Blazing News Culture n' Society Editor's Picks

Kigali: Uko byifashe ku ngendo zasubukuwe kuri uyu wa 4 Gicurasi.

Mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere nibwo ingendo zitandukanye zasubukuwe, aho muri gale ya Nyabugogo harimo kugaragara ikibazo cy’imodoka zabaye nkeya abagenzi bakaba begeranye ku buryo ingaruka zo kwanduzanya zishobora kwiyongera.

Kuwa 30 Mata nivwo inama y’abaminisitiri yashyize hanze itangazo ryemera ibikorwa bimwe na bimwe kongera gukora nkuko bisanzwe. Muri ibyo rero harimo n’ingendo zasubukuwe, hashyirwaho ibiciro bishya byo kugenda muri bus. Kuri uyu wa mbere itangazamakuru ryazindukiye muri gale ya Nyabugogo hamwe mu hantu hahurira abantu benshi, Uko bigaragara abantu benshi nta dupfukamunwa bitwaje, usanga barimo kutugurira muri gale nyamara abagenzi mu mihanda baje bagendera mu kivunge utwo dupfukamunwa ntatwo bambaye.

Ubucucike muri Nyabugogo

Nkuko amafoto abigaragaza ikibazo cy’imodoka cyakomeje kuba ingorabahizi, kuko abagenzi batonze imorongo myinshi begeranye bishobora kongera umubare w’abandura hatagize igikorwa.

KIMISAGARA: Abagenzi bategereje imodoka

Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Danier, yatangaje ko imibare bafite y’abanduye icyorezo cya Covid-19,igaragaza ko nta burwayi buri mu baturage babashije gupimwa bakoraga ibikorwa by’ingenzi byari byemerewe. Ibi bikaba bishoboka ko icyorezo ahanini kibaye gihari cyaba kiri mu baturage bari bari mu rugo, bityo uku gusohoka kwabo bikoroherza ababishonzwe kubona uko nabo bapimwa.

Kuri iki cyumweru RURA yashyize hanze ibiciro bishya by’ingendo aho usanga ibiciro byiyongeye cyane, ariko igiciro cya Esanse(Essence) kiragabanuka.

RURA yatangaje ko ibi biciro bije bikurikira imyanzuro ya Guverinoma yo koroshya ingamba zo kurwanya Coronavirus, aho serivisi zimwe na zimwe zemerewe kongera gukora.

Mu Mujyi wa Kigali, ibiciro byavuye ku mafaranga 22 Frw ku kilometero bigera kuri 31.8 Frw naho mu ntara byiyongera biva ku mafaranga 21 Frw ku kilometero bigera ku 30.8 Frw.

Ubu kandi igiciro cya lisansi nacyo cyahindutse kuko cyavuye ku mafaranga 1088 Frw kijya kuri 965 Frw kuri litiro. Igiciro cya mazutu nacyo cyavuye ku mafaranga 1073 Frw kuri litiro kijya kuri 925 Frw.

Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yatangaje ko muri iki gihe imodoka zizajya zitwara nibura 50% by’abagenzi zari zisanzwe zitwara, ari nayo mpamvu ibiciro byavuguruwe.

Ati “Ibiciro twabizamuye bitewe n’iyo mpamvu […] kuba twamanuye ibiciro bya mazutu na lisansi byatumye amafaranga twongeraho ataba menshi nk’uko byagombaga kumera. Nkurikije imibare twari twakoze mbere y’uko igiciro gishya cya lisansi kijyaho n’igiciro twashyizeho, igiciro twari bushyireho, cyagabanutseho 80% y’aho byakabaye bijya.”

Lt Col Nyirishema yavuze ko abatwara abantu bagomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho arimo ko buri mugenzi agomba kwambara agapfukamunwa, kandi akinjira mu modoka amaze gukaraba intoki.

Ikindi ni uko muri buri modoka hashyizweho umwanya umuntu agomba kwicaramo n’utagomba gukoreshwa. Ati “Intebe itagomba kwicarwaho igomba kuba igaragara itandukanye n’izindi.”

Guhera kuri uyu wa Mbere, ntabwo ingendo zemewe guhera saa Mbiri z’ijoro kugeza saa Kumi n’imwe za mu gitondo keretse uwabiherewe uburenganzira ku mpamvu zikomeye.

Mu Mujyi wa Kigali, abantu batanga serivisi barasabwa gukoresha ikoranabuhanga rya Tap & Go, naho ku bantu bari basanzwe batuye mu nkengero ya Kigali, Lt Col Nyirishema yavuze ko “hari umwihariko uri gutegurwa turaza gutanga irindi tangazo ribisobanura neza” ariko izindi ngendo zisanzwe zo kuva mu mujyi ujya mu ntara “ntizemewe”

Related posts

Julianna Kanyomozi yagize icyo avuga ku bivugwa ko yabyaranye n’umuhungu wa Perezida Museveni.

Ndayambaje Jonathan

Urban Boyz nabo bamaze kwikura mu irushanwa rya Salax awards.

thebondsrwanda

Igikorwa cyo gupima abantu covid-19 mu muhanda kirarimbanyije.

Munyantore Adolphe