Advertisements
Blazing News Editor's Picks Fashion

Byinshi kumwambaro w’isarubeti ugezweho muri iyi minsi.

Muri iki gihe amasarubeti ni umwambaro wiyubashye ku bakobwa n’abadamu kandi ugezweho cyane kuburyo wambarwa ahantu hose,ariko nanone biterwa n’uko iyo sarubeti iteye kuko si zose wakwambara ngo uberwe.

Isarubeti ikoze nk’isengeri hejuru,ifite udushumi duto,ikaba ifashe uyambaye igice cyo hejuru,naho igice cyo hasi kirekuye kandi ifite amadinda kuburyo utitegereje neza wakeka ko ari ijipo ndende ifite amadinda.

Indi sarubeti wakwambara mu birori ni idoze mu gitambaro cya gapira,ikaba yegereye uyambaye kandi ifite amaboko agera mu nkokoka.Iyisarubeti iteye gutya ibera abakobwa cyangwa abadamu bafite hejuru hato no hasi habyibushye(Bateye neza).

Isarubeti iri kuri taye,idoze mu gitambaro cy’ikoboyi(jeans) ikaba yegereye uyambaye hose,hasi ikoze nk’ipantaro y’icupa nayo iba nziza cyane kandi ibera abantu batabyibushye cyane.

Hari nanone isarubeti ikoze nk’agashati hejuru,hasi ikaba ikoze nk’ipantaro itaratse hasi(mampa).Iyi nayo ibera abantu batabyibushye cyane,baringaniye.

Isarubeti ya gapira,iri kuri taye kandi ifite amaboko mareremare,nayo wayijyana mu birori kandi ibera abakobwa cyangwa abadamu batabyibushye cyane.

Advertisements

Related posts

AMAFOTO UMUYOBOZI WA KISS FM YASHYIZE HANZE ARI KOGANA N’ABAKOBWA BABIRI BAMBAYE UBUSA NTAVUGWAHO RUMWE.

Nsengimana niwe wegukanye agace ka mbere mu isiganwa ritegura ‘Tour du Rwanda’

thebondsrwanda

JOSUA YASOBANUYE IMPAMVU AKINA COMEDY YIBANDA KUBAKIRE NABAKENE

admin