thebonds ad theBonds
18.9 C
Kigali
February 22, 2020
Editor's Picks Hip-Hop Line Sport

Mu mafoto: Rayon sports yihimuye kuri Mukura vs iyinyagira bikomeye

Ikipe ya Rayon sports yari yakiriye Mukura vs kuri stade ya kigali i Nyamirambo, iyihatsindira ibitego bitanu kuri kimwe ikomeza kwitegura APR Fc baracikirana ku mukino wa nyuma ufunga imikino ibanza.

Rayon sports yaje gukina na Mukura vs ibizi neza ko mukeba wabo APR Fc yabonye amanota atatu itsinze Heloes igitego kimwe ku busa, yagombaga gushaka uburyo yitwara neza kugura ngo ikomeze gukubana na APR Fc mbere yuko bihurira mu mukino wishiraniro.

Mukura vs yinjiye mu mukino neza, kumunota wa 15′ w’igice cya mbere ku mupira w’umuterekano watewe na Duhayindavyi Gael Imran Nshimiyimana yaje gukoraho gato werekeza mu izamu icya mbere cya mukura kiba kirunjiye, Rayon ntabwo yacitse intege yakomeje gusatira maze ku mupira wahinduwe na Iranzi j. Claude awutereka ku mutwe wa Michael Sarpong ku munota wa 36′ Rayon sports iba irishyuye maze Mukura isa nivuye mu mukino, byaje gutuma Rayon ikomeza gusatira maze Rutanga Eric akata umupira kuri cou-franc umupira ukubita ku giti kizamu ugarutse Yannick Mukunzi ashyiramo igitego cya kabili. Igice cya mbere kirangira ari 2-1.

Mu gice cya kabiri aba Rayon baje bariye amavubi maze ku munota wa 66′ Bizimana Yannick ku mupira yahawe na Omar Sidibe acenga umunyezamu ahita aterekamo icya gatatu. Ntibyaranguriye aho kuko ku munota wa 68′ ku ikosa ry’umunyezamu wa Mukura byahaye Sarpong umwanya wo kwibonera igitego cya kane, mu gihe benshi babonaga ko umukino urangiye ari bine kuri kimwe, Omar Sidibe ntitabyemeye kuko ku munota wa kabiri w’unyongera yateye ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina icya gatanu kiba kiranyoye, umukino urangira ari bitanu kuri kimwe.

Indi mikino yabaye: Police 3-1 kiyovu, Sunlise 0-0 Espoir, Marine fc 0-0Muhanga. Rayon sports isoje umunsi wa 14 wa champiyona iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 31 naho APR Fc ifite 34 zombi zisigaje kwuhurira ku munsi wa nyuma wa champiyona kuri stade Amahoro i Remera.

Malayika yahaye ikiganiro thebonds tv atubwira uko biteguye APR FC
Kimenyi yves aritezwe cyane guhura n’ikipe yavuyemo
Martinez umwe mu batoza bamaze gutsinda ibitego byinshi ari muri Rayon sports
Mugheni fablice yari yagarutse mu kibuga
Sarpong yatsinze ibitego bibiri
Staff ya Rayon yakoze akazi katoroshye
Gael Duhayindavyi wagize uruhare mu gitego rukumbi babonye
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon sports

Related posts