thebonds ad theBonds
18.9 C
Kigali
January 22, 2020
Blazing News Editor's Picks Hip-Hop Line

Ibyihishe inyuma y’ifungwa n’ifungurwa rya Bushali n’abagenzi be!

Nyuma yo kumenyekana cyane ku njyana izwi nka kinyatrap umuhanzi Hagenimana jean Paul(Bushali) n’abandi bagenzi be amakuru agezweho nuko bamaze kurekurwa byagateganyo nyuma yo kwiybaza urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Aba basore babiri ndetse n’umukobwa umwe hashize igihe gito bafashwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko baburana bari hanze.

Bushali na Slum bafunguwe byagateganyo

Ni nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwari rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu isomwa ry’urubanza ryabaye tariki 4 Ugushyingo 2019.

Nyuma yo kutanyurwa n’imyanzuro y’Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge Bushali n’abo bareganwa bahisemo kujurira Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Nyuma y’urubanza rw’ubujurire Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019 rwanzuye ko Bushali n’abo bari bafunganywe bagomba kurekurwa bakaburana bari hanze icyakora bategekwa kujya bitaba ubushinjacyaha buri wa Gatanu w’icyumweru bitwaje dosiye ya

Biravugwa ko Bushali n’abagenzi be baba baragambaniwe n’abakora injyana ya Hip Hop bakuru mu Rwanda.

Nkuko amakuru ava mu bafana bari batangiye kwibona mu njyana ya Kinyatrap yazanywe niritsinda rya Greenfelly bagenda babitangaza hirya no hino bivugwa ko abahanzi bakora injyana ya Hip Hop babonye iri tsinda ritangiye kwigarurira imitima ya benshi babona batangiye kubura isoko, bahitamo.kubafungira amayira babakorera ubugambanyi ngo bakunde bashyirwe mu nzu y’imbohe. Andi makuru akavuga ko abahanzi babashije gusura Bushali n’abagenzi be i Mageragere aho bari bafungiye aba lapers bahageze ari mbarwa. Si ubwambere amakuru y’ubugambanyi avuzwe mu muziki w’urwanda kuko n’ubushize umuhanzi Gisa kinganzo wari waragiye kugororwa ku kirwa k’iwawa nawe amakuru yavugwaga na benshi ko yazize impano ye akagambanirwa. Mu gihe ntacyo thebondsrwanda iratangarizwa na ba nyirubwite cyangwa itsinda rya Greenfelly ribarizwamo aba basore icyo bavuga ku bivugwa ko bagambaniwe, turacyakurikirana ibijyanye nukuri nyako kubivugwa muri iritsinda.

Related posts