Advertisements
Fashion

Menya urutonde rw’amakosa y’imyambarire abagabo bakora bitwaje ubusirimu.

Hari amwe mu makosa y’imyambarire igitsina gabo bakunze gukora bayitiranya n’ubusirimu cyangwa se bakabiterwano kutabiha agaciro.

Kwambara amadarubindi arinda urumuri mu ijoro

Aya ni amakosa akunze gukorwa n’ibyamamare cyane cyane abaririrmbyi kuri ikigihe, iyo bari ku rubyiniro baririmba cyangwa mu bigariro baba batumiwemo haba nijoro cyangwa ku manywa batitaye ku gihe cyagenwe kwambara aya madarubindi.

Akenshi amadarubindi cyangwa lunettes z’umukara cyangwa se zambarwa mu gihe cy ‘izuba, utazambaye ku zuba hari ubwo aba yarabitegetswe na muganga bitwe n’uburwayi bw’amaso afite.

Kwamabara isengeri mu bihe by’ubukonje

Mu mategeko agenga imyambarire ntibyemewe kwambara isengeri ngo ujye mu nzira mu gihe bigaragara ko ari igihe cy’ubukonje, niyo ubikoze yaba yumva kuri we hashyushye kubera wenda ubunini bw’ibinure by’umubiri we.

Kwambara ingofero wambaye costume

Mu bigenga imyambarire, kwambara ingofero wambaye costume ni amakosa, kuko costume ari umwenda w’ibirori utagomba kurendwaho ibidni bintu nk’ingofero.


Kwambara amasogisi muri sandali

Hari abitwaza ko ari ubusirimu bakambara uko bishakiye birimo kwambara amasogisi muri sandale, kandi ubundi ubwabyo bishobora gukurura umwanda bitewe naho wanyuze cyane ko amasogisi ari umwenda wo kwambara imbere mu nkweto zifunze.

Kwambara ishati ugatebeza mu itiriningi cyangwa ipantalo ya siporo

Hari benshi bitwaza ibizweho bakambara ibirimo kwambara ishati buri wese yabona ko ari iyo gusohokana ukayishyira ku itiriningi ndetse ukanatebeza, ni amakosa akomeye mu myambarire, kuko itiriningi igira umwenda wayo bijyana urimo agapira cyangwa agakoti kabugenewe, ariko atari ishati.

Ipantalo irenga irenga ku kweto

Si byiza kwambara ipantalo irenga inkweto ku buryo usanga uyambaye yatangiye kuyikandagira, mu minsi mike uyambara akaba yatangiye kuyica ku musozo wayo, cyane ko uko umwenda ukora hasi byanduza inkweto n’amasogisi. 

Kwambara inkweto za siporo ku itisi

Hari abumva kwambara ibyo babonye niba bidateye isoni kuri bo ntacyo bitwaye, nubwo hari abitwaza ko babuze ibyo bambara, nyamara ugasanga kwambara inkweto zagenewe gukora siporo nizo yambaye akajya mu nzira cyangwa ku kazi nta kimwaro ubikoze bimuteye. 

Kwambara ishati y’amaboko asumba ayawe

Kwambara ishari cyangwa umupira ufite amaboko arenga ku ntoki z’uyambaye, ugasang ari kurwana no guhora azamura, ni amakosa akomeye mu myambarire kuko bitera umwanda ku myenda bitewe nibyo uwambaye agenda akoraho.

Advertisements

Related posts

imideli ihagaze gute muri uyu mwaka wa 2019.

thebondsrwanda

Harmonize mugahinda kenshi yasobanuye icyamuteye gutandukana na Jacqueline Wolper wari umukunzi we.

Munyantore Adolphe

Abahanzi bashyiriweho ikigega cya miliyoni 300 kizabafasha kuzahura Ibikorwa byabo.

Munyantore Adolphe