thebonds ad theBonds
18.9 C
Kigali
February 22, 2020
Blazing News Editor's Picks Hip-Hop Line

Pacson akuwe mu nzu y’imbohe

Nyuma y’iminsi mike umuhanzi pacson atawe muri yombi na Police ashinjwa gukwirakwiza ibiyobyabwenge bya cocaine hirya no hino, kuri uyu wa gatanu ubushinjacyaha bwemeje ko arekurwa ataburanye.

Ubushinjacyaha bwarekuye uyu muhanzi nyuma yo kumuhata ibibazo bikaza kurangira bikemukiye aho badakoze dosiye imujyana mu nkiko.

Pacson yari yatawe muri yombi n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ukuboza 2019.

Pacson na mugenzi we Kamana Arnaud, bari bamaze igihe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo, barekuwe nyuma yo kubazwa n’ubushinjacyaha.

Pacson yabaye umunyamakuru ku bitangazamakuru bitandukanye birimo; Radio/TV1, City Radio, Hot Fm na BTN TV. Yanakunze kugaragara mu muziki aho yahuje abahanzi batandukanye b’abaraperi mu ndirimbo zirimo ‘‘Samehood’’, ‘‘Imvune z’abahanzi’’, ‘‘Anti-Virus’’, “Imari Iziritse” n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi w’imyaka 32 yari yafashwe ari kumwe na mugenzi we Kamana ufite imyaka 26, ukunze kwiyita AK47.

Related posts