thebonds ad theBonds
20 C
Kigali
April 7, 2020
Blazing News Editor's Picks Sport

APR Fc ntihiriwe n’umunsi wa mbere mu mikino yo kwishyura.

Ikipe ya APR Fc yasoje imikino ibanza idatsinzwe, bituma irangiza iri ku mwanya wa mbere kuri uyu wagatandatu ntabwo ibashije gukura amanota atatu kuri As Kigali itaritwaye neza mu mikino ibanza.

APR FC yakinnye idafite Bukuru Christophe kubera amakarita atatu y’umuhondo, Byiringiro Lague kubera ikarita itukura yabonye ku mukino wa Rayon Sports ndetse na Niyonzima Olivier Sefu.

Ku ruhande rwa AS Kigali, umutoza Eric Nshimiyimana yitabaje abakinnyi babiri bashya, Kayitaba Jean Bosco na Ndekwe Félix mu bakinnyi babanjemo.

Abataka ba APR fc bari ku rwego rwo hasi, kubera ko wabonaga nta mukinnyi wo hagati ubagezaho imipira. Mu gice cya mbere Nizeyimana Djuma yananiwe gutsinda igitego ku mupira yambuwe na Bakame habura iminota irindwi ngo igice cya mbere kirangire.

Uburyo bumwe bukomeye bwabonywe n’ikipe y’Umujyi wa Kigali ni ubwa Kayitaba Jean Bosco wacenze umunyezamu Rwabugiri Umar ateye mu izamu ukurwaho na Mutsinzi Ange.

Kunganya uyu mukino byatumye APR FC itaratsindwa muri Shampiyona y’uyu mwaka, igira amanota 38 ku mwanya wa mbere, irusha amanota atandatu Police FC izakirwa na Sunrise FC ejo ku Cyumweru mu gihe Rayon Sports ya gatatu na 31, izakira Gasogi United.

Muyindi mikino yabaye y’umunsi wa 16 wa Shampiyona

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mutarama 2020

  • APR FC 0-0 AS Kigali
  • Heroes FC 0-1 Bugesera FC
  • SC Kiyovu 0-0 Etincelles FC
  • Espoir FC 1-2 Mukura VS

Ku Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2020

  • Gicumbi FC vs Marines FC (Stade Mumena , 15:00)
  • Musanze FC Vs AS Muhanga (Stade Ubworoherane , 15:00)
  • Sunrise FC vs Police Fc (Stade Golgotha, 15:00)
  • Rayon Sports vs Gasogi United (Stade de Kigali, 15:00)
APR fc yaje gukina ifite ikibazo cy’abakinnyi benshi badahari
As kigali yari yinjijemo abakinnyi babiri bavuye muri Gasogi united
Rusheshangoga niwe wabaye umukinnyi w’umukino

Related posts