thebonds ad theBonds
18.9 C
Kigali
February 22, 2020
Blazing News Editor's Picks Tech

Urugendo rwa Michael Sarpong muri Rayon sports rurarangiye.

Michael Sarpong wakinaga muri Rayon Sports yamaze kumvikana n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’ubushinwa amasezerano y’umwaka umwe. kuri Michael Sarpong aya masezerano ashobora kongerwa Rayon ikabona akavagari k’amafaranga.

Hashize iminsi bivugwa ko Sarpong arimo kumvikana n’ikipe ya Orlando Pilots yo muri Africa y’epfo ariko amakuru avugwa mu buyobozi bwa Rayon sports ni uko banze aya masezerano kubera ko Pilots yabahaga amafaranga make, nyamara imbanzirizamasezerano yari yarakozwe, n’ikipe ya Orlando pilots mu kwezi kwa munani. Byavugwaga ko Sarpong agomba kwerekeza muri Africa y’epfo, ubwo uyu mukinnyi yashakaga ibyangombwa ari muri Ghana yaje kubibura bituma ubuyobozi bwa Pilots bumusanga muri Ghana bukora imbanzirizamaserano bwemeranya kumuha ibihumbi magana abiri by’amadorali(250$) ku mwaka, Rayon sports igafataho ibihumbi mirongo ine(40$) Sarpong agasigarana ibihumbi ijana na mirongo itandatu(160$) ariko kubera akavagari k’amafaranga iyi kipe yo mu Bushinwa yahaye Sarpong imbazirizamaserano bari basinye yateshejwe agaciro.

Ese ikipe Sarpong agiye kwerekezamo ni iyihe?

Ikipe yo mu Bushinwa yitwa Chanf Chun Yatahi fc ikina muri cyiciro cya mbere mu bushinwa(leugue1) iyi kipe yakinnyemo igihanganjye Odiani Ighalo avuye muri watford mu gihugu cy’ubwongereza iyi ikipe ikava yararangije champiyona umwaka ushize iri ku mwanya wa gatanu ifite amanota 53′ Sarpong agiye mu kipe itandukanye niyo jules Ulimwengu yagiyemo.

Imvo n’imvano yo y’amasezerano ya Sarpong mu Bushinwa.

Amakuru ava mu buyobozi bwa Rayon sports avuga ko Sarpong amasezerano yasinye avuga ko arahabwa ibihumbi ijana by’amadorali(100$) ako kanya nkuko amasezerano yo mu Bushinwa akunze gusinywa, agasinya amasezrano y’umwaka.umwe agahabwa ibihumbi magana atanu(500$) mu gihe cy’umwaka, wagabanyamo ayo azajya abona buri kwezi arengaho gato ibihumbi mirongo ine na kimwe by’amadorali(41$). Rayon sports irahabwa ibihumbi ijana na mirongo itanu by’amadorali(150$) ku mwaka yarisigaraniye Sarpong

Nkuko tubikesha radiotv10 biravugwa ko none tariki ya 13/12/2019 saa cyenda z’amnywa kuri amabasade y’ubushinwa iherereye mu murenge wa Gitega hafi na CHUK aribwo Sarpong arahabwa ibyangombwa bimwerekeza mu Bushinwa(VISA)

BIteganijwe ko Sarpong asigaje gukinira Rayon sports imikino ibiri harimo uwo kuri iki cyumweru irakina na Mukura vs nuwakarundura wo kuwa 21/12/2019 izahuramo na APR Fc ari nabwo Sarpong azasezera abafana kuko iryo joro mu masaha ya saa mbiri zijoro aribwo azafata indege imwerekeza muri China.

Related posts