thebonds ad theBonds
16.7 C
Kigali
December 10, 2019
  • Home
  • Editor's Picks
  • Havumbuwe uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bufasha abinjira n’abasohoka mu bigo bitandukanye udasize ibyangombwa ku muryango (E-visitors).
Editor's Picks Tech

Havumbuwe uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bufasha abinjira n’abasohoka mu bigo bitandukanye udasize ibyangombwa ku muryango (E-visitors).

Nkuko bimaze kumenyererwa ahantu henshi mu bigo bitandukanye kwinjira byasabaga gusiga irangamuntu cg ibindi byangombwa ariko abanyeshuri bo muri kaminuza bavumbuye uburyo bushya bwo korohereza abagenzi kudata umwanya cg ngo babure ibyangombwa byabo hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwitwa E-visitors.

Aba banyeshuri nyuma yuko basoje amashuri makuru bahise bashinga company yitwa SAN Tech Ltd mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi bwabo no kudakomeza gutega amaboko ababyeyi.

SAN Tech Ltd ni company yatangiye le 1/8/2019 kuko aribwo yahawe ubuzima gatozi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB. Ikaba ikorera mu murenge wa nyarugenge ikaba igizwe n’abantu batatu bayitangije ndetse n’ uwa kane ubafasha mu gukora electronic devices(embedded systems).


Abagize itsinda rya SAN TECH

Nyuma yo kubona uburyo abantu benshi bakunze kwivovotera imitangire ya service itanoze ku bantu binjira mu bigo bitandukanye,aho bamwe banga kwemererwa kwinjira kubera kwibagirwa icyangombwa runaka,abandi bagasiga amarangamuntu ku muryango kdi barayakenera imbere ndetse akenshi akabura burundu,bityo bikanadindiza ibikorwa bitandukanye by’abashyitsi kubera service zitinzwa n’utwo tubazo twa hato na hato, bahisemo gukora uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwitwa E-visitors buzafasha abantu kwinjira badasize ibyangombwa.

iyi company kandi si ibyo gusa ahubwo bafite ibikorwa byinshi bakora bijyabye n’ikoranabuhanga, harimo gukorera abantu(companies) gukora fliers,banners, employee cards, student cards, business cards, websites,logo(ibirango mu magambo meza y’ikinyarwanda),android applications n’izindi computer activities wakenera nka maintenance ndetse no kuba babakorera na za company profiles.

Flyer igaragaza services SAN TECH itanga

the bondsrwanda.com twabajije niba atari abatekamutwe baduha amakuru yizewe ko babifitiye uburenganzira bahawe n’ibigo bibishinzwe.

Batubwiye ko E-Visitors ari project , aba bagize company ya SAN Tech batangiranye nayo mu kwezi 3/2019 bakiri ku ntebe y’ishuri. iyi project ari bwo yahise ibona copyright babifashijwemo n’ubuyobozi bwa kaminuza(uburenganzira bwo kwitiirirwa igihangano) ikaba ari project yamenyekanishijwe(presented) mubigo bitandukanye harimo UR,REB,NIRDA,MINICT,PARLIAMENT,RGL Security,ISCO nahandi,… ndetse iyi project imaze kwitabira amarushanwa abiri harimo Youth Connect Rwanda aho yegukanye umwanya wa mbere mu murenge wa Nyarugenge no mu karere ka Nyarugenge itegereje guhatana mu rwego rw’umujyi, yitabiriye kandi irushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere ryiswe Innovate4IndustriesRwanda Hackaton ryateguriwe urubyiruko muguteza imbere made in Rwanda ritegurwan’ikigo gishinzwe iterambere ry’inganda n’ubushakashatsi(National Industrial and Research Development Agency”NIRDA”).

Ikinyamakuru thebondsrwanda.com twaganiriye n’iri tsinda batubwira byinshi kuri byo kubyerekeye imikorere ya system banatubwira umusaruro bayitezemo;

Bavuze ko Iyi project izanakoreshwa cyane mu rwego rw’umutekano w’ibintu n’abantu, iyi ni project izakoreshwa mu buryo bugera kuri butatu.

  1. Ni desktop application aho ku ma gates afite machine computer bazajya bandika(register)uwinjiye bakoresheje iyo system bakandika icyo yinjije ndetse yanasohoka bakamushaka mubinjiye bakoresheje numero y’icyangombwa yinjiranye cg iya telephone maze bakagaragaza ko asohotse.
desktop platform igaragaza uko system ikora
  • Uburyo bwa kabiri ni android application aho ku ma gates hazashyirwa telephones zirimo iyo application ifite icyo twita Optical Character Recognition(OCR) maze zikajya ziscanner ya carte umuntu yinjiranye, igikoresho(product iyo ariyo yose) igahita ijyana amakuru muri database agaragaza uwo muntu winjiye yasohoka nawe bakongera kumushaka bakoresheje numero y’ icyangombwa cg iya telephone.
  • Uburyo bwa gatatu nyamukuru ni uburyo bwo kuzakoresha smart hardware device. Iyi ni device ikirimo gukorwa izaba nayo ifite technologies zo guscanner ikoresheje RFID na OCR tukaba ikazafasha cyane ndetse mu burezi aho umwana yazajya agera ku ishuri agakozaho igihe agereyeyo kigahita kijya muri database kandi ako kanya message(SMS) igahita igera ku mubyeyi we ko izo saha ageze ku ishuri yanataha agakozaho amakuru akajya muri database n’umubyeyi akamenya ko umwana atashye. Iyi device izafasha n’ibindi bigo bitandukanye nayo mu gukora employee attendance ndetse no kubika amakuru y’ abashyitsi bagenze muri icyo kigo.
Device izifashishwa muguscanner ibyangombwa



Imyubakire ya system E-Visitors

Amakuru azajya aba yizewe kdi yihuta kuboneka

iyi ni izafasha ku bigo byose muri rusange, mugufata  amakuru agahita yoherezwa mububiko(database) kandi akaaba yabonwa kuri machine(report access).


Iyi ni zafasha ibigo by’amashuri


Bamaze impungenge ku bijyanye n’ubusugire bw’amakuru yatanzwe bavuga ko amakuru y’aba bantu nibi bintu azaba yizewe bati”system igomba kugira ba administrators kandi aya makuru ntashobora kubura kuko igihe cyose azakenererwa system izajya ikora backups”.

Iyi system izafasha kandi ibigo nka MIDMAR na POLICE mubihe by’ibiza n’impanuka kuko byajyaga bigorana kuba hamenywa umubare bwite w’abantu bahiye cg batwariwe n’umwuzure mumazu manini  n’ibigo arko backup izajya ikorwa automatically  izatuma kandi igihe abazi nabatazi kwandika bamaraga ku ma gates ngo bari kwiyandika mubitabo, gusiga no gushakisha amarangamuntu basigiye abashinzwe umutekano bigabanuka, izatuma kandi uwageraga mukigo imbere agakenera ya ndangamuntu ye cg ikindi cyangombwa atagaruka kuri gate yinjiriyeho kugifata kuko ahenshi usanga ari nakure bigatesha abantu igihe, izafasha kandi no kuba igihe umuntu yihuta atakwibagirwa ikarita ye ngo bizavemo no kuyibura, izanafasha ariko ibyo bigo kumenya abinjiye, ibyo binjije abasohotse n’ibyo basohokanye bityo umutekano w’ibyinjizwa n’ibisohorwa mubigo wiyongere kandi batagoye abawushinzwe.

Ibi byose abagize SAN Tech Ltd babikora bagamije kwiteza imbere bati”nk’urubyiruko rusohotse muri kaminuza ntitwari kwicara ngo dushyire amaboko mu mifuka ngo maze iterambere rizizane. Twagombaga guhaguruka tugakoresha igishoro twari dufite ari cyo bitekerezo byacu kandi igihugucyaduhaye kwiga tubasha kwaguka mu mitekerereze twagombaga no gukoresha ubwo bumenyi tudategereje igihe abandi ba boss bazaza kuduhera akazi ”

Twababajije icyo babwira urubyiruko barangizanyije kwiga bati”ubumenyi igihugu cyarabuduhaye nibakure amaboko mu mifuka bashore ibitekerezo byabo kuko ibibarimo nibo bazabigaragaza hanyuma bikabona isoko ariko nitwicara ntacyo tuzageraho, igihugu cyacu gikeneye iterambere kandi urubyiruko nitwe tuzakirigezaho kandi n’ubujyanama twabutanga” .

Bakomeje bashimira uRwanda rudahwema kwereka urubyirukoko rushyigikiye ibitekerezo biruteza imbere bityo bakangurira n’abandi bagifite imyumvire ko bazakora babonye akazi ka leta cg mu bindi bigo bati”ubukungu bwacu buri mubiganza byacu kandi ahazaza ni ahacu nitwe tugomba kuhategura”

            SAN TECH LTD, MAKING YOUR IDEAS HAPPEN

Related posts