thebonds ad theBonds
26.8 C
Kigali
February 22, 2020
Blazing News Editor's Picks Sport

Rayon sports isinyishije umukinnyi wo hagati.

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ukina hagati mu kibuga Ally Niyonzima amaze gusinyira ikipe ya Rayon sports amasezerano y’amezi atandatu Ally Niyonzima aherutse guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ubwo yari iri mu myiteguro yo gukina na Mozambique mu gushaka tike yo kujya mu mikino ya nyuma ya CAN izabera muri Cameroon, ariko kubera ikibazo cy’ibyangombwa ntiyabasha kujya na bagenzi be arinda asubira ku mugabane wa Aziya aho yakinaga adakinnye.

Ally Niyonzima ubwo aheruka.mu Rwanda mu ikipe y’igihugu

Uyu mukinnyi yakinaga muri Aziya nyuma yo gutandukana na APR FC muri Kanama 2019 ubwo bananiranwaga ku ngingo zo kongera amasezerano.

Niyonzima ni Umunyarwanda wavukiye i Bujumbura mu Burundi tariki ya 11 Gashyantare 1996 ndetse akinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Yaje mu Rwanda avuye muri Académie Tchité yo mu Burundi, akinira Mukura Victory Sports mu 2015.

Ku wa 30 Kanama 2017 ni bwo Niyonzima Ally yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri, avuye muri Mukura Victory Sports, atanzweho miliyoni 10 Frw mbere y’uko ayivamo mu ntangiriro za 2019.

Yaguzwe na APR FC muri Gashyantare 2019 avuye muri AS Kigali ku masezerano y’amezi atandatu, ayivamo muri Kanama ajya muri Oman.

Related posts