Blazing News Editor's Picks Sport

Birangiye Inkunga Ya Skol igeze ku bakinnyi, Ese ubuyobozi bwa Rayon sports burabyihanganira??

Umuterankunga mukuru wa Rayon sports, yaraye ahaye Abakinnyi inkunga y’amafaranga ibihumbi ijana n’umufuka w’umuceli, mu gihe ubuyobozi bwa Rayon sports butabimenyeshejwe.

Hashize iminsi komite ya Rayon sports bivugwa ko itumvikana n’uruganda rukora ibinyobwa rwa Skol, uko kutumvikana kwavuye ku masezerano ari hagati ya Skol na Rayon sports byavuzwe ko Rayon sports yifuza ko amasezerano avugururwa hakagira ibindi byongemo, bitakorwa ikipe ikishakira undi muterankunga.

Ubwo champiyona yasubikwagwa kubera Icyorezo cya Corona virus mu kwezi kwa Werurwe, Hari amafaranga ubuyobozi bwa Rayon butari bwakabonye ava ku muterankunga angana na miliyoni 30 y’amafaranga y’uRwanda. Ibaruwa zishyuza Ayo mafaranga zaratanzwe kugira ngo bayahabwe afashe ikipe muri ibi bihe bidasanzwe by’icyorezo cya Covid-19, ariko Skol ntabwo amafaranga irayatanga. Hari n’izindi mpamvu nyinshi zigenda zivugwa ko Umuyobozi mukuru wa Rayon sports bwana Munyakazi Sadate atumvikana n’umuterankunga, ari nayo mpamvu yihishe inyuma yo gutinda guhabwa izo miliyoni 30.

Muri iki cyumweru hasohotse inkuru ivuga ko Skol igiye guha abakinnyi inkunga ingana n’ibihumbi ijana ndetse n’umufuka w’umuceli. Ubuyobozi bwa Rayon sports bukimara kumenya aya makuru bwihutiye kuyavuguruza buvuga ko ibyo gutera abakinnyi inkunga ntabyo bazi nkuko umuvugizi wa Rayon bwana Nkurunziza Jean Paul yabibwiye itangazamakuru agira ati” Amakuru yo gufasha abakinnyi bacu, ntabwo tuyazi kuko ubuyobozi bwa Skol ntabwo bigeze batumenyesha. Skol ni umufatanyabikorwa wacu ntabwo rero bagakwiye gufata umwanzuro wo gufasha abakinnyi bacu tutabizi.

Amakuru avugwa ko Skol yahaye umuyobozi wa Rayon Sadate ibaruwa imumenyesha ko bifuza guha abakinnyi ubufasha muri ibi bihe, ariko Umuyobozi akayirengagiza. Nyuma uru ruganda rubonye ko ntacyo ubuyobozi bubikozeho Kandi Abakinnyi barimo gutaka inzara, rwaciye ku muyobozi w’abakinnyi Rutanga Eric rumusaba gutanga nimero za Telefone z’abakinnyi Bose maze babone uko bafashwa. Iyo nkuru nayo ntiyakiriwe neza n’ubuyobozi, byavuzwe ko umukinnyi urafata iyo nkunga ya Skol azafatirwa ibihano bikakaye.

Mu ibaruwa ubuyobozi bwa Rayon sports buherutse kwandikira abakinnyi babamenyesha imyanzuro yari yafashwe y’uburyo ubuyobozi bugiye kubana n’abakinnyi muri ibi bihe, Hari harimo ingingo yihanangiriza abakinnyi baca inyuma ikipe bagatangaza amakuru ya Rayon sports. Ibi byose byavuzwe ntabwo abakinnyi babyakiye neza kuko ntibumvaga uburyo abantu batari benshi bashobora gutuma abakinnyi batabona ubufasha.

Inkunga imaze icyumweru ivugwa birangiye itanzwe.

Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports baraye bakiriye inkunga y’amafaranga ibihumbi 100 Frw n’umufuka w’umuceri byatanzwe n’uruganda rw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL).

Iki gikorwa cyo kubashyikiriza inkunga cyagombaga kuba cyarakozwe guhera ku wa Kane, cyatangiye ejo ku wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi.

Amakuru dukesha IGIHE.Com yemeza ko abaraye bahawe inkunga ari abakinnyi 17 batuye mu bice byo hanze y’Umujyi wa Kigali ugana mu Majyepfo, Kimisagara, i Nyamirambo no ku Mumena.

Biteganyijwe ko abasigaye bagezwaho inkunga yabo kuri uyu wa Gatandatu, aho ihabwa abakinnyi bose bafitanye amasezerano na Rayon Sports ndetse n’abatoza bose.

SKOL isanzwe ari umuterankunga mukuru wa Rayon Sports kuva muri Gicurasi 2014, aho kuri ubu iyiha miliyoni 66 Frw ku mwaka, hakiyongeraho ubundi bufasha bugenda mu bikorwa bafatanya.

Ese niki kigiye gukurikiraho nyuma yuko Skol itubahirije ikifuzo Cy’uyobozi bwa Rayon sports.

Nyuma yo kutumvikana n’umuterankunga byagiye bivugwa mu buyobozi, harimo kwandikira umuterankunga bamumenyesha ko n’atuzuza ibyo bumvikanye barasesa amasezerano, umuterankunga akabyirengagiza ahubwo agahitamo guca inyuma ubuyobozi bwa Rayon akajya gufasha abakinnyi nyamara yihanangirijwe n’ubuyobozi ko adakeneye ubufasha bwe. Ayo makimbirane yose yagaragaye muri ibi bihe biraganisha ku mubano utari mwiza Komite ya Rayon sports ifitanye na Skol. Abasesenguzi bemeza ko Rayon ari umuryango mugari, babona mu minsi mike iyi kipe igomba guhitamo hagati y’umuteankunga cyangwa ubuyobozi buriho abagomba kuhaguma. Rayon sports amakuru avuga ko yakwishyura miliyoni zirenga magana atanu(500,000,000frw) ibereyemo Skol igihe amasezerano yabo yaba aseshwe.

Related posts

Ngiye gukora gakondo niba ibyo ndirimba ari ubusambanyi//Brucemelody//.

Munyantore Adolphe

GUCCI MANE YAHAGARITSE GUKURIKIRANA UMUGORE WE KEYSHIA COLE KURI INSTAGRAM.

thebondsrwanda

Umuyobozi wa Gicumbi fc yihanangirije abamuharabitse mu itangazamakuru.

admin