thebonds ad theBonds
18.9 C
Kigali
February 22, 2020
Blazing News Editor's Picks Music

Fireman yafunzwe iminsi 30, byagateganyo.

Uwimana Francis uzwi nka fireman ari mu maboko y’ubushinjacyaha aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukumeretsa mu kigo ngororamuco cya Iwawa, afatanyije n’umusirikare witwa Murwanashyaka bakubise bavuna igufa uwitwa Gusubizo Fabien.

Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Mutarama 2020 nibwo Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko Umuraperi Fireman uregwa muri dosiye imwe na Cpl Murwanashyaka Modeste wigishaga i Iwawa, bashinjwa ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Uwimana Francis wamamaye mu muziki nka Fireman yagejejwe mu Rukiko rwa Gisirikare tariki 31 Ukuboza 2019, aho yaburanishijwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa bibabaje, ashinjwa gukorera mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.

Uyu muhanzi wari Umuyobozi ushinzwe umutekano na Cpl Murwanashyaka wari umwarimu, bashinjwa gukubita inkoni zo mu mbavu no kuvuna igufa ry’ukuguru kw’iburyo uwitwa Gisubizo Fabien.

Ngo bongeye kumukubita ahorwa kugenda nabi ku murongo, binamuviramo kuvunika no kugira ububabare akigendana.

Umuhanzi Jay C wari watanze icyangombwa cy’ubutaka bwe kugira ngo mugenzi we akurikiranwe ari hanze ndetse na Bulldogg baririmbanye muri Tuff Gangz bari mu isomwa ry’uru rubanza.

Fireman aregwa muri dosiye imwe na Cpl Murwanashyaka Modeste wigishaga i Iwawa, bashinjwa ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa.

Umushinjacyaha wa Gisirikare yavuze ko mu 2018, Fireman na Cpl Murwanashyaka bari i Iwawa, ikigo kiri mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro.

Uyu muhanzi wari Umuyobozi ushinzwe Umutekano na Cpl Murwanashyaka wari umwarimu bashinjwa gukubita inkoni zo mu mbavu no kuvuna igufa ry’ukuguru kw’iburyo uwitwa Gisubizo Fabien.

Ngo bongeye kumukubita ahorwa kugenda nabi ku murongo, binamuviramo kuvunika no kugira ububabare akigendana.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko Fireman na CplMurwanashyaka bari bashyigikiwe n’abayobozi b’i Iwawa bavugaga ko abakomereka bazavuzwa ndetse nta rukiko ruhaba.

Fireman kandi ashinjwa ko mu 2019 yakubise Nkurikiyumukiza Vedaste 

Related posts