thebonds ad theBonds
26.8 C
Kigali
February 22, 2020
Blazing News Editor's Picks International News Music

Ese nta Fally Ipupa Kigali new year countdown iraba?

Faustin Ipupa Nsimba umuhanzi w’icyamamare kuva mu RD Congo amaze gutangaza ko atakitabiriye igitaramo yari yatumiwemo cyo gusoza umwaka.

Bwari ubwambere Fally Ipupa yari kuba yitabiriye ibitaramo i kigali ariko birangiye atakije nkuko abyanditse ku rubuga rwe rwa twitter mu kanya gashize. Yagize ati “Ku bafana banjye b’i Kigali, Bujumbura na Goma mbabajwe no kubamenyesha ko ibitaramo byose nari mbafitiye bihagaritswe. Amatariki mashya muzayamenyeshwa. Niseguye ku ngaruka zose ibi biteye.”

Nkuko bisanzwe bimenyerewe iyo umwaka urimo gisozwa hategurwa igitaramo kigatumirwamo umuhanzi ukomeye mu gihe haba hiteguwe kuraswa ibishashi mu kirere, uwo muhanzi iyo umwaka usoje nibwo yinjira ku rubyiniro bigatuma abaraho basoza umwaka neza. Harimo kwibazwa niba nyuma yo kumenyekana kwiyi nkuru iki gitaramo kizitabirwa nkuko bisanzwe.

Uyu muhanzi yagombaga kugera i Kigali mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2019 ahagana saa tatu z’ijoro. Fally Ipupa kandi yari afite ikindi gitaramo yagombaga gukorera muri Uganda nacyo cyasubitswe mu minsi ishize.

Faustin Ipupa Nsimba [Fally Ipupa] Dicap la Merveil, El Marani umuhanzi w’umunyabigwi ku mugabane wa Afurika.

Kuwa 13 Nzeri 2019, yanditse kuri konti ya Twitter ateguza igitaramo azakorera muri Kigali Convention Center, ati “Kigali gahunda ni tariki 31 Ukuboza 2019 muri Kigali Convention Center mu gitaramo ‘New Year Count Down’. Yarengejeho akamenyetso kagaragaza ko igitaramo kizarangwa n’ubushyuhe.

Related posts