Blazing News Editor's Picks Movies

Steve Bing umu producer wa filime muri Hollywood y’itabye Imana yiyahuye.

Umunyamerika Steve Bing, umwanditsi,utunganya akanayobora filime Hollywood muri America, umugiraneza byatangajwe ko yapfuye yiyahuye asimbutse mu igorofa ya 27, yari afite imyaka 55 y’amavuko.

Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza ngo yapfuye ku wa mbere tariki ya 22 Kamena 2020, nyuma yo gusimbuka avuye mu igorofa rya 27 ry’inzu y’amagorofa meza ihereye mu gace ka L.A.’s Century City.

Amakuru avuga ko bing yari afite ikibazo cyo kwiheba kubera kudahura n’abantu mu gihe cya gahunda ya guma murugo kubera icyorezo cya Coronavirus.

Bing wari nyiri Shangri-La Entertainment yarazwe umutungo wa miliyoni 600 z’amadorali na sekuru we ,Leo S. Bing wari umwubatsi ushinzwe iterambere ry’umutungo utimukanwa muri Los Angeles muri America.

Nyuma yo kuva muri kaminuza, Bing yitaye k’umwuga muri Hollywood maze aba umuyobozi mukuru wa filime ya Sylvester Stallone, “Get Carter,” muri 2000.

Mu 2003, yafatanije kwandika-comedi y’ibikorwa “Kangaroo Jack,” anagira uruhare muri “Missing in Action”, anandika igice cya filime y’uruhererekane “Married With Children.”

Steve Bing yaje gushora miliyoni 80 z’amadolari muri “The Polar Express,” filime ya Tom Hanks yumvikanye mu 2004 iyobowe na Robert Zemeckis.

Bing yari afite izina kuri firime nka “CSNY / Deja Vu,” “Rock the Kasbah,” “Get Carter,” “Girl Walks Into a Bar” na documentaire ya Jerry Lee Lewis yari ikiri gukorwa.

Nyakwigendera asize abana babiri, Damian Hurley yabyaranye na Elizabeth Hurley n’umukobwa witwa Kira Bonder, yabyaranye n’uwahoze ari umukinnyi wa Tennis Lisa Bonder.

Related posts

Ibaruwa Sadate yandikiye umukuru w’igihugu ntirikuvugwaho rumwe!

Ndayambaje Jonathan

Rwanda:kuri uyu wa mbere haratangira ubushakashatsi bwo kwifashisha kumenya niba abanyarwanda basubira muri guma mu rugo//Dr Sabin nsanzimana//

Munyantore Adolphe

Mourinho ntazongera gukinisha Son Heung-Min Kubera imbogamizi za Coronavirus.

admin