thebonds ad theBonds
24 C
Kigali
January 22, 2020
Editor's Picks

Inyubako itangaje yitiriwe The Ben muri Uganda

Umuhanzi w’umunyarwanda Mugisha Benjamen ukorera umuziki we muri leta z’ubumwe z’amerika akomeje kwigarurira abakunzi benshi ku rwego rw’isi, mu gihugu cya Uganda hagaragaye inzu iriho icyapa cyanditseho ngo “The Ben Bar and lodge” bigaragara ko iyi nyubako ishaje kandi ari ntoya ariko nyiriyi Bar bivugwa ko ari umukunzi ukomeye wa The Ben yahisemo kuyimwiyirira.

The Ben abicishije ku rukuta rwe rwa instagram yanditseho amagambo ashimira cyane uno rwiyemezamirimo wahisemo kwitirira iyi bar izina rye

Nta minsi myinshi ishize hagaragaye amashusho y’umuhanzi The Ben ari muri Uganda arikumwe na Zari wahoze ari umugore wa Diamond nyuma y’uko umuherwe bari barashakanye Ssemwanga apfuye, bitewe n’aya mashusho hari abatangiye gukeka ko aba bombi bakundana ariko The Ben yabyamaganiye kure.

Nyuma yo kubona amashusho y’aba bombi bari kumwe, bishimye, bari mu nzu imwe basubiramo indirimbo ya The Ben aherutse gushyira hanze yitwa Vazi, abantu bagatangira kuvuga ko Zari yaba yarigaruriye umutima wa The Ben bakaba bari mu rukundo, The Ben yahakanye iby’urukondo rwabo anavuga uko byagenze ngo bahure.

Related posts