thebonds ad theBonds
20 C
Kigali
April 7, 2020
  • Home
  • Editor's Picks
  • Umunyarwandakazi Dr. Enathe Marekabiri n’incuti ze z’abataliyani, biyemeje gukomeza igikorwa kimaze gukiza abana 120.
Culture n' Society Editor's Picks

Umunyarwandakazi Dr. Enathe Marekabiri n’incuti ze z’abataliyani, biyemeje gukomeza igikorwa kimaze gukiza abana 120.


Mu mpera z’iki cy’umweru gishize, mu mujyi wa Parma mu gihugu cy’ubutariyani, habereye igikorwa cyo gufungura ASSOCIATION MENYA.

Ni nyuma y’imyaka igera kuri itatu, biturutse k’umunyarwandakazi Dr MAREKABIRI Enathe we n’incuti ze bakorana, umurimo w’ubuvuzi mu bitaro bikuru bya Parma, batangiye igikorwa k’intashyikirwa cyo gusura u Rwanda ariko bakampanukana n’ibikoresho byabo, bakajya gufatanya n’abaganga bagenzi babo mu Rwanda kuvura no kubaga abarwayi cyane cyane abana bari bafite uburwayi bukabije bavukanye cg se barwaye nyuma.

Urugendo rw’uyu munyarwandakazi, rwatangiye bigezo, nkuko yabiganirije abari bitabiriye uyu mugoroba, rwarangiye rubaye igisubizo n’umugisha k’ubana batari, bafite ikizere cyo kubaho bisanzwe, aho ubu hamazwe kubarwa abagera ku 120 bari bafite ibibazo bikomeye bavukanye byashoboraga kubaviramo ubumuga cg se bakaba bahasiga n’ubuzima…

IMVA N’IMVANO YO KUJYA MU RWANDA KW’ABA BAGANGA.

Dr Marekabiri Enathe ati ubwo twari, muri sale aho dufatira ikawa mu masaha y’akaruhuko, nari kumwe n’umudogiteri mugenzi wanjye witwa
Dr Carmine Del Rossi n’abandi, asa nkubabaye na bagenzi be nyuma y’uko hari habayeho, akabazo gatunguranye, mu gihe bari barangije kwitegura ngo bajye muri Bangaradeshi, kubaga abarwayi mu bitaro byaho, yari ikipe nini isanzwe ibikora yariyemeje kujya gutanga ubufasha muri iki gihugu, muri ako kanya uko mugenzi wanjye yivugishaga ati twari twarangije gutegura byose, ibikoresho, abaganga (abaforomo), abatera ibinya n’ibindi none birangiye tutagiye!!! Ubu turajyahe? Byumvikana ko kuba ari igikorwa bari baramenyereye gukora kandi bateguraga mbere, bari barangije kwaka iminsi y’ibiruhuko yabo ku kazi. Ariko bibaza icyo bari bukore kindi, niba bajya kuruhuka mu ma hotel nk’abandi bose n’ibindi…


Dr Carmine Del Rossi Inzobere mu kubaga abana bafite ibibazo bikomeye by’urwungano ngogozi.

Nanjye ubwo nari aho, gusa mbona bahangayitse, nikinira bigezo, ngirango ndebe ko nahindura ibyiyumviro, bari bafite muri uwo mwanya, bareke gukomeza kubitekereza ho. Nabwiye Dr Carmine Del Rossi ati muze twigire  mu Rwanda!! Nawe ahita ansubiza, ati reka sha! Ati nahoze ndota kujya muri Africa!!! Niba ubishaka boh…! Aho nari ndi, naravuze nti ubu ndagirane, ninjye witanze! Kuko hari hashize igihe ntagaruka mu Rwanda, gusa nari mfite muramu wanjye ukora muri ministeri y’ubuzima, mpita mvuga nti reka mubaze, abaze muri ministeri niba babakeneye!! Ako kanya nyimubaza nti yazuyaje yahise ambwira ati muze, gusa ati mube muziko dufite ibibazo by’abana bikomeye bavukanye, aho bitumira hafunze, n’ibindi bibazo bikomeye… Nahise mbimubwira nawe ahita akoranya abandi barabyemera tuba turiteguye gutyo bitunguranye, gusa urumva ko nari manukanye ikipe nini, ministeri yahise iduhitiramo ibitaro by’i Butare bya kaminuza y’u Rwanda, cyane ko mu baganga twari tumanukanye harimo umwe Dr Carmine Del Rossi yahise ambwira ati tegura abantu bawe kuko tugize umugisha wo kujyana nawe! N’umwe mubadogiteri bakomeye mu butariyani mu kubaga abana bafite ibibazo bikomeye,  m’ubusanzwe we aho agiye ajyana n’abanyeshuri kuko aba yifuza ko ubumenyi ndetse nibyo bakora bahita babyigisha abo basanze aho, bagakomeza kubikora mu gihe misiyo irangiye. Twamanutse turi umunani, mu gihe k’iminsi 10 twabaze abana 16.

Ikipe y’abaganga yatangije uru rugendo muri 2016.

Yakomeje agira ati uru rugendo rwabaye urwo kwiga ku mpande zombi, byinshi birimo ubumuntu byasigaye mu mutwe w’abari baje mu Rwanda icyo gihe ndetse n’ubumenyi bahuje ku mpande zombi, igikorwa cyaranzwe no kungurana ubumenyi cyane cyane n’uburambe mu kubaga ndetse n’uburyo bushya bwa tekinike bugezweho.

Dusoje iminsi yacu ubwo badusezeraga byari ibyishimo, niho Dr Carmine Del Rossi n’ikipe twari kumwe bahise biyemeza kugaruka nyuma y’amezi 3 gusa, kuva icyo gihe ubu ni imyaka 3 tumaze tujya mu Rwanda, kabiri mu mwaka, tumaze kubaga abagera ku 120 ndetse n’amahugurwa kwikipe y’abaganga mu Rwanda ubu nabo bimwe mu byo dukora nabo batangiye kubikora niyo tudahari, ndetse dukomeza gukorana mu gukurikira ndetse no kubafasha mu gukurikirana abarwayi no mu gihe bikenewe.

Iki gikorwa uko cyakomeje kugenda neza ndetse no gutanga umusaruro ntagereranywa  mu bumenyi ngiro kandi bukenewe no mu zindi Ministeri cyakomeje kwaguka, Dr Enathe Marekabiri wari umaze kubona umusaruro w’iki gikorwa cyatangiye bigezo, amaze kubikunda, nibwo yahuye na Engineer Prof. Roberto Valentino nawe aba atangiye urugendo rwe ari na rwo rwa mbere akoreye muri africa, Enathe Marekabiri yakomeje agira ati mpaze kubona no kwakira ubushake bwa Roberto Valentino, nasabye Padiri Innoncent Consolateur, wamwakiriye n’uko amuhuza na kaminuza ya INES mu Ruhengeri.

Eng. Roberto Valentino, ni umwarimu muri kaminuza ya Parma, ubwo yageraga mu Rwanda, urugendo rwe rwatangiriye muri kaminuza yo mu Ruhengeri INES. Nyuma y’ibihe byiza yahagiriye yagize ati nahigiye agaciro k’ubumuntu ndetse no kubana. Nahagiriye ibihe byiza n’abanyeshuri ndetse n’abarimu baho kuko twakoraga amasaha menshi ariko nti tunanirwe kubera umuhate n’inyota yo gushaka kumenya ndetse no kunguka ubumenye. Ubwo nasozaga igihe cyanjye nari mfite nasabwe n’ukuriye kaminuza, niba nagaruka noneho mfite igihe kisumbuye ho, nuko nabiganirije kaminuza nkoreramo ya Parma, gusa akaba ari nacyo gihe nahise mpura na Ambasaderi  Charles MURIGANDE, angezaho igitekerezo cyo gukora umushinga wa ERASMUS+ CAPACITY BUILDING (umushinga wo guhanahana cg se gusangizanya ubumenyi hagamijwe kubaka ubushobozi).

Eng. Prof Roberto Valentino na Dr Enathe Marekabiri abayobozi ba Association Menya.

Kubw’ amahirwe cyabaye igitekerezo cyahuye nuko kaminuza yanjye i Parma bari baragitekereje mu ishami nakoreragamo, rishinzwe imikoranire mpuzamahanga (Cooperation Internationale). Nuko umushinga dutangira ku wukora, kugeza ubu tukaba turimo gutangira ku wushyira mu bikorwa.

ESE IGITEKEREZO CYO GUKORA IRI HURIRO NO KURYITA MENYA, BYAJE GUTE?

Nkuko byagarutsweho mu buhamya bwatanzwe ku baje mu Rwanda bishimiye uburyo Leta y’u Rwanda irimo kwita no kuzamura ubumenyingiro mu bice byose, ndetse ko benshi mu kazi ari urubyiruko , ugasanga umuhate wo gukora ari mwinshi ariko imbogamizi y’ubumenyi bushingiye k’uburambe ku kazi, butariyongera, mu buhamya bwa Dr Tiziana Ravale n’amarangamutima menshi yagize ati u Rwanda n’igihugu kiza! Nyinjira byarantangaje kubona gitoshye, ibiti byose ari icyatsi, imisozi mbega nabonaga ari paradiso! Uko nageraga imbere natunguwe no kubona abantu uburyo batwakira, bigeze mu kazi ndumirwa, navuga ko nagiye mu bihugu bindi bya africa ntembera, ariko u Rwanda rurihariye, mu mikorere abanyarwanda bafite ubushake, bashaka guhindura, bashaka gutera imbere, bafite inyota yo kuzamuka, n’ ibintu bitaboneka mu bihugu byinshi byo muri africa, gusa icyo nabonye mu Rwanda,  bashaka gukora!


Dr Tiziana Lavale Umwe mubatanze ubuhamya bw’ibihe byiza bagiriye mu Rwanda akaba n’umwe mubashinze association Menya i Parma mu Butaliyani.

Natunguwe kandi no kubona u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere kwisi byatangije gukoresha Drone kugirango bigeze imiti k’ubarwayi mu cyaro byihuse! Mu gihe twe ino Intara ya Toscana yabanje ariyo ibikora gusa, mu Rwanda barabitangiye kera! Ati imishinga Perezida Paul kagame na goverinoma y’u Rwanda, bakora niyo gushimirwa, irahambaye, ni myiza, iratanga ikizere n’impinduka bigararagara ku baturage, kandi nabo bashaka gushyira mu bikorwa no kwiga ibintu bishya.

REBA INKURU HANO YA VIDEO:

Abakorerabushake mu gihe nk’ iki mu bushakashatsi, kuzana no gusangiza ubumenyi, niyo nkunga buri wese afite kandi ashobora gutanga. Nkuko byagarutsweho mu mpamvu nyamukuru zo gushinga iyi Association n’uko icyatangiye ari abaganga gusa baje kuvura abana, cyarimo kwaguka hagenda hagaragara n’izindi mpuguke mu bindi byiciro, zifuzaga gushyigikira iki gikorwa, ndetse n’indi mishinga mishya yagendaga ivuka hagendewe k’ubushakashatsi bwafasha abanyarwanda kwiteza imbere nko mu burezi, mu buhinzi n’ubworozi kuri ubu hari kugeragezwa umushinga w’ibishyimbo, byifashishijwe mu kuzamura ubukungu mu myaka yashize mu Butaliyani, aho biribwa,kandi usibye ko ibibabi byabyo bigaburirwa amatungo , ibishishwa byo bikurwamo ibitambaro, byo gukoramo imyenda.

Dr ANNA RITA MAURIZIO Impuguke mu burwayi bw’umutima akaba umwe mu batanze ubuhanya, akubutse mu Rwanda vuba aha.

Dr Marekabiri Enathe wakomeje ashimira cyane abayobozi ba Ministeri y’ubuzima cyane cyane Bwana Dr Gashumba Diane, wabakiriye ndetse n’ubufatanye bwihuse mu koherezwa aho bikenewe. Ngo ibi byabateye ishyaka nk’ikimenyetso cyuko imikorere n’imiyoborere myiza, abayobozi bityo bakaba bakeneye,abanyarwanda bagahuza imbaraga bagakora.

Asoza yavuze ko ibi byose bagezeho mu myaka itatu, igitangaje nuko buri buhamya bw’urugendo rwabo, rwari rugizwe no kubona ibintu bihinduka mu buryo butangaje, yaba ikipe yo mu Rwanda, yaba iy’ abataliani bashaka kumenya, ndetse cyane cyane mu Rwanda, umusaruro wavuye mu kubaga izi ndwara, si ugukiza abana gusa kuko ubu bisigaye bikorwa n’abanyarwanda ubwabo, kandi izi ndwara mbere zari ikibazo.

Ati twabonye ko kumenya ari ipfundo ricigatiye byinshi, uko abatekinisiye baguka, ndetse muri segiteri zitandukanye, niyo mpamvu icyari inshinga kumenya dushaka ko gihinduka intego ariyo “MENYA” ikaba igizwe n’aba bose batanze ubuhamya bwibyo babonye ndetse no gusangira iyi ntego yo gushimangira guhana, gusangiza ubumenyi bwubaka ubushobozi, ariko kandi ubushobozi busigara bugakoreshwa atari ukuza gukora ukigendera.

Yaboneyeho gushimira ibitaro bya Butare byabakiriye, ndetse n’umwete n’umurava aba bangaga bagaragaje mu bikorwa byose bamaze gukorana.

ANDI MAFOTO

Association menya ikaba yarafunguwe ku mugaragaro mu gihugu cy’u  butaliyani mu mujyi wa Parma kuri iyi taliki ya 11/Mutarama/ 2020.

Ibi bikaba byashumangiye  urugero ntagereranywa n’ uruhare rwa Diaspora (cg abanyarwanda batuye imahanga) bashobora kugirira igihugu ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Alain Pacifique.

Related posts