Blazing News Culture n' Society Editor's Picks Rwanda

Top10: Radio Zikunzwe cyane hano mu Rwanda.

Imibare igaragaza ko ku isi ibitangazamakuru bya leta aribyo bikurikirwa cyane kurusha ibindi, mu Rwanda Radio Rwanda niyo ifata umwanya wa mbere muri Radio zikurikirwa cyane Kandi ikunzwe n’abantu benshi.

Mu Rwanda imibare yerekana ko Radio zemewe zivugira imbere mu gihugu, zirenga gato 30, izo zose Hari uburyo abaturage bazikurikirana cyane bikurikije umurongo iyo Radio yashyizeho ngo yigarurire imitima ya benshi. Muri iyi nkuru yacu, nka thebondsrwanda.com, twifashishije ibyegeranyo byagiye bikorwa na RURA ndetse n’ingeri zitandukanye z’abakurikirana Radio na Televisiyo, twabakoreye urutonde rwa Radio 10 na Televisiyo 10 zikunzwe kurusha izindi mu rwanda mu gihe cy’imyaka itanu itambutse.

Icyitonderwa: uru ni urutonde rwakozwe na thebondsrwanda.com, dushingiye ku bitekerezo n’imibare itangazwa na RURA itandukanye byagiye bikusanywa.

Amaradiyo 10 akunzwe Kandi yumvikana cyane mu Rwanda.

Ku mwanya wa 10: Radio 1

Radio 1 yashinzwe muri Gashyantare mu mwaka wa 2014, ishingwa n’umunyamakuru KNC uzwi hano mu Rwanda mu biganiro bigiye bitandukanye, ndetse no mu kwamamaza kuri Radio na Television. KNC nyuma yo gukorera ibitangazamakuru butandukanye, yafashe icyemezo cyo gushinga radio na Television bye, muri uko gutangira yazanye uburyo budasanzwe bwo kwikururira abaturage, aho yageraga mu byaro agatangaza ikiri ku mutima wa buri muturage. Uwo murongo yahaye Radio ye, biri mu byayizamuriye izina cyane ikindi Radio 1 yashyize imbaraga mu mikino nka kimwe mu give gikunzwe n’ingeri nyinshi. Kwigarurira abanyamakuru bari bamaze kubaka izina nka: Rutamu Elie Joel wari uvuye kuri RBA na Rugimbana Theogenne wakoreraga Radio 10, byatumye iyi Radiyo igira igikundiro cyane. RURA itangaza ko radio 1 iri mu maradiyo akoresha umunara umwe, ikaba yumvikana ku kigereranyo cya 60% mu Rwanda.

Ku mwanya wa 9: Isango Star

Iyi ni Radio igira Gahunda nziza ingeri zose haba abakuze ndetse n’urubyiruko bisangamo. Mu mwaka wa 2013, mu kwezi kwa mbere nibwo iyi Radiyo yasubiranye ubuzima ubwo yafatwaga n’inkongi y’umuriro aho yakoreraga hazwi nka Saint Paul, ariko nyuma iza kwimukira mu nyubako y’isoko rishya rya Nyarugenge, Mu myaka yashize Isango n’imwe muri Radio zari zikunzwe cyane kubera abanyamakuru bazwi cyane mu Rwanda wasangaga ariho bibereye. Mu myaka ya vuba ubuyobozi bw’Isango bumaze gushyiraho Televisiyo byaje guhinduka abanyamakuru bamwe na bamwe bakoraga kuri Radio bahitamo kwigira kuzindi Radio kubera ubushobozi bwo gutunga ibitangazamakuru bibiri mu Rwanda biba bigoye. Ibi rero byatumye ifata umwanya wa cyenda muri Radio zikunzwe n’abanyarwanda. Iyi nayo ikaba iri ku rutonde rwagaragajwe na RURA mu mwaka wa 2020 ko ikoresha umunara umwe.

Ku mwanya wa 8: Radio Maria

Radio Maria ni imwe mu zifite uburambe mu Rwanda dore ko yahageze mu mwaka aa 1998, iyi ikaba ari Radiyo ifite icyicaro mu butariyani, ikaba ifite amashami agera kuri 55 ku isi. Iyi nimwe muri Radiyo ifite iminara myinshi mu Rwanda ituma yumvikana ahantu henshi mu Rwanda kuko RURA itangaza ko ikoresha iminara itanu, ikaba yumvikana ku kigero cya 80%. Iyi Radio kandi ikunze gutambutsa ibiganiro bya kiriziya Gatolika cyane, ikurikirw n’abakirisito benshi ba Gatolika cyane ko umubare w’abakirisito bayo ariwo munini mu Rwanda. Ibi bikaba byayihaye amahirwe yo gufata umwanya wa munani muri Radio zikunzwe.

Ku mwanya wa 7: Radio Salus

Radiyo Salus iri mu maradiyo yakanyujijeho mu myaka ya za 2009-10, ubwo yari ikunzwe cyane n’urubyiruko, muri 2011 yigeze kuvaho imara hafi umwaka itumvikana. iyi ni imwe muri Radio zareze ibyamamare by’abanyamakuru tuzi cyane mu Rwanda, ibyo byatumye Abantu bakunda umurongo igenderaho mu kubagezaho ibiganiro byayo. Kubera ubukombe n’imyaka imaze ibyo bituma abanyarwanda bayiyumvamo bakabasha kuyikurikira cyane. Imibare ya RURA yerekana ko iyi Radio yumvikana mu Rwanda ku kigero cya 75%, dore ko ikoresha iminara ibiri yose.

Ku mwanya wa 6: Flash FM

Iyi ni Radio y’ubukombe mu Rwanda dore ko imaze imyaka itari mike. Ibyo byatumye ishinga imizi ku biganiro byayo ndetse n’izindi gahunda itambutsaho, imibare ya RURA igaragaza ko Fash fm iri mu maradiyo yumvwa cyane mu gihugu dore ko yumvikana ku kigero cya 70%, ikaba ikoresha iminara itatu yose. Abahanga basanga kuba Radio yumvikana kure hashoboka, byongerera amahirwe yo gukurikiranwa cyane bigatuma ikundwa. Abantu batari bake bakunda iyi Radio bitewe n’ubunararibonye ifite muri iki kibuga cy’itangazamakuru.

Ku mwanya wa 5: City Radio

Radio yakunzwe cyane mu myaka itatu ishize kubera abanyamakuru babahanga bakundwaga cyane n’ingeri zose mu bijyanye no gusesengura inkuru zitandukanye higanjemo iza politiki, abo ni nka Rameshi Nkusi(papa Kibizu), Oswald Mutuyeyezu, Celestin Ntawirushamaboko n’abandi. Gusa nyuma hagiye hagaragaramo gusubira inyuma bitewe n’ibibazo by’amikoro, ariko ntibyayibujije gukomeza kugira ibiganiro byiza abantu benshi bishimira bigatuma bayumva cyane.

Ku mwanya wa 4: Kiss Fm

Iyi ni imwe mu Radio yakunzwe mu gihe gito yaratangijwe mu Rwanda cyane cyane mu gisata cy’imyidagaduro, iyi Radiyo yatangiye mu kwezi kwa gatanu umwaka wa 2013 ikaba yarashinzwe n’umunyamerika witwa Jonh Wilkins ufite radio zitari nke muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo . Kuzana abanyamakuru bari bakunzwe mu gice cyo gushimisha Abantu (entertainers), no gucuranga indirimbo nyinshi, ibiganiro bike byatumye urubyiruko rwinshi ruyibonamo ku buryo udashobora kugenda ahantu mu gasantere Kiss fm ibasha kugera utayumvisemo. Biragaragara ko Abantu benshi batabasha kumva iyi Radio kubera ubushobozi bw’iminara mike ikoresha ngo yumvikane henshi hashoboka RURA iratangaza ko iyi Radio yumvwa ku kigero cya 60% ikaba ikoresha umunara umwe.

Ku mwanya wa 3: KT Radio(Kigali today)

Radio imaze gushinga imizi mu Rwanda aho iyi radio yashinzwe mu kwezi kwa gatatu 2014 nyuma yo kubanza gushinga ikinyamakuru cyandika kuri murandasi muri 2012, kubera imbaraga iyi Radio igaragaza mu kugeza ku baturage imirongo yayo, byatumye RURA iyishyira ku mwanya wa kabiri muri Radio zumvwa ahantu henshi mu Rwanda. Kugeza ubu ivugira ku kigero cya 80% ikaba ikoresha iminara itanu yose. Uretse Radio y’igihugu nta yindi radio mu Rwanda ikoresha iminara itanu atari KT Radio na Radio Maria. Ibiganiro byayo bikurikirwa n’abantu benshi kubera ko usanga inzego zose zitabira ibiganiro byabo. Akenshi iyi Radio itanga inkuru nyinshi ku bindi bitangazamakuru kubera izina imaze kubaka muri rubanda.

Ku mwanya wa: Radio 10

Iyi niyo Radio ya mbere yaje bwa mbere mu maradiyo yunganira Radio Rwanda nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi 1994, yari yonyine Guhera mu 1961, Radio 10 yashinzwe mu kwezi kwa gatatu umwaka wa 2004. imaze gutangira yakunzwe n’abantu benshi cyane cyane abakundaga ibikorwa by’imyidagaduro higanjemo imikino. Umunyamakuru mwiza wese iyi Radio ntijya imurebera izuba kuko iri muri Radiyo nkeya zifite na Televisiyo yayo Kandi byose bikora neza bitewe n’ubushobozi n’abafatanyabikorwa bayiyoboka. Imibare yagaragazaga ko iyi Radio yumvwa cyane hagati y’amasaha ya saa yine za mu gitondo kugeza saa sita, aho usanga harimo ikiganiro cy’imikino gikurikirwa cyane. RURA iratangaza ko iyi nayo iri mu Radio afite iminara myinshi ikoresha dore ko yumvikana ku kigero cya 70% ikaba ikoresha iminara itatu.

Ku mwanya wa 1: Radio Rwanda

Radio Rwanda hamwe na Radio z’abaturage ziyishamijkiyeho, bigera kuri 98%.

Radio Rwanda kimwe na ngenzi zayo zibarizwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), zumvikana hafi mu Rwanda hose hifashishijwe iminara 28, ari nayo myinshi kurusha iy’indi radio iyo ari yo yose ikorera muri iki gihugu.

Iyi radio yatangiye kuvuga Guhera mu mwaka wa 1961, ubona ko mu myaka ya vuba urubyiruko rwatangiye kuyibonamo cyane kubera ibiganiro by’imyidagaduro ndetse no guranga umuziki ugezweho, ibintu byabaga bigoye mu myaka yo hambere aho wasangaga baha umwanya muto imyidagaduro.

RURA igaragaza ko itangazamakuru rivuga rimaze gutera imbere bagendeye ku rutonde rw’ibinyamakuru byemewe mu gihugu.

Hari andi maradiyo nayo avugora mu Rwanda tutirengagije Kandi nayo akora ibiganiro byiza ariko atabashije kuza ku rutonde rwatowe n’abakunzi bacu ndetse n’itsinda rigari rua thebondsrwanda.com arimo nka za, K-FM, Radio Huguka, Radio One, Royal FM, , Authentic, Conseil Protestant Radio, Voice of Africa, Voice of Hope, Radio Umucyo, Voice of America, RFI Radio, Hobe Rwanda Radio (Fine FM), ADEPR Radio, Sana Radio na Vision Radio, zo zigera kuri 60 % by’ubuso bw’igihugu.

Zifite umunara umwe kimwe na Top 5 SAI Ltd radio (Energy Radio) igera kuri 30%, na Radio z’abaturage zirimo Radio Isangano, Radio Ishingiro na Radio Izuba zigera kuri 15% by’igihugu.

Iyi mibare twagiye twifashisha mu nkuru yacu y’uburyo radio zigera ahantu henshi mu Rwanda, yatangajwe na RURA kuri uyu wa kabiri yariki ya 5 Gicurasi 2020, yavuze ko gutangaza iyi mibare bigamije kwerekana aho igitangazamakuru kigeza ibyo gitambutsa. Hari n’ababyifashisha nk’iturufu mu kugaragariza abakiliya ku masoko, ko igitangazamakuru runaka cyaba umufatanyabikorwa mwiza mu kwamamaza ibikorwa runaka.

Yakomeje iti “Bishobora gufasha kandi ibigo bitanga imirongo kuziba ibyuho bihari kugira ngo bibashe kugera mu bice bitageragamo, cyangwa bigashyira iminara mishya aho itari isanzwe. Byongeye, nk’abategura ibiganiro bya televiziyo babasha kumva neza aho abo bigenewe baherereye.”

Related posts

UMUNYARWANDAKAZI JUDITH YONGEYE KWIBASIRWA NITANGAZAMAKURU MPUZAMAHANGA

admin

KING JAMES , KNWOLESS ,MASAMBA NA ORCHESTRE IMPALA BITEZWE MU MAJYEPFO Y’AFURIKA

thebondsrwanda

Miss Rwanda: abakobwa bazahagararira umujyi wa kigali bamenyekanye.

thebondsrwanda