thebonds ad theBonds
18.9 C
Kigali
February 22, 2020
Blazing News Editor's Picks Music

Abahanzi 6 muri 7 nibo bitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 ukuboza 2019 nibwo habaga ikiganiro gihuza abahanzi bazitabira East African Party n’itangazamakuru, kugira ngo abahanzi bageze kubakunzi babo uko biteguye igitaramo.

Bushali na The Ben bwa mbere bagiye guhurira ku rubyiniro rumwe

Ku isa kumi n’iminota cumi n’ibiri nibwo ikiganiro n’itangazamakuru cyatangiye, abahanzi batanu nibo bari bamaze kuhagera,barimo: The Ben,Bushali, Knowless, Bluce Melody na Riderman. Mu gihe Andy Bumuntu yaje akerewe, Mu gutangira ikiganiro habanje Mushyoma Joseph(BUBU) aha ikaze abahanzi n’abandi bitabiriye ikiganiro anaboneraho kuvuga ko bishimiye kuba aricyo gitaramo cya mbere mu nshuro 12 kibaye harimo abanyarwanda gusa.

The Ben wabimburiye abandi mu gusubiza abanyamakuru yavuze ko iki gitaramo kiri mubyo yiteguye cyane ashimisha abafana, abandi bahanzi nabo batangiye basaba abanyarwanda kuzitabira iki gikorwa.

Mugisha Benjamen ari mu bagarutsweho cyane mu bibazo bigiye bitandukanye yabazwaga n’itangazamakuru, muribyo harimo niba koko azagaruka gutura mu Rwanda nkuko byagiye bivugwa, yasubije ko biri mu nzira mu gihe gito araba agarutse mu Rwanda. Umunyamakuru wa thebondsrwanda.com yabajije Riderman impamvu abona ariwe ugaraka cyane mu bahanzi ba Hip Hop mu bitaramo bya EAP niba bitagaragaza ko Hip Hop icumbagira hakabura abandi bashoboye bahabwa ibi biraka. Riderman asubiza yikomye cyane itangazamakuru ko ridacuranga injyana ya Hip Hop nkuko bacuranga izindi Njyana ibyo bigatuma abategura ibitaramo batabona aho bahera bareba ko Hip Hop ikunzwe.

Igitaramo cya East African Party kizaba kuri uyu wa gatatu muri kigali Arena guhera saa kumi n’ebyiri kugeza saa saba nkuko BUBU yabitangaje. Abahanzi bazaririmba harimo The Ben, Bluce Melody,Butera Knowless, Andy Bumuntu,Riderman,King James na Bushali. Ikiganiro n’itangazamakuru gisoje Hatagaragaye umuhanzi King James, kugeza ubu amakuru agera kuri thebondsrwanda.com ni uko yari yatumiwe mu kindi gitaramo.

Related posts