thebonds ad theBonds
18.9 C
Kigali
January 22, 2020
Blazing News Editor's Picks Music

Social Mula yihakanye amakuru avugwa ku muvandimwe we!!

Umuhanzi nyarwanda Mugwaneza Rambert wamenyeka kuri Social Mula yahakanye amakuru avugwa ko hari umuvandimwe we yaba yarirengagije uri muri uyu mujyi wa kigali, nyuma yuko Uwitwa Dusingizimana Janvier ahamije amakuru ko Social mula ari umivandimwe we ariko ntacyo amufasha.

Mu minsi ishize thebondsrwanda ubwo yatemberaga mu gace kahitwa jowakari(sodoma) mu murenge wa Gatenga mu karere ka kicukiro yahuye nuwitwa Dusingizimana Janvier aduhamiriza ko ari umuvandimwe wa Mugwaneza Rambert ariko yamwiciyeho nyuma yo kumenyekana akanga kumufasha nyamara imitungo yari kuzamufasha irimo ishyamba Social Mula yavuye mu cyaro ayigurishije maze yiyizira i kigali ayashora mu muziki. Uyu Janvier akomeza avuga ko amaze igihe kinini mu mujyi wa kigali ariko nta nimero ya telefone ya Social agira, mu mvugo irimo kujijinganya umunyamakuru wa thebondsrwanda yabajije Dusengimana Janvier umubare w’abana bavukana ndetse n’umukuru hagati ya ye na social avuga ko bavukana ari barindwi bavutse ku mubyeyi witwa karawudiyane ariko akaba aherutse kwitaba Imana ari nabwo social mula aheruka ku ivuko nkuko Janvier abivuga.

Social Mula akimara kumenya aya makuru yahise ajya ku rukuta rwe rwa instagram ahakana aya makuru yivuye inyuma avuga ko uyu muntu ubutumwa yashakaga gutambutsa bwayobye.

Nkuko twabakurikiraniye ibyo Dusingizimana yavuze kuri Social Mula ariko nyirubwute akaba yabihakanye, thebondsrwanda turacyakurikirana ukuri nyako ku bivugwa kuri aba basore bombi, ese ni Janvier uri mukuri akaba yarihakanywe numuvandimwe we cyangwa Social mula ibyo avuga ni ukuri!!!turacyabikurikirana tukazabibagezaho mu nkuru zacu zitaha

Related posts