thebonds ad theBonds
18.9 C
Kigali
February 22, 2020
  • Home
  • Editor's Picks
  • Ubuhamya bw’umufana watotejwe na se umubyara azira kuva muri Rayon sports
Blazing News Editor's Picks Life Style Sport

Ubuhamya bw’umufana watotejwe na se umubyara azira kuva muri Rayon sports

Rayon sports imibare yerekana ko ariyo kipe ifite abafana benshi mu Rwanda. Akenshi usanga andi makipe akiri mato cyane cyane ay’uturere abafana bayakurikirana baba baravuye muri Rayon sports. Ntaganzwa jean Damour na papa we umubyara ni bamwe mu bafana bahaye ubuhamya thebondsrwanda.com uko byagenze ngo Jean Damour ave muri Rayon yerekeze muri Gasogi united.

Gasogi united ni ikipe imaze imyaka itatu yemewe na ferwafa gukina amarushanwa akinirwa hano mu Rwanda. Nyuma y’imyaka ibiri ishinzwe yahise izamuka mu cyiciro cya mbere, kubera imbaraga zishyirwamo n’umuyobozi wayo KNC ngo Gasogi imenyekane byatumye abafana benshi batangira kuyiyumvamo. Ubwo Gasogi yazamukaga mu cyiciro cya mbere umukino wa mbere yakinnye na Rayon sports, ariko uburyo KNC yari yishongoye ku bafana ba Rayon byatumye abafana bayo babona Gasogi united nk’umwanzi wabo wiyongera ku bakeba bibihe byose barimo Kiyovu sports na APR fc.

Thebondsrwanda ubwo yatemberaga Mu murenge wa Gitega ahitwa mu Gakiriro ka Gitega ahahoze hitwa Gakinjiro, twaganiye n’abafana babiri bafite ubuhamya butangaje. Uwitwa Ntaganzwa jean Damour(wavuye muri Rayon yerekeza muri Gasogi) na papa umubyara we ufana Rayon sports, batuganirije uburyo byagenze ngo batandukanye amakipe kandi baratangiye bose bafana Rayon sports.

Damour na Se baganira n’umunyamakuru

Umunyamakuru: yatangiye abaza papa w’umwana, niki cyatumye umwana wawe ava muri Rayon? Muzehe Assumani(Papa we): umwana wanjye nagiye kubona mbona azanye ibyapa bya Gasogi amanika mu rugo ambwira ko atazongera gufana Rayon sports birantungura. Umunyamakuru: umubajije yakubwiye ko yabitewe niki? Assumani: reka ntacyo yambwiye ariko nubundi twese turabizi ko KNC agura abafana wasanga yaramuhaye akantu ntiwamenya. Umunyamakuru yabajije jean Damour niba ibyo ise amushinja ari ukuri!! Damour: njyewe gufana Rayon nabiterwaga n’igitutu ndetse no gutotezwa naterwaga na papa ngo mfane Rayon sports, akanyima ibiryo nanjye mpitamo kuyifana ntayikunda ngo nkunde mbone icyo kurya akomeza avuga ko yamaze imyaka 9 afana Rayon ariko nyuma yo kwigenga nafashe umwanzuro wo kutazongera kuyifana mpitamo gufana Gasogi united ikipe ikina umupira ndeka agahinda naterwaga na Rayon sports.

Aba bafana twagiranye ikiganiro kirekire bavuga nyinshi ku mibanire yabo nk’abantu bafanaga ikipe imwe ariko kuri ubu bahanganye mu mupira.

Video idasanzwe ku buhamya bw’umwana na se badacana uwaka kubera Ruhago😳😳😳👇👇👇👇👇👇👇👇👇https://youtu.be/Pn_bqT042MI

Ntaganzwa j. Damour wavuye muri Rayon yerekeza muri Gasogi
J.Damour na Se umubyara ntibumvikana ku makipe bafana

Related posts