thebonds ad theBonds
18.9 C
Kigali
February 22, 2020
Blazing News Editor's Picks Sport

Rayon Sports ikuye amanota atatu kuri Gasogi united.

Umukino wo ku munsi wa 16 wa champiyona Rayon sports yari yakiye Gasogi united kuri sitade ya kigali, iyitsinda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Sugira Ernest.

Byari bimaze kumenyerwa ko umukino wose Gasogi united igiye gukina uba washyuhijwe cyane binyujijwe ku muyobozi wayo KNC, hari hamaze iminsi impaka zijyanye nuyu mukino, ibyo bituma abafana bitabira ari benshi. Ku isa munani n’iminota 55′ nibwo umukino wari utangiye kuri sitade ya kigali mu gihe amasaha yagenwe ari saa cyenda zizuye, ikipe ya Rayon sports yari yakoze impinduka ugendeye ku bakinnyi bakinnye na APR Fc aho Comodore, Girbert na Sarpong wagiye mu bushinwa batagaragaye kuri uyu mukino bagasimburwa na Sekamana Maxime, Fablice Mugheni babanje mu bakinnyi 11. Umukino wagaragayemo ishyaka ridasanzwe ku mpande zimbi igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri umutoza Kilasa Alain wari watoje uyu mukino yakoze impunduka avanamo Iranzi jean Claude ashyiramo Sugira Ernest wari ukinnye umukino we wa mbere nyuma yo gutizwa na APR Fc, ku munota wa 55’ w’umukino Rayon Sports yabonye igitego cyatsinzwe na Sugira Ernest ku mutwe  wari umaze iminota 12 gusa yambaye umwenda wa Rayon Sports mu kibuga, ku mupira wari utanzwe  neza na Eric Rutanga.

Rayon Sports yakomeje gukina neza isatira binyuze ku basore bayo barimo Sekamana Maxime, Omar Sidibe, Kakule na Yannick Bizimana.

Umutoza Kirasa Alain yongeye gukora izindi mpinduka ubwo Cyiza Hussein yasimburaga Maxime, naho Imran Nshimiyimana yinjira mu kibuga asimbuye Kakule Fabrice wari umaze kugira ikibazo nyuma yo kugongana na Herone Scarla wa Gasogi.

Rayon Sports yakomeje guhusha uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri, binyuze kuri Yannick na Sugira ariko mu minota ya nyuma y’umukino Gasogi United yagerageje gusatira izamu ryari ririnzwe na Kimenyi Yves ariko iminota 90 y’umukino irangira ku ntsinzi ya Rayon Sports y’igitego 1-0, cyatsinzwe na Sugira Ernest.

Umukino ukirangira abafana ba Rayon Sports mu byishimo byabo bahundagaje amafaranga menshi kuri Sugira Ernest banamuha ikaze muri iyi kipe bita Gikundiro, maze Sugira nawe abizeza kuzakora ibishoboka byose akabaha ibyishimo.

Gutsinda Gasogi bifashije Rayon Sports kwisubiza umwanya wa kabiri aho yagize amanota 34, ikaba ihigitse Police FC yanganyirije i Nyagatare, kugeza kuri ubu Rayon Sports irarushwa na APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona amanota ane.

Rayon Sports XI: Kimenyi Yves (GK.1), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga (C.3), Iragire Saidi 2, Ndizeye Samuel 25, Nizeyimana Mirafa 8, Mugheni Kakule Fabrice 27, Omar Sidibé 9, Iranzi Jean Claude 21, Sekama Maxime 24, Bizimana Yannick 23

Gasogi United XI: Cuzuzo Aimée Gaël (GK.1), Yamini Salumu 11, Ndabarasa Trésor 3, Aimable Kwizera  15, Kazindu Guy Bahati (C.6), Byumvuhore Trésor 8, Kaneza Augustin 9, Heron Scarla 5, Manace Mutatu 10, Muganza Isaac 7, Tidiane Kone 18

Sugira Ernest ahanganye n’abinyuma ba Gasogi united

Related posts