thebonds ad theBonds
26.8 C
Kigali
February 22, 2020
Editor's Picks

Igitaramo kimbaturamugabo gitangira umwaka gikoze amateka!

Kuri uyu wa gatatu tariki ya mbere Mutarama 2020, igitaramo cyari kitezwe n’abanyarwanda benshi kirangiye abahanzi nyarwanda bakoze amateka akomeye.

Mu masaha ya saa cyenda nibwo EAP yatangazaga ko amatike ya 5000 yose yashize kandi n’andi asigaye ari make mu yindi myanya. Byageze saa moya zijoro amatike yose yarangiye ubona ko urujya n’uruza rw’abantu rurimo kwitabira ku bwinshi. Nubwo amasaha East African Promoters yateguye iko gitaramo yari yadutangarije kiratangirira ko ari saa kumi nebyiri siko byagenze kuko umushyushyarugamba Anita Pendo yageze ku rubyiniro ahagana saa mbiri ari nabwo yatangiraga gushyushya abari aho, maze atangira guhamagara abahanzi uko ari barindwi batumiwe.

Umuhanzi wa mbere wageze ku rubyiniro yitwa Andy Bumuntu, ubona ko yakoresheje ijwi rye cyane, ndetse na gitari abasha kunezeza abari aho. Hakurikiyeho King James wakiriwe neza n’abafana aranatungurana cyane ubwo yaririmbaga indirimbo yitwa Ayarye ni ayanjye ari kumwe n’umuhanzi Bull Dog waje ku mufasha. Ku mwanya wa gatatu haje Butera Knowless nawe aririmbira abafana be, Knowless nawe yazanye abahanzi bakorana mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music, harimo Ner Ngabo na Igor Mpabano.

Bushali waje ku mwanya wa kane yari yitezwe ndetse anakumbuwe n’abantu benshi nyuma yo gufungurwa nkuko byagaragariye amaso y’abantu yaje ku rubyiniro ari kumwe n’itsinda aririmbamo rya Green felly bakorana injyana ya Kinyatrap. Umuhanzi waje ku mwanya wa gatanu ni Riderman waririmbye indirimbo yibanda kuzakera yatangiriyeho. Bluce Melody nawe yaje gukurikiraho dore ko ari mu bakunzwe na benshi wabonaga ko aririmba abafana bakamufasha, yasoreje ku ndirimbo Kungola aho yazanye umuhanzi Sanny ku rubyiniro. Umuhanzi usoje iki gitaramo ni The Ben ukorera umiziki we hanze y’urwanda nawe waririmbye neza. Icyatangaje abantu nkuko yari yabivuze ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, yaririmbye indirimbo yakoranye na Fabien ufite ubumuga bwo kutabona abantu barayishimira cyane.

Bushali akoze amateka muri kigali Arena
Bluce Melody yashimishije abafana be
The Ben na Fabien bakoranye indirimbo. Yumve kuri thebonds entertainment

Iki gitaramo gisojwe ubona ko abakitabiriye banyuzwe n’umuziki w’abanyarwanda, mu gihe uyu muziki wacurangagwa mu buryo buvanze n’umwimerere(Semi live).

Related posts