thebonds ad theBonds
20 C
Kigali
April 7, 2020
  • Home
  • Blazing News
  • Eric Omondi, Loyiso Madinga,Arthur n’abandi bashimishije abitabiriye Seka Live
Blazing News Editor's Picks International News Music

Eric Omondi, Loyiso Madinga,Arthur n’abandi bashimishije abitabiriye Seka Live

Abanyarwenya b’ibyamamare muri East Africa na Africa y’epfo bahuriye mu gitaramo gitegurwa na Arthur Nation kuri iki cyumweru maze basetsa abantu imbavu zirashya.

Eric omondi wari witezwe cyane yashimishije abantu

Seka Live ni igitaramo ngaruka kwezi guhuza abanyarwenya bimbere mu gihugu ndetse n’abandi batumirwa bitewe nuko igitaramo cyapanzwe. Kuri uyu wa 29 ukuboza 2019 hari hatahiwe igitaramo cya nyuma gisoza umwaka wa 2019 cyabereye muri Marriott hotel. Abanyarwenya barimo: Merci, Patrick, Missed call, Herve Kimenyi na Arthur Nkusi nibo banyarwanda basekeje abitabiriye iki gitaramo, naho abanyamahanga harimo Loyiso Madinga kuva muri Africa y’epfo na Eric Omondi kuva mu gihugu cya kenya. Loyiso Madinga wagaragayeho gukora udukoryo twinshi asubira mu ndirimbo z’abandi akazikoramo inkuru isekeje(Blagues) biri mu byamuranze ubwo yarari kwigaragariza abantu dore ko ariyo ncuro ya mbere ageze mu Rwanda. Eric Omondi wari witezwe cyane muri iki gitaramo cyane ko gukererwa kugera i kigali byatumye ikiganiro n’abanyamakuru kitaba ku isaha ya saa tanu nkuko byari biteganijwe, ntibyamubujije gukora mu mbavu z’abitabiriye iki gitaramo. Gusa icyatunguye abantu Eric Omondi yaririmbye indirimbo ya Meddy yitwa Slowly mu gihe yabasetsaga ababwira ko biteye isoni kubona Meddy uririmba injyana ituje ahurira ku rubyiniro rumwe na Diamond uririmba injyana zihuta.

Loyiso Madinga yatumye imbavu zihatikirira

Arthur wateguye seka live ibumoso
Missed call na Merci nibo batangiye gusetsa abantu
Abaririmbyi bari babukereye
Abafana b’urwenya bari baje kubwinshi

Mu gusoza iki gitaramo Arthur yashimiye abitabiriye barimo papa na Mama bamubyara, Uncle Austin, Dj Pius, umunyarwenya mugenzi we Atome n’abandi nka Bayingana Aimable nawe witabiriye. Aboneraho kubabwira ko ikindi gitaramo cua Seka live kiza yariki ya 27 Mutarama 2020, abantu bamusezeranya ko nabwo bazamushyigikira

Dj pius na Uncle Austin bari mu bashimiwe na Arthur nkusi
Bayingana Aimable wahoze ayobora ferwacy nawe yitabiriye

Related posts