nambara amaherena kugira ngo nse neza, kandi ndusheho kuberwa.”

Urubuga rwa www.quora.com, rugaragaza ko inkomoko yo kwambara imiringa ku maguru ari mu Buhinde, aho Abahindekazi bambara imikufi cyangwa imiringa ku kuguru kugira ngo biyongerere ubwiza. Bagaragaza kandi ko no muri Afurika hari abafite uwo muco, nk’Abamasayi bambara ibyo bikomo.

Bakomeza bavuga ko hari bimwe mu bihugu by’i Burayi bafata iyi myambarire nk’ikimenyetso cy’ubutinganyi, naho mu Bushinwa imiringa yo ku maguru ikaba yarambikwaga abana mu rwego rwo kubarinda amadayimoni.

Bagaragaza ko imyumvire y’uburaya ku bambara imikufi ku maguru, yaba yaraturutse mu Misiri . aho uyambaye bamuha ishusho y’inzererezi cyangwa indaya.

Advertisements

Related posts

Dore Amatariki y’ingenzi yaranze urugamba rwo kwibohora” Insanganyamatsiko yo ku nshuro ya 26″

Ndayambaje Jonathan

Rwatubyaye Abdul akoze amateka

thebondsrwanda

Jay Polly n'umugorewe Uwimbabazi Sharifa ntibakibana munzu imwe

thebondsrwanda