thebonds ad theBonds
18.9 C
Kigali
January 22, 2020
Blazing News Editor's Picks Sport

RIB yataye muri yombi abafana bakubise umukinnyi wa Gicumbi fc

Umukino wahuje APR fc na Gicumbi fc warangiye amakipe yombi anganije igitego kimwe kuri kimwe, hagaragaye imvururu zatejwe n’abafana bibasira umukinnyi wa Gicumbi fc witwa Tchabalara baramukubita bimuviramo gukomereka.

Tchabalara wakubiswe n’abafana

Umukino wamaze iminota 90′ yose APR fc nta gitego yari yabona nyamara Gicumbi fc yo ku munota wa 14′ capiteni wayo Eric yateretsemo igitego cya mbere bigombera iminota y’inyongera kugira ngo Danny Usengimana yishyure iki gitego. Uku kubura igitego kwa APR fc abafana ntibabyumvaga bashinja Gicumbi fc ko yazanye amarozi mu izamu, igice cya mbere kirangiye aba bafana basanze uwitwa tchabalara utakinnye uyu mukino maze bamukubita inkoni nimigeri hahita huzura abantu benshi bituma na police ihita ihagera maze ifata abo bateje imvururu ariko ntibyabujije ko Tchabalara akomereka. Umutoza Camarade abajijwe niba azi icyo umukinnyi we yazize, yavuze ko uko twabibonye nawe ariko yabibonye ariko asaba ko police ibikurikirana. Yagize ati” Tchabalara ni umukinnyi wanjye ariko ntarabona ibyangombwa bimwemerera gukina ariko kumushyira hamwe na bagenzi be nukugira ngo bamenyerane, njye ndifuza ko inzego zibishinzwe zaturenganura kuko amarozi bavuga ntabyo nzi” usibye camarade wavuze kuri iki kibazo hari n’abandi benshi bagiye ku mbugankoranyambaga banenga iki gikorwa cya kinyamaswa, muri aba harimo n’umunyamakuru wa Radio na TV1 Angel Mutabaruka wagiye ku rukuta rwe rwa twitter yandika anenga abafana bakoze ibyo. Hashize umwanya muto urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwahuse rusubiza Mutabaruka ko abakoze ibyo bikorwa bafashwe na RIB bari kuri sitasiyo ya police ya Nyamirambo.

Amarozi avuzwe muri Gicumbi fc si ubwambere anuganuzwe kuko no ku mukino wa Gasogi fc byaravuzwe ko hari ibintu byashyizwe mu gacupa bishaka guterwa mu rwambariro rwa Gasogi ariko abashinzwe umutekano wayo barabyanga. Gusa Camarade we avuga ko nubwo bamushinja amarozi ariko atari we wenyine bivugwaho nkuko mu magambo ye yirinze kuvuga undi mukino byavuzweho ariko ugenekereje neza icyo yashatse kuvuga yavugaga umukino wahuje Rayon sports na kiyovu sports dore ko naho byahwihwishijwe.

Imikino iteganijwe ku munsi wa 12 wa champiyona Rwanda premier leugue

Related posts