Blazing News Culture n' Society Editor's Picks

Inkuru nziza!! Minisiteri y’ubuzima itangaje ko nta murwayi wari wagaragaraho corona virus avuye hanze mu baturage.

Kur iki cyumweru tariki ya 17 Gicurasi nibwo hategerejwe kumenyekana indi myanzuro mishya iva mu nama y’abaminisitiri ku ngambo zo kwirinda icyorezo cya corona virus. Amakuru meza atangazwa na Minisiteri y’ubuzima nuko mu mibare nta murwayi uragaragaraho icyorezo cya Covid-19 uvuye hanze mu baturage kuva bakomoye ibikorwa bimwe na bimwe.

Imibare ya vuba ya Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko abantu bamaze gusangwamo Coronavirus mu Rwanda ari 286, mu bipimo 43 379 byari bimaze gufatwa kugeza kuri uyu wa Kabiri.

Ku nshuro ya kabiri, umubare w’abamaze gukira Coronavirus mu Rwanda ubu uraruta abarwaye, kuko ari 153 ku 133. Ni imibare ubu itanga icyizere, niba atari nk’icyatangiye kubaho ku wa 19 Mata ubwo ku nshuro ya mbere abakize barutaga abakirwaye, mbere y’uko haza amahindura yatewe n’abashoferi b’amakamyo.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri, imibare igaragaza ko aharimo gusangwa Coronavirus hakiri “mu bashoferi bambukiranya imipaka n’abo bahuye nabo”, nk’uko bishimangirwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin.

Bitandukanye no mu minsi yashize ubwo humvikanaga ko umuntu wanduye yasanzwe muri ‘quartier’ runaka nk’uko byagenze mu Gatenga cyangwa i Gicumbi, uwanduye akajyanwa mu bitaro n’abo bahuye bagashyirwa mu kato.

Ubu abarimo gusangwamo ubwandu ni abarimo gufatirwa ku mupaka, bagashyirwa mu kato, bagapimwa.

Imibare igaragaza impinduka

Turebye imibare y’uburyo abantu banduye mu minsi 10 ishize, bigaragara neza ko ubwandu bwinshi koko burimo guturuka hanze, hakiyongeraho abantu bake cyane bandura kuko bahuye n’abo binjiye mu gihugu.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu bantu 286 bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda, abantu 191 bayiturukanye mu mahanga, 95 banduzwa n’abo bahuye nabo bafite iyo virus.

Mu minsi icumi ishize habonetse abarwayi 43. Muri abo, abaturukanye iyi ndwara mu mahanga ni abantu 32, banduza abantu 11.

 Tariki 12 Gicurasi 2020 : Habonetse 1 waturutse hanze

 Tariki 11 Gicurasi 2020: Habonetse 1 waturutse hanze

 Tariki 10 Gicurasi 2020: Habonetse 2 bavuye hanze na 2 bahuye n’abanduye

 Tariki 9 Gicurasi 2020: Habonetse 7 bose bavuye hanze

 Tariki 8 Gicurasi 2020: Habonetse 2 bombi bavuye hanze

 Tariki 7 Gicurasi 2020: Habonetse 3 bose bavuye hanze

 Tariki 6 Gicurasi 2020: Habonetse 6 bavuye hanze na 1 bahuye

 Tariki 5 Gicurasi 2020: Nta murwayi wabonetse

 Tariki 4 Gicurasi 2020: Habonetse 1 wavuye hanze na 1 wahuye n’uwanduye

 Tariki 3 Gicurasi 2020: Habonetse 3 bavuye hanze na 1 wahuye n’uwanduye

 Tariki 2 Gicurasi 2020: Habonetse 3 bavuye hanze na 3 bahuye n’abanduye

 Tariki 1 Gicurasi 2020: Habonetse 3 bavuye hanze na 3 bahuye n’abanduye

Ikibazo cy’amakamyo cyavugutiwe umuti

Hashize iminsi ibihugu by’u Rwanda na Uganda, bigaragaza ko ubwandu bushya bwa Coronavirus buri kuboneka cyane mu bashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka.

Byatumye u Rwanda rufata ingamba zirimo gushyiraho uburyo abashoferi b’amakamyo baturuka hanze, bajya bagarukira ku mupaka ntibagere mu gihugu, imodoka zabo zigatwarwa n’abandi bakazigeza aho zipakururira. Uwo mwanzuro ntiwishimiwe n’abashoferi bo muri Tanzania kuko bavugaga ko bizongera ikiguzi cy’urugendo, ndetse bakumva batizeye umuntu bahaye imodoka yabo.

Inama nyunguranabitekerezo yahuje Abakuru b’ibihugu bigize EAC kuri uyu wa Kabiri, yanzuye ko hashyirwaho uburyo bwo gutanga ibyangombwa by’abapimwe Coronavirus, no gusangira ibyavuye mu bizamini by’abapimwe.

Umwanzuro ukomeye ni uko abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka bagiye kujya bapimwa Coronavirus mbere y’uko bahaguruka aho batangirira urugendo, kandi bigakorwa buri byumweru bibiri. Ni ibikorwa bizajya bitangirwa raporo ku bakuru b’ibihugu.

Ni icyemezo cyitezweho kugabanya umubare w’ubwandu bwari bukomeje gukwirakwizwa n’abashoferi.

Inkuru dukesha igihe.com

Related posts

Dj pius agomba kunsaba uburenganzira bwo gukoresha ijwi ryajye ndamujyana mu nkiko//Esperancia Nyirangondo//.

Munyantore Adolphe

Koreya ya ruguru yaturikije ibiro byayihuzaga na koreya y’epfo.

Munyantore Adolphe

Ibigwi n’amateka by’umukinnyi wa filime uzwi nka THE ROCK.

Munyantore Adolphe